Gikundiro irimo kwitegura Gorilla FC mu mukino wa Shampiyona uzaba kuri uyu wa Gatanu, Lomami Marcel uheruka kugirwa umutoza wungirije muri Rayon Sports ari gushaka impamvu ituma iyi kipe itsindwa ibitego byinshi aho kuri ubu muri Shampiyona mu mikino 11 imaze gukina yatsinzwe ibitego 12 mu gihe yo yinjije ibitego 13.
Lomami yavuze ko ari kugenda aganiriza buri munyezamu, ku ikubitiro nyuma y'imyitozo yagiranye ibiganiro n'umunyezamu Pavelh Ndzila uheruka mu kibuga mu mukino batsinzwemo na APR FC ibitego 3-0.
Aganira na InyaRwanda Spoers TV, Lomami yavuze impamvu yatumye aganira n'uyu munyezamu. Ati: "Pavelh Ndzila mufata nk'Umunyezamu mukuru, namubazaga uburyo abona ikipe, ni gute turi gutsindwa ibitego byinshi, uyu munsi akajyamo, ejo hakajyamo undi nawe agatsindwa. Wowe nk'umuntu ufite ubunararibonye, ni iki ubona dukwiye gukosora?."
Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Lomami Marcel yavuko Pavelh yamubwiye ko hari ibyo gukosora cyane kuri ba myugariro. Ati: "Yambwiye ko muri ba myugariro hari ibyo dukwiriye gukosora, mbese ni byo twaganiriyeho cyane."

Pavelh Ndzila yavuze ko ba myugariro ari bamwe mu bari gutuma Rayon Sports yinjizwa ibitego byinshi
Pavelh Ndzila amaze imikino ine atagaragara mu kibuga hakina Mugisha Yves, Lomami yavuze ko ataje gutegeka ko Pavelh yasubira mu izamu ahubwo ko umutoza w'abanyezamu Ndayishimiye Jean Eric Bakame ari we ufata Icyemezo cy'umunyezamu ukwiriye kubanza mu kibuga.
Lomami yavuze ku kuba Rayon Sports ishobora kugura umunyezamu muri Mutarama 2026 ubwo Isoko ry'abakinnyi rizaba rifunguye ndetse n'impinduka zikomeye ku mukino bazahuramo na Gorilla FC.
Ati: "Mu minsi igiye kuza muzabona impinduka nyinshi. Muzabibona no ku mukino wa Gorilla FC, hazazamo abakinnyi bashaka gukina aho gukomeza gukoresha amazina ya bamwe ahora agaruka. Tuzakoresha n'abandi mu rwego rwo guhindura imikino yacu."
Rayon Sports ifite abanyezamu batatu, Pavelh Ndzila umaze gukina imikino 7 muri Shampiyona aho yinjijwe ibitego 7, Mugisha Yves umaze gukina imikino 4 akaba yaratsinzwe ibitego 5, mu gihe Drissa Kouyate nta mukino n'umwe arakina muri Shampiyona.

Abanyezamu ba Rayon Sports, Mugisha Yves, Drissa Kouyate na Pavelh Ndzila
