Cyane cyane nka AI
yakozwe na OpenAI yinjiye muri sisitemu ya serivisi z’ubuzima muri Australia
itabiherewe uburenganzira, igera ku madosiye y’imbere n’amakuru ajyanye
n’imikorere yayo. Ibi byongeye kuzamura ikibazo cy’ingaruka zishobora guterwa
na AI mu gihe yinjira muri sisitemu zikomeye z’ibihugu.
Nubwo OpenAI yavuze ko
nta makuru y’abarwayi yigeze ibona, iyi nkuru iributsa ko mu gihe AI yajya
yibasira amashanyarazi, ibitaro cyangwa ibindi bikorwa remezo by’ingenzi,
ingaruka zishobora kuba zikomeye. Ikindi giteye impungenge ni uko igihugu
cyagabweho igitero gishobora kwihorera kitamenye neza uwagikoze.
Uko AI ya OpenAI yinjiye
muri sisitemu ya Leta ya Australia
Ku wa 18 Kamena, AI yari
mu igeragezwa ryakozwe na OpenAI yahawe inshingano zo gushaka amakuru ajyanye
n’amafaranga Leta ya Australia ikoresha ku muntu umwe mu kugura imiti y’indwara
z’uruhu mu bice bimwe bya Victoria.
Iyo AI yari ifite
ubushobozi bwo kwikorera imirimo, izwi nka AI agent, kuko ishobora
gutegura ibyo ikora, gushaka amakuru no gufata ibyemezo bimwe na bimwe kugira
ngo igere ku ntego yahawe.
Nyuma yo kubura imibare
yashakaga mu makuru yari asanzwe aboneka ku mugaragaro, iyo AI yaje kwinjira
muri sisitemu y’amakuru y’ubwishingizi bw’ubuzima bwa Medicare muri Australia,
itabiherewe uburenganzira. Yageze ku madosiye y’imbere, amakuru y’ibanga afasha
kwinjira muri sisitemu ndetse inasoma kode zigaragaza uko iyo sisitemu ikora.
OpenAI yavuze ko itigeze
iyemerera gukora ibyo bikorwa. Yanavuze ko nta makuru y’abarwayi yigeze ageraho.
Minisitiri w’Intebe wa
Australia, Anthony Albanese, yagaragaje ko iki kibazo gihangayikishije, avuga
ko iyo AI itigeze yemera guhagarara igihe yari ikwiye guhagarara.
Nubwo iki gikorwa
kitafatwa nk’intambara, kigaragaza ko AI ishobora gukora ibirenze ibyo yari
yagenewe, bikaba byateza ibibazo bikomeye mu gihe yinjira muri sisitemu zifite
akamaro gakomeye ku mutekano w’igihugu.
Ni ryari igitero cyo kuri
murandasi gihinduka intambara?
Amategeko mpuzamahanga
ntakoresha ijambo “igikorwa cy’intambara” mu buryo bumwe ku bitero byose byo
kuri murandasi. Ahubwo, hari itandukaniro hagati y’igikorwa cyo gukoresha
ingufu zitemewe n’igitero gikomeye gishobora guha igihugu uburenganzira bwo
kwirwanaho.
Igitero cyo kuri
murandasi gishobora gufatwa nk’igikorwa cyo gukoresha ingufu zitemewe iyo
ingaruka zacyo zisa n’izaterwa n’igisasu cyangwa misile. Nk’iyo gitumye abantu
bapfa, gikomerekeje benshi cyangwa kigasenya ibikorwa remezo ku buryo bukomeye,
gishobora kurenga imbibi zemewe n’amategeko mpuzamahanga.
Ariko si buri gikorwa cyo
kuri murandasi gituma igihugu kigira uburenganzira bwo kwihorera gikoresheje
ingufu za gisirikare. Ibyo biterwa n’uburemere bw’igitero n’ingaruka cyateje.
