Akimana Donatha yahesheje ishema u Rwanda mu Mikino Nyafurika y’Abakiri bato

Imikino - 14/12/2025 1:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Akimana Donatha yahesheje ishema u Rwanda mu Mikino Nyafurika y’Abakiri bato

Akimana Donatha yahesheje ishema u Rwanda mu mikino Nyafurika y’abakiri bato aho yegukanye umudali wa Feza mu gusiganwa n’ibihe ku magare nuw’Umuringa mu gusiganwa mu muhanda.

Ibi yabigezeho  ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza 2025 mu mikino Nyafurika y’abakiri bato (Africa Youth Games) irimo kubera i Luanda muri Angola.

Muri iri rushanwa hitabiriye imikino irimo n'iyo gusiganwa ku magare akaba ari ho Akimana Donatha yitwaye neza. Mu gusiganwa n’ibihe yabaye uwa kabiri yegukana umudali wa Feza naho gusiganwa mu muhanda aba uwa gatatu yegukana umudali w’Umuringa.

Usibye kuba u Rwanda ruhagarariwe mu gusiganwa ku magare ndetse runahagarariwe mu mikino Ngororamubiri, Basketball y’abakina ari batatu, Beach Volleyball, Table Tennis no  Koga.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire abinyujije kui X yashimiye Akimana Donatha kuba yahesheje ishema u Rwanda. Abakinnyi bazitwara neza muri Africa Youth Games bazabona  itike yo kwitabira Imikino Olempike y’Urubyiruko izabera i Dakar mu 2026.


Akimana Donatha yahesheje ishema u Rwanda



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...