Afurika y’Epfo: Umupolisi yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 azira gusambanya umwana w’imyaka 15

Utuntu nutundi - 25/04/2025 11:49 AM
Share:

Umwanditsi:

Afurika y’Epfo: Umupolisi yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 azira gusambanya umwana w’imyaka 15

Urukiko rw'akarere ka Montague ruherereye mu Burengerazuba bwa Cape, muri Afurika y'Epfo, rwakatiye umupolisi witwa Frederick Soldaat igifungo cy'imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’ukukobwa w’imyaka 15, akamusambanyiriza mu cyumba cyo muri sitasiyo ya polisi cyagenewe kuganiririzamo abantu bahuye n’ihungabana.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Times Live ivuga ko, Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubushinjacyaha (NPA) mu itangazo ryashyize ahagaragara ku wa Kane, tariki ya 24 Mata 2025, kivuga ko urukiko rwanze kumukatira igifungo cya burundu kubera ibibazo asanzwe afite by’ubuzima.

Urukiko rwahamije icyaha, Soldaat 64, kubera gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 15. Urukiko ruvuga ko yamusambanyije ku ya 30 Kanama 2016, amusambanyiriza mu cyumba cyo mu kigo cya polisi cyagenenwe kuganiriza no guhumuriza abahohotewe bafite ihungabana. Iki cyumba kiri kuri sitasiyo ya polisi ya Montagu muri Afurika y’Epfo.

Mu gihe cy’iburanisha, Umujyanama wa Leta Heinrich Koert yatanze ibimenyetso byagaragaje ko nyina w’uwahohotewe yazanye uwahohotewe mu cyumba cy’ihungabana, nyuma yo kutumvikana n’umukobwa we mu rugo.

Uyu mubyeyi yasabye abapolisi kumufasha maze bakajyana umwana we kuri polisi kugira ngo bamuganiriza abashe gutuza. Soldaat yari umwe mu bapolisi bari bashinzwe iki kirego.

Polisi yajyanye uwahohotewe kuri sitasiyo maze imujyana mu cyumba cy’ihungabana, urupapuro rwabugenewe yujuje rugaragaza imyirondoro y’uwo mwana rugaragaza ko icyo gihe yari afite imyaka 15. Nyuma nyina yaje kumusura byibuze inshuro ebyiri mu gihe yari muri icyo cyumba cy’ihungabana.

 Umushinjacyaha yavuze ko uwahohotewe yabwiye uyu mupolisi ko sfite amaso meza, ariko nta kindi kibyishe inyuma. Uyu mupolisi yashatse ko baryamana, ariko uwahohotewe arabyanga, uyu mupolisi yahise amufatira ku ngufu muri iki cyumba cy’ihungabana. N’ubwo uwahohotewe yagerageje kwirwanaho, byabaye iby’ubusa.

Amaze kumusambanya yamusize muri icyo cyumba, arigendera. Bukeye bwaho, uwahohitewe yarasezerewe, maze ajya mu rugo. Yabwiye nyina ko yafashwe ku ngufu maze nyina yihutira gutanga ikirego,

Ushinjwa yatawe muri yombi, maze iperereza riratangira. Mu rukiko, Ushinjwa yavuze ko baryamanye ku bushake, kandi akaba Atari azi imyaka y’uwahohotewe.

Urubanza rwaratinze cyane kubera ibibazo bitandukanye byagiye bibamo, birimo no kuba ushinjwa yaragiye ahinduranya abamuburanira kenshi bigatuma urubanza rutinda. Ikindi kandi, icyorezo cya Covid-19, n’ibindi bibazo byatumye urubanza rutinda kuko rwatangiye muri 2016, rukaba rwararangiye muri 2025.

Mu ngingo ze, Adv Koert yavuze ko ushinjwa yakoze amahano cyane kuko uwahohotewe yari mu mwanya yagombaga kuboneramo ihumure, akaganirizwa kandi akitabwaho, nyamara aho guhabwa umutekano n’ihumure, yarahohotewe.

Urukiko rwabwiye abaturage ko bagomba kongera kubona icyizere mu bapolisi kandi ko bafitanye nabo igihango cyo gutanga ubutabera muri sosiyete.

Umuyobozi ushinzwe Ubushinjacyaha mu Burengerazuba bwa Cape Nicolette Bell yishimiye iki gihano cyahawe uyu mupolisi anagaragaza ko yatunguwe n’icyaha kibi cyakozwe n’uyu mupolisi kandi ari we wari ushinzwe umutekano w’uwahohotewe.

 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...