Minisitiri w’Intebe Dr
Ngirente yabwiye Abadepite n’Abasenateri ko muri rusange Abanyarwanda bakomeje
urugendo rw’iterambere kandi icyo kwishimira ari uko bazi aho bajya ndetse
n’ibisabwa kugira ngo bahagere.
Ati: “Amajyambere ni
urugendo ariko aho tugana turahazi, icyo twifuza turakizi, ibyo dukora kugira
ngo tugere aho twifuza kujya turakizi. Icyiza twabonye ni uko aho tujya twese
tuhazi, ari abayobozi n’Abanyarwanda muri rusange.”
Abanyarwanda bari mu
cyiciro cy’ubukene bavuye kuri 39% mu 2017, bagera kuri 27% mu 2025. Ni
igabanyuka rya 12%.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente abikomozaho, yavuze ko icyifuzo cy’Igihugu ari uko nta Munyarwanda uzasigara ari mu bukene. Ati: “Iyo tuvuga ko abantu miliyoni 1,5 babashije kuva mu bukene ntabwo ari ukugenda ukababwira ngo muve mu bukene. Ni ibikorwa byagiye bikorwa na bo babigizemo uruhare, bakava mu cyiciro kimwe bakajya mu kindi.”
Muri iki kiganiro, Minisitiri w'Intebe yibanze ku byakozwe mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda binyuze mu nzego zirimo ubuhinzi, ibikorwaremezo, ubuzima n'uburezi.