Iyi
njyana, ivanze n’umwimerere w’umuco n’ubuhanga bw’ikoranabuhanga, yerekanye ko
ijwi ry’Afurika ritagomba kwibera mu mfuruka, ahubwo rishobora gususurutsa isi
yose, rikubaka ubundi buryo bushya bwo kwiyerekana no gukundwa.
Inkomoko y’injyana ya
Amapiano
Injyana ya Amapiano imaze kuba icyogere mu muziki wa Afurika no ku rwego
mpuzamahanga. Iyi njyana ikomoka muri Afurika y’Epfo, aho yatangiye kumvikana
mu ntangiriro za 2012, ariko ikaba yaratangiye kugera ku rwego rwo kwamamara
cyane hagati ya 2016 na 2020. Nubwo hari impaka kuri ba nyir'ubwite b'iyi
njyana, abahanzi nka Kabza De Small, DJ Maphorisa, n’abandi bo muri Afurika
y’Epfo bafatwa nk’abayihaye umurongo n’impinduka zazamuye urwego rwayo.
Ibyihariye by’iyi njyana
yahinduye byinshi
Amapiano ni ijambo ry’Ikizulu risobanura "piyano" (piano), aho iyi
njyana ishingiye ku guhuza amajwi ya keyboard/piano afite umuvuduko muke ariko
wimbitse (log-drum bass), n’amajwi ya jazz n’izindi njyana zigezweho muri
Afurika y’Epho. Amapiano ntabwo ari injyana isakuza cyane, ahubwo ni injyana
ifite umudiho w’umwimerere ugenda gahoro, woroshye, ariko wuzuye amarangamutima
n’ubushobozi bwo gutuma umuntu yumva yisanzuye. Ifite amagambo ajyanye
n’ubuzima bwa buri munsi bw’urubyiruko ruba mu mijyi y’Afurika, bigatuma abantu
bayiyumvamo vuba.
Uruhare rw’urubyiruko
n’imbuga nkoranyambaga
Uretse kuba ari injyana ituma benshi babyina, Amapiano yabaye n’ijwi
ry’urubyiruko muri Afurika. Binyuze mu mashusho, imbyino nk’iza Bacardi dance, imideli idasanzwe,
n’indirimbo zifite amagambo y’ubuzima bw’imijyi y’Abanyafurika, iyi njyana
yabaye umuyoboro wo kugaragaza umuco, kwishimira ubuzima no kwigenga. Abahanzi
bakiri bato nka Young Stunna, Focalistic, na Uncle Waffles bahinduye Amapiano
nk’umuyoboro w’ubwamamare n’iterambere.
Imbuga nkoranyambaga nka
TikTok, YouTube na Instagram nabyo byagize uruhare rukomeye mu gutuma Amapiano
igera kure. Abantu benshi batari bazi iyi njyana batangiriye ku mbyino
zitandukanye zayikoreshejweho, maze baza no kuyikunda kubera umwimerere wayo.
Uyu muziki ugezwa ku bantu mu buryo butandukanye kandi bwihuse, ukabyarira
benshi amahirwe yo kugaragaza impano zabo nko kubyina, kuririmba cyangwa gukora
amashusho y’indirimbo.
Uko Amapiano yahinduye
amahirwe y’abahanzi
Ikindi gituma Amapiano irushaho kwamamara ni uko yorohera abahanzi
n’abatunganya umuziki kuyikora. Si ngombwa ko uba ufite studio yihariye cyangwa
ibikoresho bihenze. Ni injyana itanga uburyo bworoheje bwo kwinjira mu muziki.
Nta bikoresho bihenze bisabwa, ndetse hari benshi batangiriye mu nzu zabo
bifashishije mudasobwa zisanzwe. Byatanze amahirwe ku rubyiruko rwinshi rufite
impano, ariko rutari rufite ubushobozi bwo kugera muri studio zihambaye. Ibi
byatumye Amapiano ifatwa nk’injyana y’abantu bose.
Uko Amapiano yageze ku
rwego mpuzamahanga
Amapiano ntiyafashije Afurika gusa, ahubwo yabaye n’umuyoboro wo guhuza isi.
Abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga barimo Major League DJz, Burna Boy na
Wizkid batangiye kuyihuza n’injyana zabo. Ibi byatumye abantu batari bake bo ku
yindi migabane barushaho kuyimenya, kuyikunda ndetse no kuyinjiza mu buzima
bwabo bwa buri munsi.
Amapiano ni injyana
y’ahazaza h’Afurika
Amapiano ntikiri injyana y’Afurika y’Epfo gusa, ahubwo ni ijwi rya Afurika
yose. Ni ubuhamya bugaragaza ko Afurika ishobora kwivugira, ikishimira umuco
wayo, ikanawushyira ku ruhando mpuzamahanga. Iyi njyana yererekana ko
iterambere ry’umuziki ritagomba guturuka hanze gusa, ahubwo rishobora guturuka
imbere mu gihugu mu buryo bw’umwimerere, bukwiye kwemerwa no gushyigikirwa.