Nk’iyo habayeho kwinjira
muri sisitemu ugakoporora amakuru ntibihita bifatwa nk’igitero cy’intambara.
Guhagarika sisitemu Leta ikoresha mu gutanga serivisi z’ingenzi mu gihe
kirekire bishobora kuba ikibazo gikomeye kurushaho, nubwo ibihugu bidashobora
guhora byemeranya ku buryo ibikorwa nk’ibyo byashyirwa mu byiciro by’amategeko
mpuzamahanga.
Icyakora, iyo igitero
gihagaritse amashanyarazi bigatuma abantu bapfa, gishobora gufatwa nk’igikorwa
gikomeye cyane, ku buryo mu bihe bimwe na bimwe cyagera ku rwego rw’igitero
cyemera ko igihugu cyagabweho gishobora kwirwanaho.
AI ishobora guteza
ibibazo ku mashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo
Ikibazo si ugukoporora
amakuru gusa, ahubwo ni ubushobozi AI ishobora kugira bwo kwinjira muri
sisitemu zigenzura ibikorwa remezo by’ingenzi.
Nk’abanyabyaha
bo kuri murandasi (hackers) b’Abarusiya bakoresheje porogaramu zangiza sisitemu
z’ikoranabuhanga zituma amashanyarazi azima muri Ukraine, nk’uko Minisiteri
y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabitangaje.
Nanone, ikigo
cy’umutekano wo kuri murandasi cyo muri Israel cyitwa Dream cyatangaje ko mu
gihe cy’iminsi ine muri Nyakanga, abantu bakoreshaga AI mu bitero byo kuri
murandasi binjiye muri konti 85 za Leta ya Taiwan, bakagera no mu masosiyete
nibura arindwi akora ibijyanye n’ingufu.
Amakuru yatangajwe na CNN
agaragaza ko abo bagabye ibyo bitero bashoboraga guhindura uburyo bakoragamo
igihe inzira imwe yabaga yanze. Ibyo byatumye havuka impungenge ko AI ishobora
gufasha abashaka kwinjira muri sisitemu z’ikoranabuhanga gushaka ubundi buryo
bwo gutsinda inzitizi bahuye na zo.
Abasesenguzi bakeka ko u
Bushinwa bushobora kuba bufitanye isano n’icyo gikorwa, ariko Taiwan na Dream
ntibyemeje ku mugaragaro uwo ari we wagikoze.
Iyo AI ifite ubushobozi
nk’ubwo yakwinjira muri sisitemu igenzura amashanyarazi, ishobora guhagarika
ibikorwa by’ingenzi, bikagira ingaruka ku bitaro, inganda n’izindi serivisi
abaturage bakeneye buri munsi.
Iyo amashanyarazi abuze
mu bitaro maze ibikoresho byabugenewe byo kuyasimbura bikanga gukora, ubuzima
bw’abarwayi bushobora kujya mu kaga. Iyo abantu bapfuye biturutse kuri icyo
gikorwa, ikibazo cyaba kirenze kure kwangiza amakuru yo kuri murandasi.
Ikibazo gikomeye: Ni nde
wagabye igitero?
Nubwo igihugu cyaba
cyagabweho igitero gikomeye, kumenya uwagikoze si ibintu byoroshye.
Abagizi ba nabi bo kuri
murandasi bashobora gukoresha seriveri ziri mu kindi gihugu kugira ngo bahishe
aho bakorera. Bashobora no gusiga ibimenyetso bigamije kuyobya abashinzwe
iperereza, kugira ngo igitero gise nk’aho cyakozwe n’itsinda cyangwa igihugu
kitari cyo.
Mu gihe cy’Imikino
Olempike yo mu 2018 yabereye muri Koreya y’Epfo, porogaramu yangiza sisitemu
z’ikoranabuhanga yari irimo ibimenyetso byakozwe ku buryo byasaga n’ibihuza
igitero n’itsinda ry’abanyabyaha bo kuri murandasi bo muri Koreya ya Ruguru.
