Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje guhindura uburyo abantu bahura ndetse bakagirana umubano, imbuga nkoranyambaga zabaye inzira yoroshye yo gutangiriraho urukundo.
Ariko ku rundi ruhande, hari urubyiruko ruvuga ko rwatangiye kubona ko kumenyana hifashishijwe ubutumwa, amafoto n'amashusho gusa bishobora gutuma umuntu yibeshya ku wo atekereza ko azi.
Bimwe mu bibazo biterwa n'ibi ni uko abantu bamwe bashobora kwerekana isura itandukanye n'ukuri. Umuntu ashobora gushyira hanze amafoto meza, amagambo meza cyangwa ubuzima busa n'aho ari bwiza, nyamara mu by'ukuri akaba atari ko ameze. Ibi bishobora gutuma umuntu akunda isura y'undi, aho gukunda uwo ari we by'ukuri.
Bamwe mu rubyiruko baganiriye na InyaRwanda bagaragaje ko bahuye n'ibi bibazo, bavuga ko basanze ibyo babonaga ku mbuga nkoranyambaga bitari bihuye n'imyitwarire nyayo y'abo bari batangiye kugirana umubano.
Cyubahiro Olivier, utuye mu Karere ka Muhanga, yavuze ko imbuga nkoranyambaga zishobora gutuma umuntu akunda isura agaragarizwa n'undi kuri internet, ariko nyuma akaza gutungurwa no gusanga ukuri gutandukanye n'ibyo yabonaga.
Yavuze ko yigeze gukundana n'umukobwa yari yaramenyeye ku mbuga nkoranyambaga, bahuriye kuri Facebook, aho yabonaga amafoto ye akamubona nk'umuntu mwiza kandi witonda. Uko igihe cyagiye gihita, urukundo rwabo rwarakuze, baza no gufata icyemezo cyo kuzabana.
Ariko nyuma yo guhura imbonankubone, Cyubahiro avuga ko yatunguwe no gusanga ibyo yabonaga ku mafoto bitari bihuye n'ukuri. Yagize ati: "Naje gusanga ibyo nabonaga ku mafoto no ku mbuga nkoranyambaga bitandukanye n'uko umuntu yari ameze mu buzima busanzwe."
Uwitonze Gabriella, utuye mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko imbuga nkoranyambaga zishobora gutuma abantu bihutira gufata imyanzuro mu rukundo batabanje kumenya neza uwo bagiye kugirana umubano na we, kuko ubutumwa n'amafoto bidahagije ngo bigaragaze imico n'imyitwarire y'umuntu.
Yagize ati: "Nakundanye n'umuntu twahuriye kuri Instagram, ariko yarambeshye ndumirwa. Twarabonanye ansezeranya ko tuzabana, kandi nabonaga afite ubushobozi. Nyuma y'iminsi mike naramubuze, sinongeye kumubona cyangwa ngo yumvikane."
Kera, gutangira urukundo byasabaga ko abantu bahura imbonankubone, bakaganira, bakareba imyitwarire ya buri wese, uko afata abandi n'uko yitwara mu buzima busanzwe. Ubu, bamwe babona ko koherezanya ubutumwa no guhamagarana bihagije, ntibafate umwanya wo gusura uwo bakundana no kumumenya neza.
Habiyambere Philemon, umugabo w'imyaka 50, yavuze ati: "Kera iyo umuntu yajyaga gutereta, byabaga ari ngombwa ko babanza guhura imbonankubone bakamenyana bihagije. Wamenyaga imico y'uwo mukundana, imyitwarire ye ndetse n'uko afata abandi, ku buryo iyo mwafataga icyemezo cyo kubana wabaga usanzwe umuzi neza."
Yagiriye inama urubyiruko arusaba kwirinda ubunebwe bwo gushaka kumenya umuntu byimbitse, kuko bushobora gutuma abantu binjira mu rukundo batabanje gusuzuma neza niba koko uwo bari kumwe ahuye n'ibyo bifuza. Yashimangiye ko ari ngombwa gufata umwanya wo kumenya imico n'imyitwarire y'umuntu mbere yo gufata icyemezo gikomeye cyo kubana.
Nubwo imbuga nkoranyambaga zifite uruhare rukomeye mu koroshya itumanaho no guhuza abantu, uburambe bw'aba baturage baganiriye na InyaRwanda bugaragaza ko zidakwiye kuba umusingi wonyine wo kubakiraho urukundo.
Abakuze bavuga ko kumenya umuntu bisaba igihe, guhura na we no kureba uko yitwara mu buzima busanzwe, kuko amafoto, ubutumwa n'ibiganiro byo kuri internet bidahagije ngo bigaragaze imico nyayo y'umuntu.
Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje guhindura uburyo abantu bahuramo kandi bakamenyana, urubyiruko rurasabwa gukoresha imbuga nkoranyambaga nk'igikoresho cyo gutangiza umubano, ariko ntizibe umusimbura wo guhura no kumenya umuntu byimbitse.
Kuko urukundo rurambye ntirushingira gusa ku byo umuntu agaragaza kuri murandasi, ahubwo rushingira ku kumenyana nyako, kwizerana, kubahana no gusobanukirwa neza uwo umuntu ahitamo kubana na we.
