Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Kanama 2025, mu muhango wabereye ku cyicaro cya Alarm Rwanda giherereye mu murenge wa Kinyinya, mu karere ka Gasabo, hashimiwe abagore 100 bahuguwe mu gihe cy'imyaka itatu, bakaba bitezweho gutanga umusanzu mu gufasha Leta kuvuguta ikibazo cy’ubwiyongere bw’amakimbirane yo mu miryango.
Umuyobozi wa Alarm Rwanda, Madamu Cécile Nyiramana, yavuze ko iyi gahunda yiswe Women Leadership Training Institute (WLTI) ari umushinga w’imyaka itatu ugamije gutegura abagore n’abayobozi bafite indangagaciro zishingiye ku mahoro no kubaka umuryango.
Yavuze ko kigamijwe atari ugutanga ubumenyi gusa, ahubwo "ni uguteza imbere abagore n’abayobozi baharanira amahoro n’ubwiyunge no kuzana impinduka mu miryango yabo n’amatorero."
Rev. Pastor Julie Kandema, Umuyobozi mukuru wungirije wa EPR, yashimangiye ko umugore ari inkingi ya mwamba mu muryango. Yashimiye Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ku ruhare bagira mu guteza imbere umugore mu Rwanda.
Madame Corinne Gunter, Umuyobozi wa Rise Up Women International – umwe mu bafatanyabikorwa b’imena ba Alarm Rwanda, yashimiye Leta y’u Rwanda ku guteza imbere umugore mu nzego zose.
Ati: "Twamaze igihe kirekire dufatanya na Alarm Rwanda, dushyira imbaraga nyinshi mu kongerera ubushobozi abagore. Iyi gahunda y’imyaka itatu igamije gutegura abagore bafite ijambo mu itorero n’iterambere ry’igihugu."
Uwimana Francine uri mu bagore 100 bahuguwe mu myaka 3, yashimiye Alarm Rwanda na Leta y’u Rwanda ku ruhare bagize mu kubaha amahirwe yo kwiyungura ubumenyi.
Yagize ati:”Twahuguwe ibintu bitandukanye birimo kumenya Bibiliya icyo ari cyo, twigishijwe guhugura no gutegura abayobozi, ubujyanama bwa Gikirisitu no gukira ihungabana, gukemura amakimbirane no kubaka amahoro, ukuri kubyerekeranye n’abagore kandi byose bigiye kudufasha guhindura aho dutuye “.
Leta yashimye uruhare rwa Alarm Rwanda mu gukemura ibibazo biri mu miryango
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Bwana Havuguziga Charles, yashimiye Alarm Rwanda ku bufatanye bwayo n’inzego z’ibanze, cyane cyane mu guhangana n’amakimbirane yo mu miryango, iterambere n’ubumwe n’ubwiyunge.
Yagize ati “Leta muri iyi minsi ifite ikibazo cy’ubwiyongere bw’amakimbirane yo mu miryango, ikagira icyo abana baterwa inda zitateganijwe ikanagira icyo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge murubyiruko bityo rero mwebwe uko muri 100 musoje aya mahugurwa nimudufashe guhangana n’ibi bibazo kandi birashoboka.”
Ati “Niba Yesu yaratoranije intumwa 12 zigatuma ubutumwa bwiza bwamamara isi yose biroroshye noneho ko mwebwe 100 mwahuguwe mwatuma u Rwanda ruhinduka ibibazo byose biri muri Sosiyete Nyarwanda bikarangira.”
African Leadership and Reconciliation Ministry (ALARM) yatangiye mu 1998 itangijwe na Rev.Dr.Musekura Celestin nyuma yo kumva no kubona ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abayobozi benshi muri icyo gihe bakaba barayigizemo uruhare maze agira igitekerezo cyo gutangiza uyu muryango wunganira ubuyobozi mu bumwe n’ubwiyunge
Ibikorwa bya Alarm Rwanda bishingira ku nkingi eshatu ari zo gutegura abayobozi bakorera abandi (Servant Leadership Development), Kubaka Amahoro, Ubutabera, Ubumwe n’ubwiyunge (Peace, Justice and Reconciliation) no guteza imbere umuryango (Community Transformation).
Alarm Rwanda yashimiwe gufasha Leta kuvuguta umuti w'ikibazo cy’ubwiyongere bw’amakimbirane mu miryango
Umuyobozi wa Alarm Rwanda, Madamu Cécile Nyiramana, yavuze ko intego ya Alaram Rwanda ari uguteza imbere abagore n’abayobozi baharanira amahoro n’ubwiyunge
Ababyeyi barahuye ubumenyi muri Alarm Rwanda basabwe umusanzu mu gukemura amakimbirane mu ngo
Abana bo muri Zion Temple basusurukije ibirori mu mbyino gakondo