Uyu
mugabo ufite ubunararibonye mu kumenya imiterere y’isoko ry’umuziki, avuga ko
mu by’ukuri atari ibintu byagombye guteza impaka, ahubwo ari amahirwe yo guteza
imbere umuziki nyarwanda.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Muyoboke Alex yagarutse ku magambo yavuze mu
2023 ubwo yasabaga ko hashyirwa mu bikorwa ‘Battle’ y’aba bahanzi bombi,
igitekerezo avuga ko cyari kigamije kongerera ingufu isoko ry’umuziki.
Ati: "Reka tubitege amaso turebe ibizaba. Kuko ugiye kumbaza ibintu bitaraba
naba ngiye kwinjira muri 'Management' ya Bruce Melodie n'iya The Ben. Kuri njye
ku giti cyanjye bahuye bagakora igitaramo ni ibintu byiza cyane, nzi ko n'abantu
bakishima. Mu 2023 nabivuzeho ndavuga nti nkeneye 'Battle' yunguka, itanga
amafaranga, iramutse ibaye nta kibazo. Kuko umuziki niko uba ugomba kugenda,
kuko yungura iyo ari 'Battle' wateguye, yungura bariya."
Yongeyeho
ko icyo gihe atari asezerenyije ko izaba (Battle), ahubwo yabivugaga nk’uwifuza ko
umuziki winjira mu cyerekezo gikomeye, gishingiye ku masoko no guhanga udushya.
Abajijwe
niba ayo magambo avugwa uyu munsi asa n’ayahanuye, Muyoboke yasobanuye ko nta
gisa n’icyo yahanuye kiriho, ahubwo ko icyo gihe yari atanze igitekerezo
gikomeye ku muziki nyarwanda.
Avuga
ko icy’ingenzi atari amagambo, ahubwo ari inyungu n’impinduka bishobora kuvamo
mu gihe abahanzi bakomeye biyemeje gushyira imbaraga hamwe.
Muyoboke
Alex yashimangiye ko n’iyo The Ben na Bruce Melodie bakora igitaramo kimwe, we
ubwe ari mu bashyigikira iki gitekerezo 100%.
Uyu
mugabo usanzwe akunze kugaragaza ko afitiye urukundo rudasanzwe abahanzi yagiye
afasha, agaragaza ko muri iyi ‘match’ y’ibyamamare, atahinduka ku ruhande
rumwe.
Ati: “Ariko nyine urabyumva nyine baramutse bahuye uruhande najyamo urarwumva.
N'ubwo mpagaze mu nzu najya ku ruhande rw'umuhungu wanjye."
Ku
bijyanye n’impaka z’uko igitaramo cyaba kirimo guhangana ku rugero rushobora
guteza urunturuntu, Muyoboke asobanura ko nta mpungenge na nke abibonamo. Avuga
ati “Buri umwe yazaririmba igihe cye, undi akarangiza igihe cye. Ntaho bihurira
no kudindiza umuziki.”
Kuri
we, ikiruta ibindi ni uko iki gitaramo cyahabwa icyuho mu nyubako zifatika –
yaba BK Arena cyangwa Sitade Amahoro – kuko ari ho cyakwakira abafana benshi
b’aba bahanzi.
Muyoboke
ahamya ko igihe kigeze ngo abahanzi bakomeye bahuze imbaraga, nk’uko bigenda mu
bihugu byadukanye imbaraga mu muziki nka Nigeria, Uganda n’Afurika y’Epfo.
Aha ni ho ashingira icyifuzo cye cyo kubona The Ben na Bruce Melodie basangira urubyiniro, bakubaka amateka mashya mu muziki nyarwanda, ntibagume mu mwuka w’amakimbirane ahubwo bagana ku bufatanye.

Umujyanama
w’inararibonye, Muyoboke Alex yibukije ko mu 2023 yasabye ‘Battle’ y’aba bahanzi
bombi, ayita igitekerezo cyabyutsa isoko ry’umuziki kandi cyungura abahanzi
ubwabo
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ALEX MUYOBOKE
