Album nyinshi no kugera ku rwego mpuzamahanga - Rugamba Erneste ku ndoto ze mu myaka 10 iri imbere

Imyidagaduro - 27/01/2026 9:58 AM
Share:
Album nyinshi no kugera ku rwego mpuzamahanga - Rugamba Erneste ku ndoto ze mu myaka 10 iri imbere

Nubwo Rugamba Erneste afite iyerekwa rigari ryo kubaka umuziki we ukarenga imipaka y’u Rwanda ukagera ku rwego mpuzamahanga, yemeza ko imigambi ye yose ayishingikiriza ku bushake bw’Imana, ari yo yonyine imuyobora mu rugendo rwe.

Uyu muramyi uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba amaze igihe gito mu muziki, avuga ko mu myaka 10 iri imbere adashobora kwizeza abantu ibitangaza, uretse ko abazumva indirimbo ze batazigera bavuga ko yabatengushye. Aratangaza ibi, mu gihe amaze gukora indirimbo enye kuva atangiye umuziki muri 2025. 

Aganira na inyaRwanda, Rugamba Erneste yagize ati: “Mu myaka 10 nta byinshi nakwizeza, uretse ko abazumva indirimbo zanjye batazigera bavuga ko nabatengushye. Umuziki kuri njye ni umurimo w’Imana, uko izanshoboza ni ko nzakora, cyane cyane ko ntazareka n’akazi kanjye k’ubwubatsi.”

Rugamba Erneste ufatanya umuziki n'umwuga w'ubwubatsi, yongeraho ko yifuza kuzaba amaze gukora album nyinshi, afite ubutumwa bwagutse, n’umuziki ushobora kugera kure hashoboka. Ati: “Nifuza ko muri icyo gihe nzaba mfite album nyinshi, ubutumwa bwagutse, n’umuziki ugera ku rwego mpuzamahanga.”

Mu ntangiriro za 2026, Rugamba Erneste yasubiyemo indirimbo yo mu gitabo yitwa “Nabonye Umukunzi Mwiza”, ikubiyemo ubutumwa bukomeye bw’ihumure, urukundo n’icyizere gishingiye ku rukundo rw’Imana.

Iyi ndirimbo imaze imyaka myinshi ikoreshwa mu matorero atandukanye ku Isi, by’umwihariko mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana. Iboneka mu Gitabo cy’Indirimbo kuri nomero ya 115, ikaba izwiho ubutumwa bukora ku mitima ya benshi.

Igaruka ku rukundo rw’Imana rudashobora kugereranywa n’urw’abantu, urukundo rukiza imitima, rukaruhura abarushye, kandi rugaha umuntu icyizere n’imbaraga zo gukomeza urugendo rw’ubuzima.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Rugamba Erneste yavuze ko impamvu yayisubiyemo ari uko yayumviseho ubutumwa bwihariye bumukora ku mutima.

Ati: “Nayisubiyemo kuko nayumviseho ubutumwa butanga ihumure rikomeye cyane. Mu bihe bitandukanye umuntu anyuramo, guhura n’indirimbo ivuga ku rukundo rudatatira birongera guhuza umutima n’Imana. Nifuje ko n’abandi bayumva bundi bushya, binyuze mu majwi mashya no mu buryo bwa none bwo kuyituza.”

Asobanura ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bugenewe buri muntu wese uri mu buzima bumukomeranye, wiyumva ari wenyine cyangwa wibaza niba hari umwitayeho. Ati: “Igenewe buri muntu uri mu buzima bukomeranye cyangwa bwasa n’aho nta muntu umwitayeho.”

Yongeraho ko iyi ndirimbo yibutsa abantu ko hari Imana yakunze umuntu mbere na mbere, idahwema kubana na we no kumurwanirira. Ati: “Biributsa ko hari uwakunze abantu mbere na mbere, kandi adahwema kubana natwe no kuturwanirira.”

Rugamba Erneste avuga ko muri uyu mwaka wa 2026 ateganya gukomeza gushyira hanze izindi ndirimbo zifite ubutumwa bwubaka, bushimangira ukwizera kandi buhumuriza abantu. Yasabye abakunzi b’umuziki wa Gospel gukomeza kumushyigikira no gusangiza ubutumwa bwe n’abandi.

Avuga ko intego ye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari uguhumuriza abantu, kubabera urugero rwiza, no guhesha Imana icyubahiro muri byose. Kugeza ubu, amaze gukora indirimbo enye ari zo: Inkomezi, Ndakwihaye, Amashimwe na Nabonye Umukunzi Mwiza.

“Ninjiye mu muziki kuko ari impano nakundaga kuva kera. Numvaga Imana imvugisha kenshi ngo nyikoreshe, ariko nkabitinya. Maze kugera muri Amerika, numva ko igihe kigeze cyo kuyishyira mu bikorwa.” Rugamba avuga ku cyamusunikiye mu muziki. 

Rugamba Erneste amaze gukora indirimbo enye kuva atangiye umuziki mu mpera za 2025

Rugamba Erneste aherutse gusubiramo indirimbo "Nabonye Umukunzi Mwiza" yo mu gitabo

Erneste Rugamba ni Injiniyeri ubifatanya n'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana

REBA HANO INDIRIMBO "NABONYE UMUKUNZI MWIZA" YA RUGAMBA ERNESTE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...