Wishaka kubaho ubuzima burenze ibyo winjiza! Impanuro za Alicia na Germaine ku rubyiruko-VIDEO

Iyobokamana - 22/01/2026 5:48 PM
Share:
Wishaka kubaho ubuzima burenze ibyo winjiza! Impanuro za Alicia na Germaine ku rubyiruko-VIDEO

Mu gihe benshi bakorera amafaranga ariko bakabura uburyo bwo kuyagenzura no kuyakoresha neza, Alicia na Germaine, abahanzikazi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, basabye urubyiruko bagenzi babo gutangira umuco wo kwizigama no gukoresha neza ibyo bafite.

Alicia na Germaine ni abaramyi bamaze umwaka umwe mu muziki wa Gospel, ariko bamaze kwigarurira imitima ya benshi. Indirimbo yabo "Uriyo" imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 832 kuri YouTube mu mezi make cyane imaze hanze, ibintu bigaragaza uburyo bakunzwe n’uburyo ubutumwa bwabo bugera ku bantu benshi ndetse bukabomora imitima binyuze mu buhamya bakira.

Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine ni abavandimwe bavuka mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba, biyemeje kuririmbira Imana kuva bakiri bato, bakaba bavuga ko bazakomeza uwo murimo kugeza “imvi zibaye uruyenzi”. Batuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Gisa, Umudugudu wa Gihira, basengera muri ADEPR Ruhangiro.

Bavuka kuri Ufitimana Innocent [Papa Innocent] na Uwamahoro Beatha. Alicia afite imyaka 21, akaba yiga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda, mu bijyanye n’ubuganga. Germaine we afite imyaka 19, akaba yiga Indimi n’Ubuvanganzo muri École de Lettres de Gatovu mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Kintobo, aho ari mu mwaka wa gatandatu.

Alicia na Germaine bamaze gushyira hanze indirimbo zirindwi ari zo: "Urufatiro", "Rugaba", "Wa Mugabo", "Ihumure", "Uriyo", "Ndahiriwe" na "Ibendera". Ni abaramyi bafite impano idasanzwe, bari kugaragaza umuhamagaro n’imbaraga mu muziki wa Gospel. Bakora umuziki bashyigikiwe cyane n'ababyeyi babo binyuze muri kompanyi yitwa ABA Music yashinzwe na Se.

Mu kiganiro cyatambutse kuri ABA Music kuri Youtube, Germaine na Alicia bagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo urugendo rwabo mu muziki, inganzo n'ubutumwa bw'indirimbo yabo nshya "Ibendera" ndetse n'inama bagira urubyiruko ku mikoreshereze y'amafaranga.

Germaine yavuze ko ikintu cya mbere urubyiruko rukwiye kumenya ari ukwizigama. Ati: "Icya mbere ni ukwizigama. Hari ukuntu umuntu abona amafaranga akayaya nk'ugiye gupfa, kandi kwizigama ntabwo bigendera ku myaka y'umuntu. Ntukavuge ngo ndacyari umwana ndayangiza [to spend] ngo nimara gutangira gukorera ayanjye ni bwo nzizigama. Oya"

Yavuze ko nawe yatangiye kwizigama, nubwo atashatse gutangaza umubare w'ayo amaze kwizigama, avuga ko ari ibanga "ariko "arahari. Yavuze ko inama ye nyamukuru ari ugusaba urubyiruko kwizigama no gukoresha neza amafaranga babona, bakirinda kuyakoresha mu bintu bibonetse byose, [..] ariko nyine ntukiyime bitewe n'ayo winjiza, ntukiyicishe n'inzara".

Mukuru we, Alicia, yamwunganiye avuga ko urubyiruko rukwiye gutandukanya “Wants na Needs” (ibyo wifuza n’ibyo ukeneye cyane). Ati: "Needs ni ibintu ushobora kubura ugapfa". Yavuze ko hari igihe ubona nk'umunyeshuri ukiri ku ntebe y'ishuri ashaka kubaho nk'undi muntu ufite akazi kamuhemba buri kwezi.

Ati: "Wenda urya inyama gatatu mu cyumweru nubwo atari byiza, nanjye nkavuga ngo ngomba kuzirya. Nkashaka kubaho nk'uko ubayeho kandi tutinjiza amafaranga angana". Yakomeje asobanura ko gukora isuzuma buri kwezi ku mafaranga winjiza n’uko uyakoresheje bifasha umuntu kumenya niba atari kwihombya.

Yagize ati: "Hari umuntu ushaka kubaho ubuzima burenze ibyo yinjiza, ni ha handi wisanga mu bintu bikugoye cyane kubera ko washatse kubaho nk'uko mbayeho kandi tutinjiza amafaranga angana, cyangwa se nashatse kubaho nk'uko ubayeho tutinjiza amafaranga angana, winjiza menshi kurenza ayo ninjiza, ugasanga bimbanye ibibazo".

Ikintu cya mbere, banza wimenye, nushaka buri kwezi ujye wikorera isuzuma urebe ngo uku kwezi nakugenzemo gute, nitwaye gute, ntabwo ndi kwihombya, ntabwo ndi kubaho nk'uko abandi babayeho kandi tutanganya amafaranga twinjiza?".

Germaine yagaragaje ariko ko kwizigama ukiri umunyeshuri bishobora kugorana. Mukuru we Alicia yahise amuhugura amubwira ko amafaranga macye ashoboka umunyeshuri ahabwa n'ababyeyi, haba hakwiriye gukurwaho ayo kwizigama.

