Abakunzi b'umuziki nyarwanda bagiye guhemburwa n’umwuka w’ivugabutumwa ryuzuye ibyishimo n’intsinzi, nyuma y’uko Alicia na Germaine, abana b'abanyempano bakorera Imana mu binyuze mu kuyiririmbira, bateguje indirimbo yabo nshya bise “Ibendera.”
Iyi ndirimbo ni ubutumwa bukomeye bwo gukomeza kwizera no guhagarara ku Mana, kuko ibendera rya Yesu ritazigera rimanurwa. Iributsa abantu ko nubwo isi ihinduka, ubutwari bw’abizera n’imbaraga z’amaraso ya Yesu Kristo bihoraho iteka.
Mu buryo bushya kandi bushimishije, iyi ndirimbo icuranzwe mu njyana ya Amapiano – ikaba ikubiyemo ubutumwa buhembura ubugingo, butera abantu kwishimira Imana no kuyibyinira mu byishimo, nk’uko Bibiliya ibivuga iti: “Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti “Mwishime!”(Abafilipi 4:4).
Ni indirimbo ifite umwihariko udasanzwe kuko iri mu njyana y’Amapiano, injyana ikundwa cyane n’urubyiruko ariko by'akarusho ikaba yinjijwemo ubutumwa bw’ijuru, bw'ihumure, kwizera no kunezerwa mu Mwami Yesu.
Papa Innocent, Se wa Alicia na Germaine yabwiye inyaRwanda ko indirimbo "Ibendera" idasanzwe aho umwihariko wayo ari ubutumwa buhumuriza imitima y'abantu ndetse no kuba ibyinitse. Ati: "Ibendera ry'Umwami wacu Yesu ntirizigera rimanurwa, niyo mpamvu dukwiye kumwizera."
Yakomeje avuga ko ari indirimbo nziza ikozwe mu njyana yitwa Amapiano, "mbese abazashobora kubyinira Imana, iyi ndirimbo ni iyabo." Yavuze ko izasohoka mu ntangiro z'Ukuboza, 2025, akaba ari impano y'iminsi mikuru ku bakunzi babo. Ati: "Harimo udushya twinshi mu bijyanye n'amashusho, murahishiwe. Video yayo izaba irimo ibintu tutiheze dukora mu ndirimbo zose tumaze gukora."
“Ibendera” iragaragariza urubyiruko rushobora kubyinira Imana no gusingiza Yesu mu munezero, kuko ibendera ry’Ubwami bwe rizahora rizamuwe iteka ryose. Ni uruvange rw’umuziki mwiza, ubutumwa bw’ukuri, n’umunezero w’abakunda Imana.
Indirimbo "Ibendera" ibaye iya 7 ya Aline na Germaine bamaze umwaka umwe mu muziki usingiza Imana. Muri urwo rugendo, batangiriye ku ndirimbo "Urufatiro" yanditswe n'umubyeyi wabo, bakurikizaho "Rugaba" yakunzwe bikomeye, nyuma yayo bakora "Ihumure", "Wa Mugabo", "Uriyo" na "Ndahiriwe".
Byinshi ku njyana y'amapiano yayobotswe n'abarimo Alicia na Germain
Injyana ya Amapiano imaze kuba icyogere mu muziki wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga. Ikomoka muri Afurika y’Epfo, aho yatangiye kumvikana mu ntangiriro za 2012, ariko ikaba yaratangiye kugera ku rwego rwo kwamamara cyane hagati ya 2016 na 2020.
Nubwo hari impaka kuri ba nyir'ubwite b'iyi njyana, abahanzi nka Kabza De Small, DJ Maphorisa, n’abandi bo muri Afurika y’Epfo bafatwa nk’abayihaye umurongo n’impinduka zazamuye urwego rwayo.
Amapiano ni ijambo ry’Ikizulu risobanura "piyano" (piano), aho iyi njyana ishingiye ku guhuza amajwi ya keyboard/piano afite umuvuduko muke ariko wimbitse (log-drum bass), n’amajwi ya jazz n’izindi njyana zigezweho muri Afurika y’Epho.
