Mu butumwa yanyujije kuri X,
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana
yashimiye abanyeshuri bateguye igikorwa cyo Kwibuka bagasangiza abandi amateka
ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu butumwa bwe, yagize ati “Ishimwe
rikomeye ku banyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Oklahoma Christian University ku
bwo gutegura #Kwibuka31 muri kaminuza.”
Akomeza agira ati “Ukwiyemeza kwanyu
mu Kwibuka no kugaragaza ukuri, ni ingenzi mu kurinda ko hazibagirana abazize
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu #Rwanda. Iyi ndangagaciro rusange ni
inkingi ikomeye cyane mu kurinda “Ntibizongere ukundi”.
Aba banyeshuri bateguye igikorwa mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abanyeshuri biga Oklahoma Christian University bacanye urumuri rw'icyizere