Inkuru dukesha ikinyamakuru The South African ivuga ko, Ishami ry’Uburezi rya Limpopo ryatangaje ko uyu mwana akimara kumira agafuniko k’ikaramu, yahise abimenyesha mwarimu we, maze amubwira ko guhumeka biri kumugora.
Ibi byabaye ku wa mbere, 14 Mata 2025, ku ishuri ribanza rya Moriting mu karere ka Capricorn y'Amajyepfo. Nyuma yaho, bihutiye kujyana uyu mwana kwa muganga ariko n’ubwo hakozwe ibishoboka byose ngo abaganga bamutabare, byarangiye yitabye Imana.
Ishami ry’uburezi rya Limpopo ryihanganishije byimazeyo umuryango w’uyu munyeshuri ndetse n’ishuri yigagaho.Mavhungu Lerule-Ramakhanya umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi, yavuze ko bifatanyije n’umuryango w’uyu munyeshuri ndetse n’ishuri yigagaho, kandi ko babihanganishije muri ibi bihe bitaboroheye.