Gushinga
urugo cyangwa se gushaka umugore/umugabo ubusanzwe ni kimwe mu bintu by’ingenzi
cyane mu buzima bwa muntu, dore ko abahanga bavuga ko umuntu agira iminsi itatu
irunda indi mu buzima bwe bwose. Iyi minsi ni umunsi avukaho, uwo ashyingirwaho
ndetse n’umunsi apfiraho.
Gusa hirya
no hino hagenda humvikana ibitekerezo by’uko bamwe batagifata gushinga urugo nk’ikintu
cy’ingenzi cyane mu buzima bwabo, bamwe bati:”Icya ngombwa n’ukubyara akana,
naho umugore/umugabo si ngombwa rwwose.”
Nk’uko
byatangajwe na Wall Street Journal, ubushakashatsi bwakozwe na Pew Research
Center bwasanze hafi kimwe cya Kabiri cy’abagore bo muri Leta Zunze za Amerika
badakozwa igitekerezo cyo gukora ubukwe ngo bubake umuryango.
Inyigo yo
mu 2022 yagaragaje ko 34% aribo bakobwa bashakaga gukundana bifite intego bimwe
bishobora no kugeza ku kubaka urugo, imibare ikaba idasiba kumanuka kuko mu
2019 bari 38%. Bivuze ngo abasigaye bose ni babandi baba bashaka gukundana
bidafite intego ifatika, cyangwa se n’ibyo gukundana batabikozwa.
Inyigo
iherutse gukorwa na Aspen Economic Strategy Group yagaragaje ko 54% y’abagore
bari hagati y’imyaka 18 na 40, bagaragaje ko nta bakunzi bagira. Ubundi ahantu
henshi cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abakobwa/abagore badafite
abakunzi barabihishaga, iki kikaba ari ikindi kimenyetso kigaragaza ko iby’uko
aba akwiye kugira umugabo/umukunzi atakibifata nk’ibintu bya ngombwa cyane.
Ibi
ahanini usanga bituruka ku buryo babona ingo zibanye, gatanya za buri munsi,
ubwicanyi, n’ibindi bibazo biba mu nkundo no mu ngo, ugasanga umuntu ahisemo
kwiberaho wenyine aho kwishora mu bibazo abibona.
Hafi kimwe cya kabiri cy'abagore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibagifata gushinga urugo nk'ikintu cya ngombwa