Amajyambere ni urugendo ariko aho tugana turahazi – Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Amakuru ku Rwanda - 19/06/2025 3:32 PM
Share:

Umwanditsi:

Amajyambere ni urugendo ariko aho tugana turahazi – Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Kuri gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 19 Kamena 2025, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ibyakozwe na Guverinoma mu guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda, ashimangira ko icyiza ari uko bazi aho bagana n'icyo bashaka.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabwiye Abadepite n’Abasenateri ko muri rusange Abanyarwanda bakomeje urugendo rw’iterambere kandi icyo kwishimira ari uko bazi aho bajya ndetse n’ibisabwa kugira ngo bahagere.

Ati: “Amajyambere ni urugendo ariko aho tugana turahazi, icyo twifuza turakizi, ibyo dukora kugira ngo tugere aho twifuza kujya turakizi. Icyiza twabonye ni uko aho tujya twese tuhazi, ari abayobozi n’Abanyarwanda muri rusange.”

Abanyarwanda bari mu cyiciro cy’ubukene bavuye kuri 39% mu 2017, bagera kuri 27% mu 2025. Ni igabanyuka rya 12%.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente abikomozaho, yavuze ko icyifuzo cy’Igihugu ari uko nta Munyarwanda uzasigara ari mu bukene. Ati: “Iyo tuvuga ko abantu miliyoni 1,5 babashije kuva mu bukene ntabwo ari ukugenda ukababwira ngo muve mu bukene. Ni ibikorwa byagiye bikorwa na bo babigizemo uruhare, bakava mu cyiciro kimwe bakajya mu kindi.”

Muri iki kiganiro, Minisitiri w'Intebe yibanze ku byakozwe mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda binyuze mu nzego zirimo ubuhinzi, ibikorwaremezo, ubuzima n'uburezi.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagaragaje ibyo Guverinoma yakoze mu guteza imbere imibereho y'Abanyarwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...