Ni urutonde rwasohotse mu ijoro ryo
kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Werurwe 2026. Muri iri tangazo ryashyizweho
umukono n’Umushumba Mukuru w'Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, risubiramo
ko iki cyemezo cyafashwe "Bushingiye ku mwanzuro w'Inama Nkuru y'Abashumba
b'itorero ADEPR yateranye ku ya 22 Ukwakira 2025 na 11 Gashyantare 2026 igasuzuma
ingingo zirimo iy'umunyamuhamagaro ufite inshingano za gishumba wahamijwe
n'inkiko z'igihugu zibifite mu nshingano icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi
mu 1994."
Iri tangazo rikomeza rimenyesha
abanyetorero baryo ko abari kuri uru rutonde
Iri tangazo kandi rigaragaza amazina
yombi ya buri umwe, inshingano
Ku rutonde hariho Uwinkindi Jean wakatiwe burundu kubera icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mugabo yayoboraga Paruwase mu Burasirazuba bw'u Rwanda i Nyamata muri Kayenzi.
Mu bandi bambuwe inshingano harimo Nsanzurwimo Joseph wari Umuvugizi wa ADEPR akorera ku Kimihurura muri Kigali. Muri iki gihe abarizwa
mu Bubiligi.
Harimo abakoreraga mu Mujyi wa
Kigali, mu Ntara y'amajyepfo y'u Rwanda,
Harimo kandi ufungiye mu Igororero
rya Huye, ufungiye mu Igororero rya Mpanga, uri mu igororero rya Muhanga,
igororero rya Nyanza n'ahandi.
Urutonde runagaragaza uwitwa Seromba Mathie wakoreraga mu Burengerazuba bw'u Rwanda, ariko ubu bitazwi neza aho abarizwa. Harimo kandi Ntakibuze Innocent wakoreraga muri Paruwase Mahoko watorotse Igororero.



Ubuyobozi bw'Itorero ADEPR bwashyize hanze urutonde rw'abantu bambuwe inshingano za gishumba n'iz'umubwirizabutumwa baherewe mu muri iryo torero kuko bahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Uwinkindi wahoze ari umushumba mu
itorero rya ADEPR mu yahoze ari Komini Kanzenze muri Perefegitura ya Kigali
Ngari, ni umwe mu bantu 35 batangajwe na ADEPR bambuwe ishingano za gishumba n'iz'umubwirizabutumwa

Rév. Pasteur Joseph Nsanzurwimo,
wahoze ari Umuvugizi w’Itorero ADEPR mu Rwanda, ubu akaba aba mu buhungiro mu
Bubiligi, nawe yambuwe inshingano
