Akomeje kwagura isoko rye! Marioo yaririmbye Ikinyarwanda mu ndirimbo ye- VIDEO

Imyidagaduro - 18/04/2025 8:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Akomeje kwagura isoko rye! Marioo yaririmbye Ikinyarwanda mu ndirimbo ye- VIDEO

Umuririmbyi wo mu gihugu cya Tanzania, Marioo yashyize ahagaragara amashusho yise ‘Tete’ aho aririmbamo Ikinyarwanda. Uyu musore amaze igihe agaragaza ko ashaka kwagura urugendo rw’umuziki we byanatumye akorana indirimbo na Mugisha Benjamin [The Ben] kugira ngo yiyegereze abanya-Kigali.

Iyi ndirimbo ntabwo iri mu zigize Album ye ‘God Son’ aherutse gushyira ku isoko. Ayitangaza, yagaragaje ko yuje amarangamutima y’urukundo, ndetse aririmba yishyize mu mwanya w’umusore wakunze abwira umukunzi we ko yiteguye kugaragaza urukundo rwabo mu ruhame.

Mu minota ya nyuma y’iyi ndirimbo aririmba ijambo ‘Ndagukunda’ ariko mu bijyanye na ‘Lyrics’ banditse ‘kukukunda’. Kuva mu myaka ibiri ishize, Marioo yagaragaje ko yumva umuziki wo mu Rwanda, ndetse aherutse kugaragara mu bahanzi bishimiye indirimbo ‘Umutima’ ya Butera Knowless.

Uyu muhanzi yanafashe icyemezo cyo guha indirimbo ‘Baby’ The Ben isohoka kuri Album ye ‘Plenty Love’. The Ben yigeze kubwira InyaRwanda ko yatunguwe n’uburyo iyi ndirimbo yakoranye na Marioo yakunzwe, kugeza ubwo yabaye iya mbere yumviswe cyane cyane mu bihugu bikoresha ururimi rw’igiswahili.

Indirimbo “Tete” yanditswe na Marioo ubwe, ikaba yarakozwe na S2Kizzy, umwe mu batunganya umuziki bakomeye muri Tanzania. Uburyohe bwayo bwongerwa n'uko yasohokanye n’amashusho meza yafashwe na Verse Tanzania, agaragaza  uyu muhanzi n'umukobwa bakinnye urukundo bari mu busitani bwiza, bishimanye.

Mu magambo aririmbamo, Marioo agaragaza ko yifuza ko urukundo rwabo rutagarukira mu ibanga gusa, ahubwo rukagaragarira bose. Asaba umukunzi we kumusoma mu ruhame, agaragaza ko atari urukundo rwo guhisha.

Hari aho Marioo aririmba agira ati “Iyo mama avuyeyo, uhita ukurikira wowe mukunzi wanjye (bivuga ko uje mu mwanya w’umuntu w’agaciro nk’uwo mubyeyi). Uri ibyishimo byanjye. Iyo ababyeyi batari hafi, ukurikira wowe nk’umukunzi, kuko ari wowe unezeza umutima wanjye. Ku bwawe ndiyambaza / ndasaba imbabazi / ndiyemeje kukwitangira. Nyigisha uko natembera (uko nabaho neza mu rukundo, nzirikana uko urukundo rugenda.”

Indirimbo Tete ni iy’urukundo rugaragaza ubusabane buhambaye hagati y’abakundana, Marioo yerekana ko yitangira umukunzi we nk’umwana, amusaba kumwitaho no kumwigisha ubuzima bw’urukundo. Yuzuyemo amagambo meza, yuje urugwiro, urukundo n’amashimwe.

Marioo, amazina ye nyakuri ni Omary Ally Mwanga, ni umuhanzi wo muri Tanzania wamenyekanye cyane mu njyana ya Bongo Flava. Yamamaye binyuze mu ndirimbo zakunzwe nka “Bia Tamu”, “Mama Amina”, “Dear Ex”, “Raha”, “Mi Amor”, na “Naogopa”.

Ku wa 29 Ugushyingo 2024, nibwo Marioo yashyize hanze album ye ya kabiri yise The God Son (TGS), ikaba igizwe n’indirimbo 17. Iyi album yagaragayemo ubufatanye n’abahanzi batandukanye bo muri Afurika, harimo:

Bien (Kenya), King Promise (Ghana), Patoranking (Nigeria),  Element Elleeh (Rwanda), Joshua Baraka (Uganda), Alikiba, Harmonize, Aslay, na Stans (Tanzania).

Iyi album yagaragaje ubuhanga mu guhuza injyana zitandukanye nka Bongo Flava, Afrobeats, reggae, dancehall, n’Afro-fusion, byose bikozwe mu buryo bugezweho kandi bufite ireme.

Urutonde rw’indirimbo ziri kuri album “The God Son (TGS)” harimo: Alhamdulillah, My Daughter, Sober (feat. Alikiba), Nairobi (feat. Bien), Dar es Salaam, Happiness (feat. Kenny Sol), Salio, Wangu (feat. Harmonize), My Eyes (feat. Patoranking), Pini (feat. Aslay), Njozi (feat. Elleeh), No One (feat. King Promise), High (feat. Joshua Baraka), Why, 2025 (feat. Stans), Hakuna Matata ndetse na Unanichekesha.

Abatunganyije iyi album barimo S2kizzy, Click Master, Abbah Process, Kaniba, Traxx, Elleeh, Cukie Dady, na BLVCQ .

Album The God Son yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki, ndetse yafatwa nk’imwe mu zifite ireme rikomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu mwaka wa 2024.

Marioo yaririmbye ikinyarwanda mu ndirimbo ye ‘Tete’ mu rwego rwo kwagura isoko ry’umuziki we

Mu 2024, Marioo yafashe icyemezo cyo guha indirimbo The Ben kuri album ye ‘Plenty Love’ 

Marioo afatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye cyane mu gihugu cya Tanzania

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TETE’ YA MARIOO



Umwanditsi:

Yanditswe 18/04/2025 8:16 AM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...