Afurika y’Epfo yahawe Miliyari 1$ na BRICS nyuma y’ibibazo bikomeye imazemo igihe

Ubukungu - 17/06/2026 4:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Afurika y’Epfo yahawe Miliyari 1$ na BRICS nyuma y’ibibazo bikomeye imazemo igihe

Afurika y’Epfo yemerewe inguzanyo ya miliyari 1 y’amadolari y’Amerika na Banki y’Iterambere y’ibihugu bya BRICS, izwi nka New Development Bank (NDB), mu rwego rwo gufasha kuvugurura ibikorwa remezo mu mijyi umunani minini y’iki gihugu.

Iyi nguzanyo yemejwe mu nama yabereye mu Shanghai mu Bushinwa, ikaba izifashishwa mu kunoza serivisi z’amazi meza, isuku n’isukura, gukwirakwiza amashanyarazi ndetse no guhashya umwanda mu mijyi irimo Johannesburg, Tshwane, Ekurhuleni, Cape Town, eThekwini, Nelson Mandela Bay, Mangaung na Buffalo City.

Mu myaka ishize, Afurika y’Epfo yagiye ihura n’ibibazo bikomeye by’ibikorwa remezo bishaje, birimo kubura amazi kenshi, imiyoboro yangiritse, imyanda isohokera ahatarabugenewe ndetse n’ibibazo by’amashanyarazi bikomeje kubangamira abaturage n’abashoramari.

Nk’uko tubikesha Business Insider Africa, Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yakunze kuvuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bugifite ibibazo byinshi bituma abaturage batabona serivisi z’ibanze uko bikwiye, ashimangira ko kuvugurura imikorere y’inzego z’ibanze ari imwe mu ntego z’ingenzi igihugu gifite muri iki gihe.

Umujyi wa Johannesburg, ufatwa nk’umujyi ukize kurusha indi muri Afurika, umaze imyaka ibiri uhura n’ikibazo gikomeye cyo kubura amazi, mu gihe indi mijyi na yo ikomeje guhura n’ibibazo by’isuku, imyanda n’amashanyarazi.

Iyi nguzanyo ni kimwe mu bikorwa Afurika y’Epfo iri gukoresha mu gushaka amafaranga yo kuvugurura ibikorwa remezo, cyane cyane mu gihe Leta ihanganye n’igitutu cy’imikoreshereze y’ingengo y’imari.

Banki ya BRICS imaze kuba imwe mu baterankunga bakomeye b’imishinga y’iterambere muri Afurika y’Epfo, aho yateye inkunga imishinga itandukanye irimo ibikorwa by’amazi, ubwikorezi, ingufu z’amashanyarazi ndetse n’iterambere ry’imijyi.

Iyi gahunda kandi ijyanye n’icyerekezo cy’iterambere cy’igihugu kizwi nka National Development Plan 2030, kigamije guteza imbere ubukungu, guhanga imirimo no kuzamura imibereho y’abaturage.

Banki ya NDB yashinzwe n’ibihugu bigize BRICS ari byo Brazil, Russia, India, China na South Africa, hagamijwe gutanga ubundi buryo bwo kubona inkunga z’iterambere zitandukanye n’izisanzwe zitangwa n’ibigo mpuzamahanga by’imari.

Abasesenguzi bavuga ko kunoza ibikorwa remezo by’imijyi bishobora kugira uruhare runini mu kuzamura ishoramari, kugabanya ibiciro byo gukora ubucuruzi no kongera umusaruro mu nzego z’inganda, ubwikorezi, ubucuruzi ndetse n’imiturire.

Aya mafaranga azanyuzwa muri gahunda ya Leta y’Afurika y’Epfo igamije kuvugurura ibikorwa remezo byo mu mijyi minini. Icyakora, impuguke zigaragaza ko intsinzi y’iyi gahunda izaterwa ahanini n’imikoreshereze myiza y’aya mafaranga, igenzura ry’imishinga ndetse no kubungabunga ibikorwa bizubakwa nyuma yo kuyishyira mu bikorwa.

Ku baturage babarirwa muri za miliyoni bakomeje guhura n’ibibazo byo kubura amazi, amashanyarazi n’izindi serivisi z’ibanze, iyi nguzanyo ishobora kuba intambwe ikomeye mu kuzana impinduka zari zimaze igihe zitegerejwe.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...