Nubwo bikomeje gushora miliyari z'amadolari muri iri koranabuhanga, hari ibintu bitatu by'ingenzi byagaragaye: AI iracyatwara amafaranga menshi kurusha ayo yinjiza, abashoramari batangiye gusaba ibisubizo bifatika, ariko abakoresha bo bakomeje kuyigaragariza inyota idasanzwe.
Kimwe mu byagaragaye ni uko AI itaratangira kwinjiriza ibigo amafaranga menshi nk'uko byari byitezwe. Nubwo ibigo byose byamaze gushyira hanze chatbots nka Gemini ya Google, Meta AI, Rufus ya Amazon ndetse na Siri AI ya Apple, amafaranga yinjizwa n'izi serivisi aracyari make ugereranyije n'ishoramari rikorwa.
Google yavuze ko amafaranga yakoresheje mu kubaka data centers, kugura chips no guteza imbere AI yatumye ku nshuro ya mbere mu mateka yayo amafaranga yasohoye arenga ayo yinjije muri kimwe mu bihembwe by'ubukungu. Meta na yo yatangaje ko ishami ryayo rya Reality Labs, rishinzwe AI, ryatakaje hafi miliyari $9 mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka.
Ikindi cyagaragaye ni uko abashoramari batangiye gusaba umusaruro aho kwemera amasezerano gusa. Wall Street ntikinyurwa no kumva abayobozi bavuga ko AI izabyara inyungu mu gihe kizaza. Bashaka kubona amafaranga yinjira uyu munsi.
Ibi byagaragaye cyane kuri Meta, aho imigabane yayo yagabanutse nyuma y'uko Mark Zuckerberg atangaje indi mishinga mishya ya AI itaragera ku rwego rwo kwinjiza amafaranga.
Ku rundi ruhande, imigabane ya Microsoft yazamutse cyane kubera ko yagaragaje ko serivisi zayo za AI zitangiye gukurura abakiriya benshi no kwinjiza amafaranga.
Nubwo hari ibyo bibazo, inyota y'abakoresha ku ikoranabuhanga rishya iracyari hejuru cyane. Google yatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 950 bakoresha Gemini nibura rimwe buri kwezi, umubare wikubye inshuro eshatu ugereranyije n'umwaka ushize.
Apple na yo yavuze ko kugurisha iPhone, iPad na Mac byarenze uko yari yabiteganyije. Isosiyete yavuze ko ikomeje guhura n'ikibazo cyo kutabona chips zihagije zo guhaza isoko, ibintu bigaragaza ko abakiriya bagikomeje gushaka ibikoresho bishya.
Umuyobozi mukuru wa Apple, Tim Cook, yavuze ko isosiyete itewe ishema n'ivugururwa rishya rya Siri AI, rizakorana na Gemini ya Google. Yongeyeho ko Apple iteganya no kwishyuzisha bamwe mu bazakoresha cyane iyi serivisi ya AI.
Raporo z'iki cyumweru zigaragaza ko urugamba rwa Artificial Intelligence rukiri mu ntangiriro. Nubwo ibigo bikomeje gushora amafaranga menshi kandi AI ikaba itarabyara inyungu zigaragara, umubare w'abayikoresha ukomeje kwiyongera cyane.
Mu gihe kiri imbere, ikibazo gikomeye kizaba kureba niba iri shoramari rya miliyari z'amadolari rizahinduka isoko rikomeye ry'inyungu cyangwa niba rizakomeza kuba umutwaro ku bigo bikomeye by'ikoranabuhanga.
Source: BBC