Uyu
mushinga mushya uzafasha mu gutanga umurongo ngenderwaho ku bijyanye
n’amasezerano hagati y’impande zitandukanye zifitanye aho zihuriye n’umuziki.
Umukozi
Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Ubugeni muri BASATA, Abel Ndaga, yavuze ko
amenshi mu makimbirane bagezwaho n’abahanzi akomoka ku kutumvikana ku
masezerano.
Yongeyeho
ko nubwo amasezerano azashyirwaho atazaba yuzuye 100%, azagaragaza iby’ingenzi
bigomba kwibandwaho igihe impande zombi zemeranya ku bufatanye cyangwa kugirana
amasezerano.
BASATA
kandi isaba abahanzi gukoresha serivisi z’ubujyanama mu by’amategeko batanga ku
buntu, kugira ngo basobanukirwe neza ibyo bagiye gusinyaho. Ndaga avuga ko
nubwo izi serivisi zihari, abahanzi bake ari bo bazifashisha.
Umuraperi
Musa Mabumo uzwi nka Bando ni umwe mu bashyigikiye iki gitekerezo. Yagize ati:
“Ndakeka ko ayo masezerano akwiye kureba impande zombi – umuhanzi n’ushora
imari. Ubu bwuzuzanye buzashishikariza benshi gushora imari mu bahanzi.”
Naho
umujyanama w’abahanzi, Godfrey Abel, yasabye ko hatangwa amahugurwa ku
bajyanama b’abahanzi, kugira ngo barusheho kumenya inshingano zabo n’uburyo
barengera inyungu z’abahanzi.
Yagize
ati: “Hari uburemere bwo gutanga amahugurwa ku byo umujyanama akora mu gufasha
umuhanzi. Iyo umujyanama atabifitiye ubumenyi, biroroshye kutita ku masezerano
cyangwa kutarengera umuhanzi.”
Amakimbirane amaze igihe agaragara
Uru
rugamba BASATA yatangiye rushimangirwa n’imibereho y’ahashize y’uru ruganda
rw’umuziki, aho amakimbirane ashingiye ku masezerano atagaragara cyangwa
asinywe nabi amaze kumenyerwa.
Kimwe
mu byabayeho byavugishije benshi ni urunturuntu hagati ya Diamond Platnumz na
Harmonize, ubwo uyu wa nyuma yivanyemo muri WCB Wasafi, agashinja Label
yamubyaye kumugirira nabi mu masezerano y’akazi, harimo kumukuraho amafaranga
menshi y’inyungu igihe cyose yakoze indirimbo cyangwa igitaramo.
Harmonize
byamugoye kuva muri WCB, kugeza ubwo bivugwa ko yishyuye amafaranga y’ikirenga
ngo abone ubwigenge.
Ibyo
ntibyagarukiye aho kuko mu myaka ikurikiyeho, Harmonize na we yahuye
n’amakimbirane na bamwe mu bahanzi yari yarasinye muri Label ye Konde Gang,
barimo Ibraah, waje kuyivamo avuga ko nta bwisanzure yari afite ndetse hari
ibyo batemeranywaho bijyanye n’imicungire y’umuziki we.
Uyu
musore ntiyahishe ko atishimiye uburyo Harmonize yayoboraga Label, ibintu
byerekanye ko ikibazo cy’imyitwarire no kutubahiriza amasezerano gishobora
kugaragara no ku bahanzi baba baranyuze muri ayo makosa.
Ibi
byose ni ishusho igaragaza impamvu hari impinduka zikenewe, nk’uko BASATA
ibigaragaza, mu rwego rwo gushyiraho uburyo bwemewe kandi busobanutse bwo
kugena uko impande zose zikorana.
Uko bigaragara, iyi gahunda nshya yo gushyiraho amasezerano y’icyitegererezo ni intambwe izafasha mu gukemura ibibazo by’ingutu byagaragaraga mu muziki w’iki gihugu, by’umwihariko bikaba bishobora kuba icyitegererezo no ku bindi bihugu byo mu karere.
Amasezerano
Diamond yagiranye na Harmonize, yasize uyu musore agurishije imitungo ye,
ndetse yamuhaye arenga Miliyoni 400 Frw kugirango abashe kuva muri Label
Umuhanzi Ibraah aherutse gutangaza ko ari gusabwa arenga Miliyoni 358 Frw kugirango asohoke muri Label ya Harmonize, ashingiye ku masezerano bagiranye