Ni inkogi yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2025. Iyi nkongi y'Umuriro yafashe ahasanzwe habikwa ndetse hagakorerwa ibijyanye n'imbaho hepfo y'Umuhanda ahakorera Koperative APARWA.
Kugeza ubu icyateye iyi nkongi ntabwo kiramenyekana gusa Police y'u Rwanda yahise itangira ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi y'Umuriro.
Aka gakiriro gakunze kwibasirwa n’inkongi y’umuriro, kuko tariki ya 17 Kanama 2021, hahiye hangirika ibikoresho byinshi bituma abagakoreramo bagwa mu gihombo.
Indi nkongi yakibasiye tariki ya 29 Kamena 2019, mu gice kizwi nko kuri APARWA, ahakorerwa ububaji bw’ibikoresho bitandukanye birimo intebe, inzugi, ibitanda n’ibindi.
Tariki 12 Gashyatare 2023 nabwo kafashwe n’inkongi y’umuriro mu gice kibikwamo imbaho.
Ni mu gihe kandi na 23 Gicurasi 2023 nabwo iki gice kibikwamo imbaho nabwo cyari cyafashwe n'inkongi y'umuriro.
Agakiriro ka Gisozi kafashwe n'inkongi y'umuriro