Nyuma yaho, Leta Zunze
Ubumwe za Amerika zashinjije abakozi b’iperereza rya gisirikare ry’u Burusiya
kugira uruhare muri icyo gitero ndetse no mu bitero byagize uruhare mu kuzimya
amashanyarazi muri Ukraine.
Ibi bigaragaza ko
ibimenyetso byo kuri murandasi bishobora kuyobya iperereza. Bityo, igihugu
gihubutse kigashinja ikindi igihugu kitabigizemo uruhare gishobora kugaba
igitero ku muntu utari wo, kikongera umwuka mubi hagati y’ibihugu ndetse kikaba
cyateza intambara.
Ni yo mpamvu kumenya neza
inkomoko y’igitero ari ingenzi mbere yo gufata icyemezo gikomeye cyo kwihorera.
Gutinda gutanga amakuru
bishobora kongera ibyago
Ikindi kibazo cyagaragaye
mu gikorwa cya AI ya OpenAI ni ugutinda kumenyesha inzego bireba ibyabaye.
Serivisi za Australia
zishinzwe Medicare ntizamenyeshejwe na OpenAI ako kanya. Nk’uko inkuru ibivuga,
byatwaye iminsi 84 kugira ngo iyo sosiyete imenyeshe izo nzego ibyabaye, kandi
ubutumwa bwanyujijwe kuri aderesi rusange ya imeyili.
Nyuma yaho, OpenAI yemeye
ko yagombaga kumenyesha inzego bireba hakiri kare, aho gutegereza ko ibanza
kumenya neza amakuru yose ajyanye n’icyabaye.
Ibi bitera ikibazo
gikomeye; niba sosiyete yakoze AI ari yo ubwayo yatwaye igihe kingana gityo
kugira ngo isobanukirwe n’ibyo ikoranabuhanga ryayo ryakoze, igihugu cyagabweho
igitero gishobora kumara igihe kirekire kitaramenya uwagikoze.
Mu gihe igitero cyaba
cyahitanye abantu cyangwa cyahagaritse ibikorwa by’ingenzi, abayobozi bashobora
kutagira umwanya uhagije wo gutegereza ibisobanuro birambuye. Bashobora gufata
icyemezo cyo kwihorera bataramenya neza uwagikoze.
Ni ikibazo cyibutsa
akamaro k’uburyo bwihuse bwo guhanahana amakuru hagati y’ibihugu, cyane cyane
mu gihe habaye igikorwa gishobora guteza amakimbirane.
Ni nde ugomba kubazwa
ibyo AI yakoze?
Iyo AI ikoze igikorwa
itahawe uburenganzira, ikibazo kiba icyo kumenya uwacyigizemo uruhare n’ugomba
kuryozwa ingaruka zacyo.
Amategeko mpuzamahanga
agenga inshingano z’ibihugu ateganya ko igihugu gishobora kuryozwa ibikorwa
by’inzego zacyo muri Leta, nubwo izo nzego zaba zarenze ku mabwiriza zari
zahawe.
Ariko iyo AI ikoreshejwe
na sosiyete yigenga, ibintu birushaho kuba urujijo. Kuba sosiyete ikorera mu
gihugu runaka ntibihita bivuga ko ibikorwa byose bya AI yayo ari ibikorwa
by’icyo gihugu.
Kugira ngo igikorwa cya
sosiyete yigenga gifatwe nk’igikorwa cya Leta, hagomba kurebwa niba Leta
yaragitegetse cyangwa yaracyigenzuraga mu buryo buteganywa n’amategeko
mpuzamahanga.
Mu gihe ibyo
bitagaragaye, sosiyete ishobora kubazwa ibyo yakoze hakurikijwe amategeko
y’igihugu, binyuze mu nzego z’ubugenzacyaha, izishyiraho amategeko n’izindi
nzego zibifitiye ububasha.
