Mu
byumweru bishize, ibintu byatangiye gufata indi sura, birimo kuva mu kazi kwa
Katie Zacharia wari umaze iminsi itanu gusa agizwe umuvugizi mushya wa White
House, ndetse n’ibibazo byibazwa na benshi ku hazaza ha Susie Wiles, umugore
w’ingenzi mu buyobozi bwa Trump.
Ibi bibaye
mu gihe kitoroheye Trump, kuko Abarepubulikani benshi bahangayikishijwe n’uko
igabanuka ry’icyizere Abanyamerika bamufitiye rishobora kubagiraho ingaruka mu
matora yo hagati muri manda ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo.
White
House yahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko mu buyobozi bwa Trump harimo
amakimbirane akomeye.
Ibinyamakuru
byo muri Amerika byatangiye kwita ibiro bikorerwamo n’abajyanama ba Perezida
“Wild Wild West Wing”, bihasobanura nk’ahantu harangwa n’akajagari n’imikorere
itagira umurongo uhamye.
Ubuyobozi
bwa Trump kandi bwahakanye ibihuha bivuga ko ashaka gusimbuza Susie Wiles ku
mwanya w’umukuru w’abakozi bo muri White House.
Inkuru
dukesha ikinyamakuru 7SUR7 ivuga ko, Danielle Alvarez, umuvugizi wa White
House, yavuze ko amakuru atangazwa n’abantu batifuje ko amazina yabo amenyekana
agamije guteza urujijo.
Yagize
ati: “Aba bantu bihisha inyuma y’amakuru aturuka ku bantu batavuzwe amazina, bakwirakwiza
ibihuha nk’ibi, ni abantu bishakira inyungu zabo gusa.”
Yongeyeho
ko nta muntu ukwiye gukomeza kurangazwa n’“amakuru y’ibinyoma”.
Ku wa Mbere, Donald Trump yongeye kugaragaza ko agishyigikiye Susie Wiles, amushyira imbere mu gikorwa kigamije guteza imbere ubuzima bw’abagore cyatangijwe na Melania Trump, umugore wa Perezida.
Susie Wiles umugore
w’ingenzi mu buyobozi bwa Trump
Trump
yavuze ko Wiles ari “umurwanyi ukomeye”, mu gihe uyu mugore ahanganye na
kanseri y’ibere.
Wiles ni
we mugore wa mbere wahawe inshingano zo kuyobora abakozi ba White House,
umwanya ufatwa nk’ingenzi cyane mu mikorere y’ubuyobozi bwa Perezida.
Trump
amwita “Dame de glace”, bisobanuye umugore utagaragaza amarangamutima cyane,
kubera uburyo uyu munyapolitiki ukomoka muri Florida yagize uruhare mu
kumufasha gutsinda amatora ya Perezida yo muri 2024 no gushyiraho umurongo
uhamye mu mikorere ya White House.
Muri manda
ya mbere ya Trump, White House yaranzwe n’amakuru y’abayobozi batumvikanaga, amakimbirane
hagati y’abagize umuryango wa Trump n’abaminisitiri, ndetse n’abayobozi benshi
bagiye bahinduranya imyanya cyangwa bakava mu kazi.
Ibyo byari
bimaze kugabanyuka, ariko mu byumweru bibiri bishize hongeye kugaragara ibibazo
bitandukanye.
Trump yari yarahaye Katie Zacharia inshingano zo kuba umuvugizi wa White House, ariko amakuru avuga ko yabikoze atabanje kugisha inama Susie Wiles.
Katie Zacharia wirukanwe mu nshingano nyuma y'iminsi itanu gusa
Nyuma
y’iminsi itanu gusa, Zacharia yakuwe kuri uwo mwanya, nyuma yo gutanga
ikiganiro n’abanyamakuru cyamaze iminota 14 gusa, aho yasubije ibibazo
by’abanyamakuru batatu gusa.
Trump
kandi yirukanye Kimberly Guilfoyle wari ambasaderi wa Amerika mu Bugereki,
wahoze ari umukunzi w’umwe mu bahungu be. Yashinjwaga gusaba amafaranga umwe mu
bantu bashyigikiye Trump.
Ikindi
kibazo cyagaragaye ni igihe Trump yahagarikaga umugambi wa Pete Hegseth,
Minisitiri w’Ingabo, washakaga ko igihano cyo kuraswa cy’umuntu wagabye igitero
ku kigo cya gisirikare gitambutswa imbonankubone.
Amakimbirane
yageze no muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga
Ibi bibazo
byageze no muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, aho Paolo
Zampolli, umuntu wa hafi ya Trump, yanenze ubuyobozi buriho, avuga ko burangwa
n’akajagari.
Ibi
yabivuze nyuma yo kuvanwa ku nshingano zo kuba intumwa idasanzwe, nyuma
y’amakimbirane yagiranye n’umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru.
Hagati
aho, Trump yongeye kwegera u Burusiya, atangaza ko yumvikanye na Vladimir Putin
ku masezerano ajyanye na mazutu, anongera kunenga Perezida wa Ukraine, Volodymyr
Zelensky.
Yagize
kandi kutumvikana na Elon Musk ku bijyanye na Starshield, urusobe rw’itumanaho
rikoresha ibyogajuru rufite akamaro kuri Ukraine.
Abarepubulikani
bahangayikishijwe n’amatora yo hagati muri manda
Donald
Trump akomeje kuvuga ko yibanze ku matora yo hagati muri manda, akaba amaze
iminsi azenguruka igihugu mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Icyakora,
Abarepubulikani benshi bahangayikishijwe n’uko igabanuka ry’icyizere
Abanyamerika bamufitiye, hamwe n’uburakari batewe n’izamuka ry’ibiciro bya lisansi,
bishobora gutuma abazatora batabashyigikira.
White
House ivuga ko ubushakashatsi bwakozwe imbere mu ishyaka bugaragaza ko
Abarepubulikani bagifite amahirwe yo gutsinda amatora. Abayobozi bakuru na bo
bavuga ko biteguye guhangana n’ibibazo bishobora kuvuka.
Ariko
Abademokarate nibaramuka bigaruriye Kongere, biteganyijwe ko bashobora
gutangiza iperereza ku bikorwa bya Trump. Perezida ubwe yigeze kuvuga ko ashobora
guhura n’ikibazo cyo gukurwa ku butegetsi binyuze mu nzira ya impeachment.
Ibyo bishobora gutuma imyaka ibiri ya nyuma ya manda ye ya kabiri irangwa n’igitutu cya politiki, iperereza n’amakimbirane menshi kurushaho.


