Iyi ntambara yiswe War of the Bucket (Intambara y’Indobo) yabaye mu mwaka wa 1325 hagati y’imijyi ibiri ikomeye yo mu Butaliyani, Modena na Bologna.
Muri icyo gihe, Butaliyani nticyari igihugu kimwe nk’uko kiri uyu munsi. cyari kigizwe n’imijyi yigenga yahoraga ihanganye ku butaka, ubutegetsi n’ubukungu.
Bologna yari ishyigikiye uruhande rwitwaga Guelphs rwashyigikiraga Papa, mu gihe Modena yashyigikiye Ghibellines bari ku ruhande rw’Umwami w’Abadage n’Abaroma. Amakimbirane hagati y’iyo mijyi yari amaze imyaka myinshi.
Ariko ibintu byafashe indi ntera igihe bamwe mu basirikare ba Modena binjiraga muri Bologna bakiba indobo y'ibiti yari iri ku iriba rusange rw’umujyi.
Iyo ndobo bayijyanye i Modena nk’ikimenyetso cyo gutsinda no gusuzugura abo bahanganye. Abaturage ba Bologna basabye ko iyo ndobo isubizwa, ariko Modena irabyanga.
Icyagaragaraga nk’ikintu gito cyahise gihinduka ikibazo cya politiki n’ishema ry’umujyi. Mu gihe gito, impande zombi zatangiye gukusanya ingabo.
Mu Ugushyingo 1325, intambara ikomeye yabereye ahitwa Zappolino. Amateka avuga ko Bologna yari ifite abasirikare bagera ku 30,000, mu gihe Modena yari ifite abagera ku 7,000 gusa.
Nubwo bari bake cyane, abasirikare ba Modena batsinze urugamba bitunguranye.
Abantu ibihumbi barishwe abandi barakomereka muri iyo ntambara. Nyuma yo gutsinda, abasirikare ba Modena basubiye iwabo bajyanye ya ndobo yari intandaro y’amakimbirane.
Igitangaje ni uko indobo itigeze isubizwa
Nyuma y’ibinyejana byinshi, iyo ndobo iracyabitswe mu mujyi wa Modena nk’igice cy’amateka yawo. Nubwo hari kopi abaturage babona muri kimwe mu bigo ndangamurage, umwimerere wayo wabitswe nk’ikimenyetso cy’intambara yabayeho koko.
Abahanga mu mateka bavuga ko atari indobo ubwayo yateje intambara, ahubwo ko yabaye urwitwazo rw’amakimbirane yari asanzwe hagati y’iyo mijyi. Ariko kuba ikintu gito nk’indobo cyaravuzwe cyane kurusha impamvu nyakuri z’intambara ni byo byatumye iyi nkuru iba imwe mu zidasanzwe mu mateka y’Isi.
Kugeza n’uyu munsi, War of the Bucket ikomeje kuvugwa nk’urugero rw’uko amakimbirane mato ashobora kuvamo ibibazo bikomeye cyane iyo ahuye n’ubwibone, ishema n’amarangamutima ya politiki.
Ni imwe mu ntambara zidasanzwe zabayeho mu mateka, aho indobo imwe yatumye habaho urugamba rwahitanye abantu ibihumbi kandi rugahindura amateka y’akarere kose.