Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere
ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru.
Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano
bishya.
Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki
usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Muri iki cyumweru dusoje, Abaririmbyi b’Abanyarwanda barimo Nel Ngabo, Alyn
Sano, Impakanizi na Boukuru, basohoye amashusho mashya y’indirimbo ‘Ye Ayee’ mu
rwego rwo guha icyubahiro umuhanzi Yvan Buravan, witabye Imana ku wa 17 Kanama
2022.
Amashusho y’iyi ndirimbo yashyizwe hanze mu ijoro
ryo ku wa Gatatu, tariki 30 Mata 2025, anyura mu bihe bitandukanye byaranze
igitaramo cyabereye muri BK Arena, ku wa 26 Ukwakira 2024. Iki gitaramo
cyari cyateguwe mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro Buravan, kimwe mu
byamamare byagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki Nyarwanda.
Indirimbo ‘Ye Ayee’, ifite iminota 3 n’isegonda 1,
yakoranywe ubuhanga aho aba bahanzi bavanzemo ubuhanga bwabo n’ubutumwa
bwimbitse, ariko ikanagaragaramo ijwi ry’umwimerere rya Buravan, wakunzwe cyane
mu gihe yari akiri muzima. Yari iri kuri album ye yamenyekanye cyane yise
‘Twaje’.
YB Foundation, umuryango washinzwe mu rwego rwo
gukomeza umurage wa Buravan, ni wo wasohoye iyi ndirimbo. Watangaje ko igikorwa
cyo kuyivugurura cyari kigamije “kutwibutsa uburyo twakunze Buravan kuva ku
ntangiriro y’urugendo rwe mu muziki, no gukomeza kumwibukira ku bikorwa bye
by’ingenzi.”
Kuba aba bahanzi bahuriye muri iyi ndirimbo, ni
igikorwa cyuje ishimwe n’ubwuzuzanye. Bigaragaza ko Buravan atari umuhanzi
wanyuze ku rubyiniro gusa, ahubwo yari umuntu wahuje benshi, wabareze mu muziki
cyangwa wababereye icyitegererezo.
Ni ikimenyetso cy’uko ubuhanzi bwe bwagize
impinduka zifatika ku bandi bahanzi, bikaba ari nayo mpamvu bahisemo kumwubaha
binyuze mu ijwi no mu bihangano bye.
Ni n’isomo ku bantu bose bakora umuziki n’abakunzi
babo, ko umurage w’umuhanzi udapfa. Iyo ibikorwa bye byari bifite agaciro,
bishobora gukomeza kubaho no kumurengera n’igihe atakiriho.
Guhuza amajwi yabo muri Ye Ayee byabaye nko
gusubiza Buravan ku rubyiniro, bakamuririmbana bwa nyuma mu buryo bwuzuye
urukundo n’icyubahiro.
Yvan Buravan, witwaga Yvan Dushime Burabyo,
yavukiye i Bujumbura mu 1995. Yatangiye kumenyekana mu muziki mu 2009, ariko
izina rye rirushaho kwamamara mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo ‘Urwo Ngukunda’
yakoranye na Uncle Austin. Yakomeje kugenda yigarurira imitima ya benshi
binyuze mu bihangano birimo Malaika, Garagaza, Just A Dance, With You n’izindi.
Mu 2018, Buravan yegukanye Prix Découvertes RFI,
aba umuhanzi wa mbere w’Umunyarwanda uyegukanye. Iki gihembo cyamuhesheje
gukundwa no hanze y’u Rwanda, anatembereza umuziki we ku mugabane wa Afurika.
Buravan yitabye Imana afite imyaka 27, azize
indwara ya kanseri. Urupfu rwe rwabaye igihombo gikomeye ku muziki nyarwanda
n’abamukundaga hirya no hino ku isi.
Undi muhanzi wakoze mu nganzo muri iki cyumweru, ni Tom Close wavuze ko akurikije uko yahuje na Khalfan
na Jay C mu ndirimbo ‘Agaca’, asanga yari yaratinze gukorana na bo kuko ari
abahanga ku rwego rwo hejuru.
Uyu muhanzi agaruka kuri iyi ndirimbo yagize ati:
“Ni ubwa mbere nari nkoranye n’aba baraperi, ngira ngo ariko abumvise indirimbo
nabo babikubwira cyangwa dushobora kuba duhuje kwemeranya ko twari twaratinze
gukorana. ni abahanga mu by’ukuri bafite impano zidasanzwe.”
Tom Close avuga ko uretse kuba yarakoranye
n’abaraperi beza, ikindi yishimira ari ubutumwa bburi muri iyi ndirimbo.
Ati: “Nibaza ko ku Isi nta muntu ubayeho adafite
abamurwanya cyangwa ibimurwanya. Ni indirimbo iri mu Kinyarwanda cyumvikana
ntekereza ko buri wese atoramo ubutumwa bwe. Icyakora icyo nabwira abantu baba
bashaka kurwanya abandi bakwiye kwibuka ko ukubaho ku imishwi atari impuhwe
z’agaca, byose bigenwa na Nyagasani.”
Jay C umwe mu baraperi bakoranye na Tom Close muri
iyi ndirimbo, we ahamya ko yanyuzwe n’uburyo yanditse ndetse n’ubutumwa
buyigize.
Ati: “Ubundi uriya niwe Tom Close wa nyawe,
muribuka indirimbo nka ‘Sinarinkuzi’, ‘Sibeza’ n’izindi, ikizamukubwira ni uko
agira ubutumwa wumva bidasabye guca ku ruhande ariko kandi bugahura n’ubuzima
bwacu bwa buri munsi.”
Tom Close amaze iminsi ari gukorana n’abaraperi
cyane ko indirimbo yaherukaga gusohora ari iyitwa ‘Cinema’ yakoranye na Bull
Dogg.
Mu bandi bakoze mu nganzo umurayi Alexis
Dusabe, B-Threy wahurije abahanzi n’abaraperi batandukanye mu ndirimbo bise ‘Kabeho,’
umuhanzikazi France Mpundu, Shaffy, Bushali, Yampano, Tozi, Josh Ishimwe n’abandi
benshi basohoye ibihangano biryoheye amatwi.
Dore urutonde rw’indirimbo 20 InyaRwanda
yaguhitiyemo zakwinjiza neza muri weekend:
1. Ye Ayee (Remix) - Yvan Buravan Ft Nel Ngabo, Impakanizi, Boukuru & Alyn Sano
2. Agaca – Tom close Ft Jay C & Khalfan Govinda
3. Kabeho – B-Threy Diplomat & Logan Joe & Riderman & Malaika Uwamahoro & Ish Kevin
4. Fine – Kevin Kade ft Double Jay
5. Emoji – Kenny Sol ft Lino G
6. Ndashima Yesu - Alexis Dusabe Ft Papi Clever, Bosco Nshuti, Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Guy Badibanga
7. Ligaki – Riderman ft Fireman
8. Imisaraba 4 – Bushali
9. Inzobe - Yampano
10.Totally - Shaffy
11.Pani – YewëeH
12.Narabikoze – France Mpundu
13.Tukunywe – Mr. Kagame ft Joefes, iPhoolish & Unspoken Salaton
14.Dumber – Pro Zed
15.Kingura – Yvette Uwase
16.Biganza Bigaba Inyambo – Josh Ishimwe
17.Ungumane – Tonzi
18.Irasubiza – Maranatha Family Choir
19.Amaherezo – Yee Fanta
20.Uzinyweye ushaje – Nessa ft Beatkiller