Izi mpapuro zivuga kandi ku bantu babiri bari hafi ya Hitler
mu minsi ye ya nyumari Heinz Linge, wari umukozi we wihariye, na Otto Günsche,
wari ushinzwe umutekano we. Bombi bafashwe n’ingabo z’Abasoviyeti, batanga
ubuhamya bwafashije gusobanura neza uko yapfuye.
Linge yavuze ko mu minsi ya nyuma Hitler yari yacitse
intege, afite ubwoba bwo gufatwa n’ingabo z’Abasoviyeti zari ziri hafi kugera i
Berlin. Yari afite icyifuzo cyo guhunga, ariko kandi yari ananiwe. Ni we wa
mbere winjiye aho Hitler yari aryamye yapfuye, ari kumwe na Eva Braun – umugore
we bari barushinze amasaha make mbere nkuko tubikesha ikinyamakuru The sun.
Linge yanditse agira ati: “Yari yambaye ishati y’umweru,
ikote rirerire ry’icyatsi cyijimye, ipantalo y’umukara, amasogisi akozwe mu ipamba
n’inkweto z’uruhu. Eva Braun yari yambaye ikanzu ya soie n’inkweto zishinze.”
Nyuma yo gupfa, imirambo yabo yombi yagiye gutwikirwa mu
busitani bw’ibiro bya Chancellery, ahari icyobo cyari cyaracukuwe. Ibyo
byakozwe n’itsinda ryari riyobowe na Martin Bormann, umwe mu bari basanzwe bari
hafi y’ubutegetsi bw’Abanazi.
Ibimenyetso simusiga
by’urupfu rwe
Ku ya 5 Gicurasi 1945, abasirikare b’Abasoviyeti b'ishami
ryitwa SMERSH babonye imirambo ya Hitler na Eva Braun yatwitswe. Raporo
y’iperereza yakozwe ku ya 8 Gicurasi yemeje ko Hitler yari yanyweye uburozi bwa
cyanide uburozi ushobora kunywa cyangwa guhumeka bukakwica mu gihe gitoya cyane.
Ibyo byashimangiwe n’ibisigazwa by’amenyo ye byemejwe na muganga we w’amenyo,
Kathe Heusermann, na Fritz Echtmann, banagaragaje ishusho y’amenyo ye yari
yarabitswe.
Ubuhamya bwari mu
bubiko bwa KGB (Commette for State Security)
KGB yahoze ari ikigo gishinzwe umutekano mu cyahoze ari Leta zunze Ubumwe z'Abasoviyeti(Soviet Union) kuva mu 1954 kugeza 1991. Mu nyandiko zasohowe, humvikanamo amagambo Hitler yavuze mbere
yo gupfa. Umunyamateka w’Umurusiya wagaragaye kuri videwo yasomaga agira ati: “Yari
yaratakaje icyizere, yari afite ubwoba bwo gufatwa. Yabwiye abari kumwe na we
ko nta mpamvu yo gukomeza intambara kandi yari yaracitse intege ku buryo
bugaragara.”
Gunsche yajyanywe i Moscow aho yafungiwe, anahatwa ibibazo
kugira ngo asobanure ibyabaye ku rupfu rwa Hitler. Tariki ya 30 Mata 2025, imyaka
80 irashize Hitler apfuye, ni umwe mu bategetsi bateje akaga gakomeye isi, ateza
intambara yahitanye abasaga miliyoni 26.”
Hitler yari muntu ki?
Adolf Hitler (yavutse ku ya 20 Mata 1889 – apfa ku ya 30
Mata 1945) yari umunyapolitiki w’Umunyabudage wavukiye muri Autriche. Yabaye
umuyobozi wa Parti Nazi (NSDAP) kuva mu 1921 kugeza ku rupfu rwe. Yafashe
ubutegetsi mu Budage mu 1933, aba Chancellor wa Reich, atangira ubutegetsi
bw’igitugu bushingiye ku irondaruhu n’ingengabitekerezo y’ivangura.
Azwi cyane kubera itegurwa ry’intambara ya kabiri y’isi
(1939-1945), Jenoside yakorewe Abayahudi izwi nka Holocaust, n’ubutegetsi
bw’igitugu bwahitanye abantu benshi ku isi. Yashakanye na Eva Braun ku ya 29
Mata 1945, habura umunsi umwe ngo bapfe. Nta mwana uzwi yigeze abyara.