Afurika y’Epfo: Starlink ya Elon Musk yatangiye guhagarikira serivisi bamwe mu bakoresha internet yayo

Ubukungu - 25/10/2026 9:02 PM
Share:

Umwanditsi:

Afurika y’Epfo: Starlink ya Elon Musk yatangiye guhagarikira serivisi bamwe mu bakoresha internet yayo

Ikigo cya Starlink cy’umuherwe Elon Musk, gitanga internet ikoresha ibyogajuru, cyatangiye gushyiraho imbogamizi n’amananiza kuri bamwe mu bakoresha serivisi zacyo muri Afurika y’Epfo, mu gihe kitaremererwa gutangiza ibikorwa byacyo ku mugaragaro muri iki gihugu kubera kutumvikana ku mategeko agenga itumanaho n’ibisabwa mu guteza imbere ubukungu bw’abaturage.

Nk’uko ikinyamakuru Business Insider Africa, Starlink yashyizeho ibisabwa bishya ku bakoresha internet yayo binyuze muri serivisi yo gukoresha internet uri mu kindi gihugu (international roaming). Ibi bishobora gutuma bamwe mu batuye muri Afurika y’Epfo batakaza serivisi bari bamaze igihe bakoresha.

Ku wa 23 Ukwakira 2026, bamwe mu bakoresha iyo serivisi batangaje ko bakiriye ubutumwa bubasaba kwiyandikisha kugira ngo bagarure internet yabo, kuko bari gukoresha Starlink mu gihugu kitari icyo konti zabo zanditswemo.

Ubutumwa bahawe bwagiraga buti: “Urimo gukoresha Starlink hanze y’igihugu konti yawe yanditswemo. Uzuza ibisabwa byo kwiyandikisha kugira ngo serivisi yawe yongere gukora.”

Starlink isobanura ko kwiyandikisha bishobora gusabwa abakoresha serivisi zayo bari hanze y’igihugu konti zabo zanditswemo, uretse konti zimwe z’ubucuruzi zifite uburenganzira bwihariye.

Impamvu Starlink itaratangiza ibikorwa muri Afurika y’Epfo

Nubwo Starlink itaratangira gukora ku mugaragaro muri Afurika y’Epfo, hari abaturage bari bamaze igihe bakoresha internet yayo bifashishije ibikoresho byaguzwe mu bindi bihugu aho serivisi yayo yemewe.

Ibi byashobotse binyuze muri serivisi yo gukoresha internet uri mu kindi gihugu, nubwo amategeko n’amabwiriza ya Starlink ateganya ko iyo serivisi igenewe cyane cyane abantu bagenda cyangwa bamara igihe gito hanze y’igihugu konti zabo zanditswemo.

Kuba Starlink itaratangira gukora ku mugaragaro muri Afurika y’Epfo biterwa ahanini n’ibisabwa mu guhabwa impushya zo gutanga serivisi z’itumanaho, ndetse n’impaka ku ruhare rw’abaturage bo mu matsinda yagiye ahezwa mu bukungu.

Mu mategeko asanzwe akurikizwa muri iki gihugu, ibigo bimwe bifite impushya zo gutanga serivisi z’itumanaho bisabwa kugira nibura 30% by’imigabane iri mu maboko y’abantu bo mu matsinda yagiye ahezwa mu bukungu.

SpaceX, ikigo cya Elon Musk gifite Starlink, yashatse uburyo bwatuma cyuzuza ibisabwa bitabaye ngombwa ko gihita gitanga imigabane muri sosiyete yacyo ikorera muri Afurika y’Epfo.

Minisitiri ushinzwe itumanaho muri Afurika y’Epfo, Solly Malatsi, yashyigikiye igitekerezo cyo kwemerera ibigo by’itumanaho kuzuza ibisabwa mu guteza imbere ubukungu binyuze mu ishoramari mu mishinga ifitiye abaturage akamaro, aho kwibanda gusa ku kugira imigabane iri mu maboko y’abaturage bo mu matsinda yagiye ahezwa.

Iyi gahunda ikubiyemo gushora imari mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga, guhugura abakozi no gufasha abaturage kubona ubumenyi n’amahirwe mu bukungu.

Icyakora, kuba guverinoma igaragaza ubushake bwo kwemera ubwo buryo ntibyahise biha Starlink uburenganzira bwo gutangira gukora mu gihugu.

Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho muri Afurika y’Epfo, Independent Communications Authority of South Africa (ICASA), ni cyo gishinzwe gutanga impushya zo gukora. Kugira ngo gahunda y’ishoramari isimbure cyangwa yuzuze ibisabwa byo kugira imigabane mu maboko y’abaturage ishyirwe mu bikorwa, haracyakenewe impinduka mu mategeko n’amabwiriza abigenga.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...