Ni uburyo Airtel ivuga ko bugamije kuburira abakiliya ngo birinde abantu babatekera imitwe bababwira ko nk’amafaranga yabo yabayobeyeho, mu kuyabasubiza bakabibiramo. Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) bwo kumenya amagambo abatekamutwe bakunze gukoresha batwara abantu utwabo, rikaburira abantu.
Uko
iri koranabuhanga rikora
Iri koranabuhanga
rigenzura ubutumwa bugufi bwinjira kuri telefone z’abakiliya ba Airtel, rikabusesengura
ako kanya, rigendeye ku magambo akunze gukoreshwa n’abatekamitwe. Iyo ubutumwa
bugaragaje ko bushobora kuba ari ubw’abatekamitwe, iri koranabuhanga riburira ubwakiriye kuri
telefoni ye, nko kumubwira ngo “Gira Amakenga”,
bumusaba kutihutira kubusubiza cyangwa ngo agire icyo abukoraho.
Ibi bifasha umukiliya kutagwa mu mutego nk’iyo yohererejwe ubutumwa bumusaba kohereza amafaranga ku muntu atazi, cyangwa bukamusaba gukanda ku murongo (lien) ugaragara nk’uw'uburiganya.
Yakomeje avuga ko iyo uyu mutekamutwe akomeje kohereza ubutumwa, hari sisitemu ihita ifunga nimero ye kugira ngo atazongera. Ati: "Twabijyanye no ku rundi rwego. Iyo akomeje kubikora noneho na telefoni ubwayo akoresha na yo dufite uburyo bwo kuyifunga ikaba ibaye imfabusa ntazongere no gupfa kuyikoresha."
Uyu muyobozi yanaboneyeho gutangaza ko nta mpungenge zikwiye kubaho ku batazi gusoma, kuko ubu butumwa buzakomeza gutambutswa mu itangazamakuru haba kuri Radio na Televiziyo kugira ngo bugere kuri buri wese ukoresha Airtel.
Impamvu iri koranabuhanga ryari rikenewe
Mu gihe ibibazo
by’ubutekamutwe bwifashisha ubutumwa bugufi bikomeje kwiyongera mu Rwanda,
Airtel Rwanda ivuga ko iri koranabuhanga rizaba umurongo wa mbere w’ubwirinzi ku mukiliya, igihe cyose aba akeneye
umutekano w’amakuru no kwirinda kugwa mu mutego w’abatekamutwe.
Emmanuel
Hamez,
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, yagize ati: “Twiyemeje kubaka u Rwanda
ruzira uburiganya bukorerwa kuri murandasi. Iri koranabuhanga ni ikimenyetso
cy’uko tutazihanganira ababeshya abaturage bifashishije ikoranabuhanga. Urusobe rwacu rugomba kuba rwizewe, aho buri Munyarwanda yisanga atikanga.”
Yongeyeho ko intego ari
ukugira urusobe rw’itumanaho rutekanye,
rworohereza abantu gutumanaho, gucuruza no gukoresha ikoranabuhanga bafite
icyizere.
Nta
kiguzi umukiliya asabwa
Iri koranabuhanga
ntirisaba ko umukiliya ashyiraho porogaramu runaka cyangwa ngo agire amafaranga yishyura, kuko rikora ku rwego
rw’urubuga rwa Airtel. Abakiliya bose ubu bari kuryungukiramo batabanje kubisaba, kandi rizajya ribaburira igihe cyose habonetse ubutumwa bushobora
kuba bufite ikibazo.
Intambwe
ikomeye mu kurinda abakiliya
Iyi gahunda ya Airtel
Rwanda ijyanye n’icyerekezo cyayo cyo guha Abanyarwanda urusobe rw’itumanaho rujyanye n’igihe, rufite umutekano, kandi rushingiye
ku nyungu z’abaturage, aho ikoranabuhanga ridakoreshwa mu kubahohotera,
ahubwo rigamije kubarinda no kubateza imbere.
Mu gihe uburyo bwo
gushuka abantu bwifashisha SMS buri kurushaho guhanga amayeri mashya, iri
koranabuhanga rigiye gufasha abantu kutagwa mu mutego w'abashaka kubacucura utwabo. Airtel kandi, yaboneyeho gutangaza ko iri koranabuhanga ritazahagararira ku butumwa bugufi gusa, ahubwo mu minsi iri imbere bazatangira no gutahura abashaka gutuburira abakiliya bayo bifashishije uburyo bwo guhamagara cyangwa banyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Airtel Rwanda yamuritse uburyo buhambaye bwo kurinda abakiliya bayo abashaka kubatuburira bifashishije ubutumwa bugufi
Ni ikoranabuhanga rishya rizajya ritahura abatubuzi bashaka gusarura aho batabibye
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yasabye abafatabuguzi ba Airtel kuba maso ntibirengagize ubutumwa bazajya bahabwa mu rwego rwo kubaburira
Hasobanuwe ko iyi ari intambwe ikomeye itewe mu kurinda umutekano w'abakoresha ikoranabuhanga
Airtel yatangaje ko mu minsi ya vuba izagurira iri koranabuhanga mu guhamagara no ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kurushaho kurwanya ubutekamutwe