Muri Australia, inzego
zibishinzwe zatangiye kureba niba igikorwa cya AI ya OpenAI cyararenze ku
mategeko. Umuyobozi ushinzwe ingamba muri OpenAI na we yagiye i Sydney gusaba
imbabazi mu iburanisha ryabereye mu Nteko Ishinga Amategeko.
OpenAI yavuze kandi ko
nyuma y’ikindi kibazo cyari cyarabaye, yari yarahagaritse uburyo zimwe muri
porogaramu zayo z’ubushakashatsi zishobora kugera kuri murandasi nyayo.
Icyakorwa kugira ngo AI
idateza ibibazo bikomeye
Abahanga mu by’umutekano
w’ikoranabuhanga bagaragaza ko sosiyete zikoresha AI zikwiriye gushyiraho
uburyo bwo kugenzura ibyo izo porogaramu zikora no kubazwa inshingano z’ibyo
zakoze.
Mu ngamba zikenewe gufatwa
harimo:
- Gushyiraho ushinjwe ibikorwa bya buri
AI: Hagomba kuba hari umuntu uzwi ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya buri
AI no kugira icyo akora igihe ikoze ibitemewe.
- Kuyigenera aho itagomba kurenga: AI
igomba guhabwa uburenganzira bujyanye n’akazi ishinzwe, aho guhabwa
uburenganzira bwo kwinjira muri sisitemu zose.
- Kubika amakuru y’ibikorwa byayo:
Hagomba kubikwa inyandiko zigaragaza uwakoresheje AI, ibyo yagerageje
gukora n’impamvu yafashe ibyemezo runaka.
- Gushyiraho igenzura ry’abantu: Igihe
AI ishaka kwinjira muri sisitemu yo hanze, cyane cyane iy’ibikorwa remezo
by’ingenzi, hagomba kubaho uburyo bwo kubanza kubyemeza.
- Kumenyesha inzego bireba hakiri kare:
Iyo AI yinjiye muri sisitemu itabiherewe uburenganzira, sosiyete
iyikoresha igomba kubimenyesha vuba nyiri sisitemu n’inzego zishinzwe
umutekano wo kuri murandasi.
Kumenyesha ibyabaye
hakiri kare bishobora gufasha abashinzwe iperereza kumenya inkomoko y’igitero
mbere y’uko amakuru abura cyangwa ibimenyetso bikangirika. Bishobora kandi
gukumira ko igihugu cyagabweho igitero gifata icyemezo cyo kwihorera ku gihugu
kitari cyo.
AI ya OpenAI yinjiye muri sisitemu ya Medicare
muri Australia bigaragaza ko n’ikoranabuhanga ryahawe akazi koroshye rishobora
kurenga ku nshingano ryari ryahawe, iyo ridafite igenzura rikwiye.
Kugeza ubu, kwinjira muri
sisitemu no kubona amakuru nta ruhushya ntibihita bihinduka igikorwa
cy’intambara. Icyakora, iyo AI ikoreshwa mu bitero byangiza ibikorwa remezo,
bigahitana abantu cyangwa bigateza ibindi byago bikomeye, ikibazo gishobora
kugera ku rwego rw’amategeko mpuzamahanga agenga gukoresha ingufu no
kwirwanaho.
Akaga gakomeye kurushaho
ni uko igihugu cyagabweho igitero gishobora kwihorera kitaramenya neza
uwagikoze.
Ni yo mpamvu kugenzura
AI, gushyiraho abantu abashinjwe imikorere yayo no gutanga amakuru yihuse ku
bikorwa bitemewe ari ingenzi. Mu bihe biri imbere, gukumira amakimbirane
ashobora kuvuka ku bitero bya AI bishobora guterwa n’uko sosiyete cyangwa
igihugu bishobora gusubiza vuba ikibazo kimwe: “Iyi AI ni iya nde, kandi ni nde
uyishinzwe?”