Ati: "Reka nkubwire Germaine, kwizigama bimeze nko gufasha, ntabwo bigira imyaka, hari umuntu uvuga ngo njyewe nzafasha umuntu ari uko maze kuzuza etage, oya. Gufasha ni ubu, kwizigama ni ubu."

Yakomeje amuha urugero ko ashobora gutangira kujya abika [yizigama] ku mafaranga ahawe n'ababyeyi be, nk'igihe bamuhaye 10,000 Frw, agakuraho igihumbi kimwe (1,000 Frw) akakibika. Yagize ati: "1,000 Frw cyatuma upfa, uramutse usigaranye 9,000 Frw?".

Germaine yahise yemera izi nama ahawe, anashimira mukuru ko yigeze kumwoherereza 10,000 Frw, gusa mu gutebya avuga ko byamutunguye cyane bituma ahamagara Mama we ati: "Alicia mumushake afite ikibazo!. [...] Yajyaga ampa 2,000 Frw cyangwa 3,000 Frw, none ampaye ibihumbi 10 Frw".

Alicia Ufitimana yavuze ko byamusabye kwigomwa cyane akora ku 40,000 Frw yari yahawe ku ishuri , ni amafaranga bahabwa buri kwezi yo kubafasha kuba mu buzima bwa kaminuza. 

Alicia na Germaine banagarutse ku ndirimbo yabo nshya “Ibendera”, bavuga ko ari indirimbo yabagoye cyane. Basobanuye ko harimo amashusho ya drone ndetse n’amafarashi, aho byasabye kwitanga, umwanya n'ubushobozi kugira ngo bafate amashusho meza kandi y’ubuhanga.

Bahishuye ko byabatonze cyane kurira amafarashi ndetse Germaine mu gutebya kwinshi yavuze ko byasabye ko bashaka urwego kugira ngo mukuru we Alicia abashe kwicara ku ifarashi kuko ngo yari afite ubwoba dore ko bose bwari ubwa mbere bari ku mafarashi.

Amashusho y’iyi ndirimbo yagombaga kujya hanze mu mpera za 2025, ariko kubera imbogamizi zitandukanye mu ifatwa n’itunganywa ryayo, yasohotse mu ntangiriro za 2026. Icyakora, ubwo yasohokaga, yerekanye urwego rwo hejuru rw’ubuhanga n’udushya twinshi turyoheye ijisho, bituma abakunzi babo bayasamira hejuru.

Alicia na Germaine bagaragara bari ku mafarasi, batembera nk’abatsinzi, bigaragaza ishusho y’ubutsinzi n’icyubahiro, aho baba baririmba bati: "Yansubije agaciro namburiwe mu maganya, ankunda nta buriganya. Ibikomere ntibyambuza kumugwa inyuma, njye ndabizi aranzirikana. Mbumbatiwe n'ibiganza byarurikanwa Umwami uhora aganza, ntazemera ko izina ry'iwe ritukwa, oya".

Alicia aherutse kubwira inyaRwanda ko ubutumwa bw’indirimbo "Ibendera" bushingiye ku kuri kwa Bibiliya "kuduhishurira ko Uwiteka ubwe ari 'Ibendera' ryacu, ritwubahisha kandi riduha intsinzi n'ikituranga. Mu Kuva 17:15, Bibiliya itwereka Imana nka Yehova Nissi — Uwiteka akaba ari we Bendera ryacu — atsindishiriza ubwoko bwe mu ntambara zose.

Binyuze muri Yesu Kristo, Ibendera ry’umusaraba ryarazamuwe, ritanga intsinzi ku cyaha, ubwoba n’imbaraga zose z’umwijima (Abakolosayi 2:15). Nk’abizera, duhagaze munsi y’iri bendera tutari mu gutsindwa, ahubwo dufite icyizere n’ubwishingizi, tuzi ko urukundo rw’Imana rudutwikiriye kandi ko intsinzi yayo yamaze kugerwaho (Indirimbo 2:4)."

Mu kiganiro na inyaRwanda, Papa Innocent, se wa Alicia na Germaine, yagarutse ku mishinga bafite muri uyu mwaka wa 2026, avuga ko bateganya gukora Album yabo ya mbere, izaba igizwe n’indirimbo ziri mu ndimi zitandukanye zirimo Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili. Yanateguje ibikorwa by'urukundo biherekeje ivugabutumwa bakora mu ndirimbo.

Ati: “Turateganya gukora Album igizwe n'indirimbo ziri mu ndimi zitandukabye, gutangira kwitabira ibitaramo byaba mu Rwanda no hanze y’igihugu, gukora ibikorwa by’urukundo, ndetse no gukorana indirimbo n’abandi bahanzi haba abo mu Rwanda cyangwa abo hanze yarwo."

Indirimbo "Ibendera" ya Alicia na Germaine yasamiwe hejuru n'abakunzi b'umuziki wa Gospel

Alicia na Germaine bamaze gukora indirimbo zirindwi mu rugendo rw'umuziki bamazemo umwaka umwe

"Rubasha ni we Runesha, ntazemera ko izina rye ritukwa, Ibendera rye ntirizigera rimanurwa" - Alicia na Germaine mu ndirimbo yabo nshya "Ibendera"

REBA INDIRIMBO NSHYA "IBENDERA" YA ALICIA NA GERMAINE YAGARAGAYEMO UDUSHYA TWINSHI

REBA IKIGANIRO ALICIA NA GERMAINE BATANGARIJEMO IMISHINGA BAFITE MU 2026




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...