Ku mikino Amavubi yakinnyemo na Benin na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexico, mu bakinnyi bahamagawe harimo na Joy-Lance Mickels usanzwe ukinira Sabah FK yo mu cyiciro cya mbere muri Azerbaijan. Uyu mukinnyi wari uhamagawe bwa mbere byarangiye atitabiriye kubera ikibazo cy’imvune yahise agira.
Joy-Lance Mickels ukina anyura ku ruhande asanzwe afite n’abandi bavandimwe be babiri bakina muri Azerbaijani. Umwe ni impanga ye witwa Joy-Slayd Mickels ukinira SF Uevekoven nayo yo muri Azerbaijani. Uyu mukinnyi ukina nka rutahizamu yanyuze mu makipe arimo ikipe ya kabiri ya Borussia Mönchengladbach ikina muri shampiyona y’Ubudage.
Undi ni Leroy-Jacques Mickels ukinira FC Zira nayo muri Azerbaijani aho nawe yanyuze mu makipe atandukanye akana akina asatira. Biteganyijwe ko aba bakinnyi batatu bavukana kuri se w’umunyarwanda bashobora kuzahamagarwa mu Amavubi dore ko bose babyemeye.
Usibye aba bakinnyi kandi Adel Amrouche yabonanye na myugariro w’Amavubi, Mutsinzi Ange, nawe usanzwe akinira FC Zira. Biteganyijwe ko uyu mutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ahita akomereza mu Bubiligi aho azahura na Samuel Gueulette ukinira Raal La Louvière na Hakim Sahabo ukinira Standard de Liège zo mu cyiciro cya mbere.
Azagirana ibiganiro nabo dore ko bari bamaze iminsi badahamagarwa kubera ibibazo bitandukanye byagiye bivugwa.

Adel Amrouche arikumwe n'abakinnyi batatu bavukana bemeye gukinira Amavubi kongeraho Mutsinzi Ange usanzwe ayakinira


Aba bakinnyi batatu bavukana bemeye gukinira Amavubi
