Iyi Shampiyona yari imaze iminsi itanu ikinirwa i Kisimu muri Kenya. Yasojwe ejo ku Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2026 hakinwa isiganwa ryo mu muhanda mu bagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23, ku ntera y’ibilometero 153.
Callum Ormiston ukomoka muri Afurika y’Epfo ni we wegukanye iri siganwa akoresheje amasaha atatu, iminota 44 n’amasegonda abiri akurikirwa na Driss El Alouani ukomoka muri Morocco amurushije amasegonda 20, mu gihe Umunya-Eritrea, Hebron Berhane, yabaye uwa gatatu arushwa amasegonda 34.
Mu Banyarwanda bitabiriye iri siganwa, Nsengiyumva Shemu ni we waje hafi y’abegukanye imyanya ya mbere, asoza ku mwanya wa karindwi, akurikirwa na Niyonkuru Samuel wabaye uwa munani. Bombi barushijwe amasegonda 43 n’uwatwaye isiganwa.
Uwiduhaye Mike yasoje ku mwanya wa 18, arushwa iminota itatu n’amasegonda 44, naho Mugisha Moïse aba uwa 20, arushwa iminota itatu n’amasegonda 47.
Mu bandi bakinnyi b’u Rwanda, Muhoza Eric na Masengesho Vainqueur ntibashoboye gusoza isiganwa. Mu batarengeje imyaka 23 na bo, Ufitimana Shadrack, Ntirenganya Moïse na Ruhumuriza Aimé ntibageze ku murongo usoza.
Iri siganwa ryitabiriwe n’abakinnyi 128, ariko 18 ntibaritangira, 45 ntibarisoza, mu gihe 28 barirangije barengeje igihe cyari cyagenwe.
Nubwo u Rwanda rutegukanye umudali ku munsi wa nyuma, rwashoje iri rushanwa rufite imidali itandatu, irimo itatu ya zahabu, umwe wa feza n’ibiri y’umuringa.
Abakinnyi b’abagore begukanye imidali ya zahabu
Imidali itatu ya zahabu u Rwanda rwegukanye yabonetse mu gusiganwa n’igihe ku giti cy’umukinnyi.
Masengesho Yvonne yegukanye umudali wa zahabu mu bakobwa batarengeje imyaka 19, nyuma yo gukoresha iminota 15, amasegonda 37 n’ibice 193 ku ntera y’ibilometero 10,2.
Mwamikazi Jazilla na we yegukanye zahabu mu bagore batarengeje imyaka 23, akoresha iminota 31, amasegonda 17 n’ibice 581 ku ntera y’ibilometero 20,4.
Ingabire Diane ni we watsindiye u Rwanda umudali wa gatatu wa zahabu, nyuma yo kwegukana isiganwa ryo gusiganwa n’igihe mu bagore bakuru. Yakoresheje iminota 31, amasegonda abiri n’ibice 742 ku ntera y’ibilometero 20,4.
Agasaro Gloria na Liza Jehovaire bongereye u Rwanda imidali
Mu isiganwa ryo mu muhanda ry’abakobwa batarengeje imyaka 17, Agasaro Gloria yegukanye umudali wa feza, mu gihe Liza Jehovaire yabaye uwa gatatu, ahesha u Rwanda umudali w’umuringa.
Undi mudali w’umuringa wabonetse mu gusiganwa n’igihe kw’amakipe avanze. Ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Muhoza Eric, Nsengiyumva Shemu, Tuyizere Etienne, Nirere Xaveline, Ingabire Diane na Mwamikazi Jazilla, yasoreje ku mwanya wa gatatu inyuma ya Afurika y’Epfo n’Ibirwa bya Maurice.
Afurika y’Epfo ni yo yatwaye Shampiyona
Afurika y’Epfo ni yo yegukanye umwanya wa mbere ku rutonde rusange, n’imidali 13 irimo itanu ya zahabu, itanu ya feza n’itatu y’umuringa.
U Rwanda rwakurikiyeho ku mwanya wa kabiri n’imidali itandatu, mu gihe Mauritius yabaye iya gatatu n’imidali itanu, irimo ibiri ya zahabu n’itatu ya feza.
Zimbabwe yegukanye imidali ibiri ya zahabu, mu gihe Algeria yagize imidali itanu irimo umwe wa zahabu, ibiri ya feza n’ibiri y’umuringa.
Eritrea yasoreje ku midali itatu, Sénégal igira umwe wa zahabu, Misiri igira imidali itatu, Maroc igira umwe wa feza, Ethiopia igira imidali itatu y’umuringa, Uganda igira ibiri y’umuringa, naho Kenya ikagira umwe w’umuringa.
