Afite ubupfura no guca bugufi: Samuel E kuri Jado Sinza bakoranye indirimbo "Niyerekanwa" - VIDEO

Imyidagaduro - 20/10/2025 3:55 PM
Share:

Umwanditsi:

Afite ubupfura no guca bugufi: Samuel E kuri Jado Sinza bakoranye indirimbo "Niyerekanwa" - VIDEO

Umuramyi Samuel E ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari na ho atuye, yahuje imbaraga na Jado Sinza - umuhanzi w'icyamamare muri Gospel yasanganye ubupfura n’umutima wo guca bugufi, bakorana indirimbo bise "Niyerekanwa".

Samuel E yabwiye inyaRwanda ko indirimbo ye nshya “Niyerekanwa”, yayikoranye na Jado Sinza kuko ari umuhanzi "ufite umutima wo gukunda umurimo w’Imana, kandi akora ibintu bikunzwe ariko agumana ubupfura n’umutima wo guca bugufi". Ati: "Twahuje intego imwe yo guhimbaza Imana no gushimangira ubutumwa bwiza mu bantu".

"Samuel E, ni umuramyi ukorera Imana binyuze mu muziki wa Gospel. Atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), ariko umutima we uracyari mu kuramya Imana akoresheje Ikinyarwanda, Kiswahili, Icyongereza n'Igifaransa, akibanda cyane ku bantu bavuga Ikinyarwanda "aho byose byatangiriye".

Uyu muramyi asengera mu itorero rya Gikristo rifite intego yo guteza imbere impano n’ubutumwa bwo gukiza binyuze mu ndirimbo. Yahishuye ko yaririmbye muri Korali ikomeye mu Burengerazuba bw'u Rwanda, mbere y'uko atangira kuririmba ku giti cye.

Ati: "Natangiye inzira y’umuziki mu myaka myishi ndirimba muri Chorale Bethlehem [ADEPR Gisenyi] ariko nabanje muri Korali y’abana "Sunday school", nk’umuntu ukunda guhimbaza Imana, ariko by’umwihariko natangiye kubishyiramo imbaraga nyinshi mu gihe numvaga Imana imvugisha mu ndirimbo."

Yavuze ko akora umuziki kuko "nshaka kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu bose, bukabatera ibyiringiro n’umunezero bubaha ibyiringiro ko nyuma y'ubu buzima hari ubundi buzima ku biringiye Kristo Yesu. Kuri njye, umuziki si urusaku gusa, ahubwo ni ubutumwa bwo gukiza imitima ya benshi."

Samuel E yishimira urwego umuziki wa Gospel ugezeho, akaba avuga ko uri kugenda utera imbere cyane, "cyane cyane mu rubyiruko". Ati: "Nishimira kubona abahanzi benshi bagaragaza impano zabo kandi bagakoresha uburyo bugezweho kugira ngo ubutumwa bugere kure."

Icyakora afite icyifuzo ku muziki wa Gospel, akaba yavuze ko icyo yifuza "ni uko twarushaho gukorera Imana mu kuri no mu gukiranuka, tukirinda gukora umuziki nk’ubucuruzi gusa, ahubwo tukibuka ko ari umurimo w’Imana."

Samuel ashobora gukora umuziki nk’umwuga ?

Kuri iki kibazo, Samuel N yavuze ko arangamiye gukora umuziki nk’umwuga wa buri munsi, "ariko umwuga udaharanira inyungu z'ubutunzi ukambera umwuga wo kugarura benshi kuri Kristo no gusakaza ubutumwa bwiza".

Yunzemo ati: "Si umwuga wo gushaka amafaranga, ahubwo ni uburyo bwo gutanga icyo Imana yantije kugira ngo mpindure ubuzima bw’abandi. Iyo nkora umuziki, ni nk’uko nsenga ni umurimo wanjye, ni ubuzima bwanjye."

Samuel E yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Jado Sinza w'izina rikomeye muri Gospel

Samuel E avuga ko Jado Sinza bakoranye indirimbo afite umutima wo gukunda umurimo w’Imana, ubupfura n’umutima wo guca bugufi

REBA INDIRIMBO NSHYA "NIYEREKANWA" YA SAMUEL E FT JADO SINZA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...