Amapiano ntabwo ari injyana isakuza cyane, ahubwo ni injyana ifite umudiho w’umwimerere ugenda gahoro, woroshye, ariko wuzuye amarangamutima n’ubushobozi bwo gutuma umuntu yumva yisanzuye. Ifite amagambo ajyanye n’ubuzima bwa buri munsi bw’urubyiruko ruba mu mijyi y’Afurika, bigatuma abantu bayiyumvamo vuba.
Uretse kuba ari injyana ituma benshi babyina, Amapiano yabaye n’ijwi ry’urubyiruko muri Afurika. Binyuze mu mashusho, imbyino nk’iza Bacardi dance, imideli idasanzwe, n’indirimbo zifite amagambo y’ubuzima bw’imijyi y’Abanyafurika, iyi njyana yabaye umuyoboro wo kugaragaza umuco, kwishimira ubuzima no kwigenga.
Abahanzi bakiri bato nka Young Stunna, Focalistic, na Uncle Waffles bahinduye Amapiano nk’umuyoboro w’ubwamamare n’iterambere. Imbuga nkoranyambaga nka TikTok, YouTube na Instagram na byo byagize uruhare rukomeye mu gutuma Amapiano igera kure.
Abantu benshi batari bazi iyi njyana batangiriye ku mbyino zayikoreshejweho, maze baza no kuyikunda kubera umwimerere wayo. Uyu muziki ugezwa ku bantu mu buryo butandukanye kandi bwihuse, ukabyarira benshi amahirwe yo kugaragaza impano zabo nko kubyina, kuririmba cyangwa gukora amashusho y’indirimbo.
Ikindi gituma Amapiano irushaho kwamamara ni uko yorohera abahanzi n’abatunganya umuziki kuyikora. Si ngombwa ko uba ufite studio yihariye cyangwa ibikoresho bihenze. Ni injyana itanga uburyo bworoheje bwo kwinjira mu muziki.
Nta bikoresho bihenze bisabwa, ndetse hari benshi batangiriye mu nzu zabo bifashishije mudasobwa zisanzwe. Byatanze amahirwe ku rubyiruko rwinshi rufite impano, ariko rutari rufite ubushobozi bwo kugera muri studio zihambaye. Ibi byatumye Amapiano ifatwa nk’injyana y’abantu bose.
Amapiano ntiyafashije Afurika gusa, ahubwo yabaye n’umuyoboro wo guhuza isi. Abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga barimo Major League DJz, Burna Boy na Wizkid batangiye kuyihuza n’injyana zabo. Ibi byatumye abantu batari bake bo ku yindi migabane barushaho kuyimenya, kuyikunda ndetse no kuyinjiza mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Amapiano ntikiri injyana y’Afurika y’Epfo gusa, ahubwo ni ijwi rya Afurika yose. Ni ubuhamya bugaragaza ko Afurika ishobora kwivugira, ikishimira umuco wayo, ikanawushyira ku ruhando mpuzamahanga. Yererekana ko iterambere ry’umuziki ritagomba guturuka hanze gusa, ahubwo rishobora guturuka imbere mu gihugu mu buryo bw’umwimerere.
Nubwo abakora iyi njyana biganjemo abakora umuziki usanzwe (secular), iyi njyana ikomeje kwifashishwa n'abahanzi b'ingero zitandukanye barimo n'abakora umuziki wa Gospel.
Alicia na Germaine bateguje indirimbo nshya "Ibendera" iri mu njyana y'Amapiano, nyuma ya bagenzi babo barimo Israel Mbonyi na Tonzi nabo bafite indirimbo zikozwe muri iyi njyana, kandi abakunzi b'umuziki wa Gospel bakomeje kwishimira cyane iyi njyana.
Alicia na Germaine bamaze umwaka umwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Alicia na Germaine bagiye gushyira hanze indirimbo nshya "Ibendera" nyuma ya "Ndahiriwe" yakunzwe cyane

Bwa mbere mu mateka, Alicia na Germaine bagiye gushyira hanze indirimbo iri mu Amapiano
REBA INDIRIMBO "NDAHIRIWE" ALICIA AND GERMAINE BAHERUKA GUSHYIRA HANZE
