Yabitangaje
mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza
2025, ubwo yari yitabiriye umuhango wo kumurika igitabo “More Than A Crown” cya
Mukuru we, Nishimwe Naomie, wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020. Uyu muhango
wabereye muri Kigali Convention Center.
Kathia
Kamali yavuze ko mu muryango wabo, Nishimwe Naomie ari we muntu wa mbere
wanditse igitabo, bityo bikaba ari intambwe ikomeye ateye mu buzima bwe no mu
muryango muri rusange.
Ati: “Icya
mbere cyo n'uko mu muryango w'iwacu ariwe muntu wa mbere wanditse igitabo.
Nibyo, birarenze, nkanjye nka Mukuru we, n'ibintu byiza byo kureba, cyane cyane
kuza aha ngaha aho habereye kumurika iki gitabo, byari byiza namwe mwabibonye.
Ni ibintu ntari niteze, numvaga ndi umushyitsi, nkavuga nti ibi se byabaye
ryari? Naomie yize kubyina, rero ndishimye cyaneka kandi ntewe ishema
nawe."
Yakomeje
avuga ko mu gihe Naomie yandikaga iki gitabo, yajyaga amugisha inama ku bintu
bimwe byagombaga gushyirwamo cyangwa kureka, akamugira inama yo kudahisha
amateka ye.
Kathia
Kamali yemeje ko shapitire ya cyenda ari yo yagoranye cyane mu kuyemeza ko
igomba kujya mu gitabo, ariko nyuma yo kureba ku butumwa bashakaga gutanga no
kuvugira abandi, bumva ko ari ingenzi ko ishyirwamo.
Yongeyeho
ko yamenye ko Mukuru we ari kwandika igitabo hashize igihe, binyuze mu biganiro
bagiranye.
Kathia
yasobanuye ko umuryango wabo wagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo kwandika
iki gitabo, bagira Naomie inama, baramushyigikira kandi bamutera inkunga mu
bitekerezo byagiye bigaragara muri “More Than a Crown.”
Kathia
Kamali ni umwe mu bagize itsinda Mackenzies, ryashinzwe n’abavandimwe,
rikamenyekana cyane guhera mu 2018, by’umwihariko mu gihe Nishimwe Naomie
yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2020.
Nyuma
y’aho, batangiye ibikorwa binyuranye ku mbuga nkoranyambaga, aho bagaragarizaga
impano zabo mu gusubiramo indirimbo, kwamamaza ibicuruzwa no gufungura iduka
ry’imyambaro.
Ku
mbuga nkoranyambaga, hari abagiye bagaragaza impungenge ko iri tsinda rishobora
gucika intege nyuma y’uko bamwe mu barigize bashinze ingo, bagahugira ku
nshingano zo mu miryango.
Asubiza
kuri ibi, Kathia Kamali yavuze ko ibivugwa atari byo, ahubwo ari igihe cy’indi
ntambwe ikomeye.
Itsinda Mackenzies rigizwe na Nishimwe Naomie, Uwineza Kelly, Uwase Kathia, Iradukunda Brenda na Uwase Pamela Loana. Muri aba bose, Iradukunda Brenda ni we utarashinga urugo.

Uwase Kathia Kamali [Ubanza ibumoso] yatangaje ko itsinda Mackenzies ridateze gucika intege nyuma y’uko bamwe mu barigize bashinze ingo, ahamya ko ahubwo ari igihe cy’ibikorwa bishya n’indi ntambwe ikomeye biteganyijwe mu minsi iri imbere

Mu gihe bamwe bakekaga ko gushyingirwa byahagarika Mackenzies, Kathia Kamali yavuze ko ibivugwa atari byo, asaba abakunzi babo “kwitegura ibintu byinshi” biri mu nzira

Uwase
Kathia Kamali ubwo yari mu muhango wo kumurika igitabo “More Than a Crown” cya
Mukuru we, Miss Nishimwe Naomie
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UWASE KATHIA KAMALI
