Afurika yari yarazahajwe n’ingaruka z’intambara ya Amerika na Iran - Mahmoud Ali Youssouf wa AU

Utuntu nutundi - 16/06/2026 6:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Afurika yari yarazahajwe n’ingaruka z’intambara ya Amerika na Iran - Mahmoud Ali Youssouf wa AU

Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) watangaje ko wakiriye neza amasezerano y’amahoro hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, uyafata nk’intambwe ikomeye ishobora gufasha mu kugarura ituze n’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati no ku rwego mpuzamahanga.

Nk’uko byatangajwe ku rubuga rw’Umuryango w’Afurika yuze Ubumwe, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf, yavuze ko ayo masezerano yatangajwe ku wa 15 Kamena 2026 ari ikimenyetso cyiza cyerekana ko ibibazo bikomeye bishobora gukemurwa binyuze mu biganiro aho gukoresha intwaro.

Yashimangiye ko impande zombi zigomba kubahiriza ibyo zumvikanyeho kugira ngo ayo masezerano atange umusaruro urambye.

AU yasabye ko amasezerano ashyirwa mu bikorwa byuzuye

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Mahmoud Ali Youssouf yavuze ko Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe ushyigikiye byimazeyo gahunda yo gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ayo masezerano, asaba ibihugu byose birebwa n’iki kibazo gukomeza inzira y’ibiganiro n’ubwumvikane.

Yagize ati: “Turasaba impande zose kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’ibyumvikanyweho no gukomeza guteza imbere amahoro, umutekano n’ubufatanye mu Burasirazuba bwo Hagati no hanze yabwo.”

Yanashimiye uruhare rw’ibihugu byabaye abahuza muri ibyo biganiro, birimo Oman, Türkiye na Misiri, byagize uruhare rukomeye mu gutuma impande zari zimaze igihe zishyamiranye zigera ku bwumvikane.

Perezida Trump yavuze ko amasezerano yatunganye

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko amasezerano hagati y’igihugu cye na Iran “yatunganye” kandi ko ashobora gufungura paji nshya mu mubano w’ibihugu byombi.

Ku ruhande rwa Iran, Ibiro by’Inama Nkuru y’Umutekano byatangaje ko ibikorwa bya gisirikare ku mpande zose, harimo n’ibibera muri Libani, biteganyijwe guhagarara burundu guhera ku mugoroba wo ku wa Mbere.

Aya masezerano aje nyuma y’agahenge kari kamaze gutangazwa muri Mata 2026, kakaba kari karafashwe nk’intambwe ya mbere iganisha ku mahoro yuzuye hagati y’impande zombi.

Afurika yari yarazahajwe n’ingaruka z’aya makimbirane

N’ubwo amakimbirane hagati ya Amerika na Iran yaberaga kure y’umugabane wa Afurika, ibihugu byinshi bya Afurika byahuye n’akaga gakomeye, cyane cyane mu rwego rw’ubukungu.

Imwe mu mpamvu nyamukuru ni ikibazo cy’umuhora wa Hormuz, unyuramo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli bicuruzwa ku isi. Igihe uyu muhora wafungwagwa, ibiciro bya peteroli ku masoko mpuzamahanga byahitaga bizamuka.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko hejuru ya 70% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa mu bihugu byinshi byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo bituruka mu Burasirazuba bwo Hagati.

Mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu karere, izamuka ry’ibiciro bya peteroli ryagize ingaruka ku mibereho y’abaturage. Ibiciro bya lisansi na mazutu byageze ku rwego rutigeze rubaho mbere, bituma n’ibiciro by’ibindi bicuruzwa n’ubwikorezi bizamuka.

Abasesenguzi bavuga ko kongera kuboneka kw’amahoro hagati ya Amerika na Iran bishobora gufasha mu kugabanya umwuka mubi wari ku masoko mpuzamahanga, bikazatuma ibiciro by’ingufu bigenda bisubira ku murongo.

Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe ushimangira ko ibiganiro, ubwumvikane n’ubuhuza ari byo bikwiye gukomeza gukoreshwa mu gukemura amakimbirane mpuzamahanga.

Mahmoud Ali Youssouf yavuze ko AU ishyigikiye ibiganiro byose bigamije gushimangira amahoro no gukemura ibibazo by’umutekano hakoreshejwe inzira zemewe n’amategeko mpuzamahanga n’amahame y’Umuryango w’Abibumbye.

Yongeyeho ko amahoro hagati ya Amerika na Iran atagamije gusa inyungu z’ibihugu byombi, ahubwo ashobora kugira uruhare rukomeye mu kugarura ituze ku rwego rw’isi yose, harimo n’umugabane wa Afurika wari waratangiye kwibasirwa n’ingaruka z’ayo makimbirane.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...