Ibyishimo bya mbere bizatangirwa mu gitaramo cya Israel Mbonyi cyiswe "Icyambu4" kizabera muri BK Arena tariki ya 25 Ukuboza 2025 aho Airtel Rwanda yagiteye inkunga. Nyuma yaho hazaba ikindi tariki ya 01 Mutarama 2026 kuri Stade y’Akarere ka Rubavu.
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Mr. Sujay Chakrabarti, yavuze ko Christmas Flavour uretse kuba gahunda y’iminsi mikuru ahubwo ari uburyo bwo kwibutsa ko Airtel yubakiye ku gushyira umukiriya ku isonga.
Ati: ”Muri Airtel, intego yacu irasobanutse, ni uguhora dutanga agaciro gahambaye, tukageza ku bakiriya serivise zifite ireme, kandi tugashyira umukiriya ku isonga ry’ibikorwa byose dukora tugamije kubona icyizere n’uburyohe bw’ibyo bahitamo. Muri iyi minsi mikuru, twongera guhigamira iyo ntego binyuze mu isezerano ryacu ‘IKOKINGE’ risobanura ko muri Airtel, umukiriya ari Umwami, aba ayoboye.”
Yavuze ko ikoranabuhanga rya Airtel ryose rishingiye ku muyoboro wa 4G 100% na VoLTE, rikaba ryariyemehe gukorera abakiriya mu rwego rwo hejuru, ribarinda ibihe byose kandi mu buryo buhoraho.
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda yavuze ko ibihe bya Noheri ari ibihe byo kuba hafi y’abantu babafitiye agaciro kurusha abandi ari bo bakiriya.
Ati: "Ibihe bya Noheli ni igihe cyo kuba hafi y’abantu badufitiye agaciro kurusha abandi, igihe cyo kuzirikana, kunezerwa no guhurira hamwe. Binyuze mu birori bya Christmas Flavour no mu bufatanye dufitanye na Israel Mbonyi, twizeye ko bizatera abantu ishema, bigashimangira umubano kandi bigakomeza imibanire ifite agaciro.”
Chakrabarti yakomeje agaragaza ko hari ibindi bageneye abakiriya babo muri ibi bihe bisatira iminsi mikuru harimo paki za interineti zitanga agaciro gakomeye kuri aba bakiriya.
Umuramyi Israel Mbonyi yashimiye Airtel Rwanda kuba yifatanyije nawe mu rugendo rwe rwa Icyambu mu gihe imbaga y’abakunzi b’umuziki bateranira hamwe bakaramya mu byishimo bya Noheli n’Umwaka Mushya.
Ati: “Ibi bitaramo biduha umwanya wo gusubiza amaso inyuma, gushima no gufatanya mu mwuka w’umunezero. Ndashimira Airtel Rwanda ku gukomeza kudushyigikira no kudufasha kugeza ubutumwa bw’ibyiringiro no gusenga ku bihumbi by’abari i Kigali, Rubavu n’ahandi hose.”
Ibitaramo bye bya Icyamvu bitegerejweho gukurura ibihumbi by’abantu, imiryango, amatorero atandukanye ndetse n’abakunzi b’umuziki bityo bikaba ari bimwe mu byumweru by’ibirori bizibukwa cyane muri uyu mwaka.
Amatike ari hanze– Kwishyura biroroshye ukoresheje Airtel Money
Amatike yo kwinjira muri ibi bitaramo yamaze kujya ku rubuga ticqet.rw, kandi abazayagura bashobora kubikora mu buryo bwihuse, bwizewe kandi bworoheje bakoresheje Airtel Money.
Airtel yatangaje ko abazagura amatike bakoresheje Airtel Money bazitabira Lucky Draw izatanga ibihembo bidasanzwe bizatangazwa mu minsi mike iri imbere, habura gato ngo Noheli n’Umwaka Mushya bigere.
Mu gihe cy’iminsi mikuru, Airtel Rwanda izakomeza ibikorwa byinshi birimo, ibitaramo n’ibikorwa by’umuziki, gusura no guhurira hamwe n’abakiriya mu bice bitandukanye, ibikorwa byo kubashimira n’udushya two kubasusurutsa hirya no hino mu gihugu.
Airtel Rwanda yifurije Abanyarwanda bose Noheli Nziza n’Umwaka Mushya uzira amakuba.

Airtel na Israel Mbonyi bagiye gutanga ibyishimo ku Banyarwanda

Airtel Rwanda yateye inkunga igitaramo cya Israel Mbonyi 

Sujay Chakrabarti, yavuze ko Christmas Flavour ari uburyo bwo kwibutsa ko Airtel yubakiye ku gushyira umukiriya ku isonga






Israel Mbonyi afatanyije na Airtel Rwanda azataramira i Rubavu tariki ya mbere Mutarama 2025 nyuma y'i Kigali
