Afurika itangiye kubona iminara yo mu kirere

Ikoranabuhanga - 17/08/2026 8:43 AM
Share:

Umwanditsi:

Afurika itangiye kubona iminara yo mu kirere

Afurika yinjiye mu cyiciro gishya cy’itumanaho, nyuma y’uko Airtel Africa na Starlink ya Elon Musk batangije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) serivisi ituma telefoni zimwe zihuza na satelite aho umuyoboro usanzwe w’itumanaho utagera. Iyi serivisi yatangiye ku wa 14 Kanama 2026, ikaba ari yo ya mbere yatangijwe mu buryo bw’ubucuruzi muri Afurika.

Iri koranabuhanga rizwi nka satellite-to-phone cyangwa Direct-to-Cell. Mu buryo bworoshye, satelite za Starlink zishobora gukora nk’aho ari iminara y’itumanaho iri mu kirere, bigatuma telefoni ihuza na zo aho nta coverage isanzwe iva ku minara yo ku butaka ihari.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Business Insider Africa ivuga ko, ibi bitandukanye na internet isanzwe ya Starlink, aho uyikoresha akenera ibikoresho byabugenewe birimo antenne, iyi serivisi nshya ntisaba parabole cyangwa antenne yihariye.

Telefoni ya Android ihuje n’ikoranabuhanga ni yo ishobora guhuza na satelite ya Starlink igihe umuyoboro wa Airtel wo ku butaka utabonetse.

Mu ntangiriro, serivisi ntiratangira gutanga internet yihuta yuzuye. Yibanda kuri SMS ndetse na serivisi zimwe zikoresha data nke, harimo ubutumwa bwo kuri WhatsApp.

Ushobora guhita wibaza uti, ni bande bashobora kuyikoresha? Mu ntangiriro, Airtel ivuga ko serivisi iboneka kuri telefoni za Android zifite LTE kandi zihuje n’ikoranabuhanga. Abakoresha bashobora kwiyandikisha bakoresheje porogaramu ya MyAirtel.

Airtel kandi yateganyije ko abakiriya bazahabwa igihe cy’ibanze cyo kugerageza serivisi, nyuma kuyikoresha bizakomeza hifashishijwe uburyo busanzwe bwo kugura data.

Iyi serivisi ishobora kugira akamaro kanini muri DRC, igihugu gifite ubuso bunini cyane ndetse n’ahantu henshi bigoye kubaka iminara y’itumanaho.

Abantu bakorera mu bice bya kure, abahinzi, abakozi b’ubuzima, abatwara abantu n’ibicuruzwa ndetse n’imiryango itanga ubutabazi bashobora kungukira mu kuba telefoni yakomeza kugira uburyo bwo gutumanaho n’ubwo iminara yo ku butaka itagera aho bari.

Airtel irashaka kuyigeza no mu Rwanda

Airtel Africa yatangaje ko ishaka kugeza iri koranabuhanga ku masoko yayo 14 yo muri Afurika, arimo n’u Rwanda, ariko buri gihugu kigomba kubanza gutanga uburenganzira bukenewe bwo kurikoresha.

DRC ni yo yabaye iya mbere muri iyi gahunda igiye ku rwego rwo gutanga serivisi ku bakiriya, ariko intego ni ukuyigeza no muri ibi buhigu bindi mu rwego rwo gukomeza kongera itumanaho n’ikoranabuhanga muri Afurika.

Nubwo hari ibibazo bigikeneye gukemurwa, birimo ubwoko bwa telefoni bushobora kuyikoresha, ibiciro bya serivisi ndetse n’impushya za buri gihugu, iyi ntambwe ya Airtel na Starlink irerekana ko iby’uko telefoni ishobora kubona umuyoboro iturutse mu kirere aho iminara yo ku butaka itagera, byatangiye kuba inkuru mpamo muri Afurika.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...