Abo ni Arkiyepiskopi Jeffrey Grob wa Milwaukee na Musenyeri William Joensen wa Diyosezi ya Des Moines muri Leta ya Iowa. Bari mu bayobozi 12 ba Kiliziya Gatolika bahuye na Trump muri Oval Office, ibiro akoreramo, ku wa 22 Ukwakira 2026.
Amafoto na videwo byashyizwe ahagaragara byagaragazaga abo bayobozi bazengurutse Trump wari wicaye imbere y’ameza azwi nka Resolute Desk, bamuramburiyeho ibiganza, bamusengera.
Aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bituma bamwe mu bakirisitu bagaragaza impungenge z’uko iki gikorwa cy’amasengesho gishobora gufatwa nk’aho ari ugushyigikira Perezida Trump cyangwa ishyaka rye mu gihe habura iminsi mike ngo amatora y’abagize Kongere abe.
Inkuru dukesha ikinyamakuru CCN ivuga ko, Arkiyepiskopi Jeffrey Grob yavuze ko inama yari yitabiriye yagombaga kuba ibiganiro byihariye ku bibazo bireba Kiliziya n’abaturage, birimo politiki y’abimukira, impushya zihabwa abakozi b’amadini baturuka mu mahanga n’icyubahiro cya muntu.
Yasobanuye ko nyuma y’iminota 90 y’ibiganiro n’abakozi n’abajyanama ba White House, we na bagenzi be bajyanywe muri Oval Office, bahura na Trump, nyuma basabwa guhagarara inyuma ye kugira ngo bamusengere.
Grob yavuze ko amafoto yafashwe, ariko ko abari muri iyo nama batari bazi ko na videwo iri gufatwa, kandi ko batigeze batanga uruhushya rwo gushyira ayo mashusho mu ruhame.
Mu butumwa bwe bwo gusaba imbabazi, yagize ati: “Mbere na mbere, iyo nama ntiyari igamije na gato kugaragaza ko dushyigikiye Perezida, politiki ye cyangwa ishyaka rye.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’uko amashusho ashyizwe ahagaragara yatangiye kwakira ubutumwa bw’abantu bahangayikishijwe n’uko ashobora kuba yaragize uruhare mu gikorwa cya politiki atabigambiriye.
Yongeyeho ko yicuza kuba atekereza bihagije ku mpungenge yari afite mbere yo kwitabira iyo nama, asaba imbabazi ku ngaruka ibikorwa bye byagize ku bandi.
Musenyeri William Joensen na we yavuze ko yumva inama bitabiriye yakoreshejwe mu nyungu za politiki z’amashyaka.
Yagaragaje ko yifuza kuba yarabanje gutekereza neza ku ngaruka zishoboka z’iyo nama, cyane cyane mu gihe igihugu cyari cyegereje amatora. Yagize ati: “Nifuza ko nari kuba narabaye umunyamakenga kurushaho, aho kuba umuntu woroshye.”
Nubwo yagaragaje ukwicuza, Joensen yavuze ko akomeza kubona ko abayobozi b’amadini bafite inshingano yo kuganira n’abayobozi ba politiki no kubasengera, kabone n’iyo baba bafite imyanzuro cyangwa ibikorwa bidahuye n’inyigisho za Kiliziya.
Ku ruhande rwa White House, umuvugizi Taylor Rogers ntiyasubije mu buryo butaziguye ikibazo cy’uko uruhushya rwo gushyira amashusho mu ruhame rutari rwaratanzwe, ahubwo yashimangiye ko Trump yakoze byinshi byiza ku bakirisitu Gatolika bo muri Amerika.
Yagize ati: “Nta Perezida wigeze akorera Abagatolika bo muri Amerika ibyiza biruta ibyo Perezida Trump yabakoreye.”
Yavuze ko ibyo ashingiraho birimo kwagura uburenganzira bw’amadini, gushyigikira uburenganzira bw’ababyeyi mu kurera abana no gushyigikira izindi politiki ubuyobozi bwe bubona ko zifitiye akamaro Abagatolika.
Trump na we yavuze ko inama yari yabaye nziza, ashimangira ko abari bayitabiriye bari baje gusenga nyuma y’inama. Izi mpaka zibaye mu gihe hari ukutumvikana hagati ya Trump na Papa Leo XIV ku bibazo bya politiki, birimo ingamba za Amerika ku bimukira n’intambara yo muri Iran.
Papa Leo XIV yagiye agaragaza impungenge ku ngamba zimwe na zimwe z’ubuyobozi bwa Trump, cyane cyane izirebana n’abimukira. Icyakora, Papa yagiye anasaba ko abayobozi ba Kiliziya birinda kwivanga mubya politiki.
Ibi bibaye kandi mu gihe ubushakashatsi bwa Pew Research Center bwatangajwe mu Ukwakira 2026 bwerekanye ko umubare w’Abagatolika bo muri Amerika bashyigikiye imikorere ya Trump nka Perezida wagabanutse, uva kuri 47% mu ntangiriro za manda ye ya kabiri ugera kuri 30%.


Abepiskopi Gatolika bo muri Amerika basabye imbabazi nyuma yo kugaragara basengera Trump
