Ni
amasezerano yashyizweho umukono ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025, agamije
guteza imbere ururimi rw’Igishinwa muri iri shuri no gufasha abanyeshuri
biga mu ishuri rya Action College kubyaza umusaruro ubumenyi bw’ururimi
rw’Igishinwa bahakura.
Confucius
Institute ni ikigo mpuzamahanga cyashyizweho n’u Bushinwa mu rwego rwo guteza
imbere ururimi rw’Igishinwa (Mandarin) n’umuco w’Igishinwa mu bihugu
bitandukanye. Cyashyizweho bwa mbere mu mwaka wa 2004, bikorwa n’Ikigo
cy’igihugu cy’u Bushinwa gishinzwe kwigisha ururimi n’umuco (Hanban).
Ubu
bufatanye na Action College buzatuma ubumenyi bw’Igishinwa bwatangwaga bwiyogera
dore ko bakimara gusinyana amasezerano, iki kigo cyahise kigenera Action
College ibitabo 290 byo ku rwego rwo hejuru utasanga ahandi bikaba birimo
amasomo y’Igishinwa.
Uretse
kandi kuba iki kigo cyahise gitanga ibyo bitabo, kizajya gutanga icyemezo (Certificate)
ya HSK igaragaza ko umuntu yize neza akandi azi Igishinwa. Icyo cyemezo nicyo
gikenerwa ku muntu wifuza gukora cyangwa kwiga mu Bushinwa. Icyo cyemezo ku
muntu wazajya agikenera, yakwiga muri Action College akagenda agifite aho kujya
kwigirayo.
Ibyiza
byagezweho ku banyeshuri biga ururimi rw’Igishinwa muri Action College si ibyo
gusa kuko abanyeshuri b’iri shuri bazajya bitabira amarushanwa ategurwa n’icyo
kigo hirya no hino ku Isi ndetse no kubaha ‘Scholarship’ yo kujya kwiga mu
Bushinwa.
Ku
ruhande rw’abarezi, si ibitabo gusa bahawe bikomeza gutuma batanga ubumenyi
buri ku rwego rwo hejuru ahubwo bazahura banakomeze guhabwa amahugurwa ku
rurimi rw’Igishinwa ku buryo Igishinwa kizajya kigishwa muri iri shuri kizaba
kiri ku rwego nk’urw’umuturage wakuriye mu Bushinwa.
Umuyobozi
Ushinzwe Abafatanyabikorwa muri Action College, Steven Rwabuhihi yabwiye
InyaRwanda ko amasezerano bagiranye n’iki kigo azabafasha mu kongera ubumenyi
bwatangwaga ndetse ko ubu umuntu agiye kujya yiga ururimi ariko hari n’amahirwe
menshi ari kwifungurira.
Ati: “Ni amasezerano azamara imyaka itatu. Iki kigo cya Confucius Institute kizajya
gifasha abanyeshuri bacu kubona ‘Certificate’ za HSK kuva ku ya mbere kugera ku
ya Gatandatu. Kuba twahisemo gukorana na Confucius Institute, n’uko ari cyo
kigo cyonyine gifite ububasha bwo kuba cyakoresha ibyo bizamini. Ni ikigo
cyashinzwe n’Abashinwa kugirango gifashe mu kumenyekanisha ururimi rw’Igishinwa
hirya no hino ku Isi, hano mu Rwanda rero bafite icyicaro.”
Akomeza ati “Aya masezerano rero azafasha
abanyeshuri bacu cyane cyane ba bandi bajyaga bagira imbogamizi zo kuba bajya
kwiga mu gihugu cy’u Bushinwa Wasanga hari ababona ‘Scholaraship’ yo kujya
kwiga mu Bushinwa, ariko bamusaba iriya Certificate’ ya HSK akayibura, aya rero
ni amahirwe agize kuri we, kugirango ajye aza muri Action College tubashe
kumuhugura kuri urwo rurimi rw’igishinwa, akoze ikizamini cya HSK. Haba harimo
ibizamini bitandukanye, birimo kwandika, kuvuga, kumva no gusoma, ibyo byose
tuzajya tubimwigishiriza hano, hanyuma ajye kubikorera muri icyo kigo.”
Action College ikomeje kwandika abandi
banyeshuri bifuza gukomeza kwiyungura ubumenyi mu ndimi z’amahanga ndetse
n’andi amasomo atangwa muri iri shuri Harimo ‘Candidate Libre’ ndetse n’andi
masomo menshi ajyanye n’imyuga.
Imyaka
11 ya Action College yaranzwe n’ubudasa
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Action College,
Ingabire Cynthia yavuze ko mu myaka 11 ishize ari urugendo rw’iterambere kuri
bo, kuko batangiranye amasomo macye, ariko ko hamwe no kubakira ku cyerekezo
cyabo bagutse, kandi bagera hirya no hino mu gihugu.
Ati “Ubu tumaze imyaka 11. Ukurikije
urugendo rw’icyo gihe n’ubu ng’ubu biratandukanye. Uko yatangiye n’aho igeze
ubu birigaragaza. Byatangiye ari amasomo macye dutanga, ariko ubu ng’ubu hari
uburyo bimaze kwiyongeramo. Twatangiye ari Action Languages and School, ubu
turi Action College, urumva ko hari ikintu kintu gihari mu buryo bw’amasomo,
ndetse n’abatugana.”
Akomeza agira ati “Twigisha indimi, amategeko y’umuhanda,
twigisha ibijyanye no gutwara, ariko ubu ngubu hagiye hiyongeramo ibintu
bitandukanye. Harimo imyuga ijyanye no gukora muri ‘Saloon’, guteka, gukora
ikawa, gutanga amasomo ya ‘Candidate Libre’ n’andi yose twongeyemo yatumye tuba
‘College’.
Ingabire yavuze ko muri iyi myaka ishize
kandi, bagiranye ubufatanye n’ibigo binyuranye, kandi bishimira imikoranire n’abo.
Anavuga ko kimwe mu bintu bikomeye bagezeho harimo no kuba buri mwaka batanga
impamyabushobozi ku banyeshuri basoza amasomo muri Action College.
Yanavuze ko bamwe mu banyeshuri biga
imyuga muri Action College bafashwa kubona ibigo na Hotel bibakira mu
kwimenyereza umwuga.
Ati “Mu buryo bwo kubaka izina mu bikorwa usanga tugira amahirwe y’aho kompanyi cyangwa se ibigo bitandukanye baza gushakira abakozi iwacu bitewe n’ubumenyi babona ku banyeshuri bacu. Ni ikintu cyiza kuba kompanyi zitandukanye ziza gushakira abakozi muri Action College.”
Action
College itanga amasomo y’indimi zitandukanye zifite impamyabushobozi
mpuzamahanga zirimo TOEFL, SAT, DELF, IELTS, TEF, Duolingo ndetse na HSK —
icyemezo kigaragaza ubumenyi mu rurimi rw’Igishinwa.
Uretse
ibyo, iri shuri rinigisha amategeko y’umuhanda ndetse n’amasomo yo gutwara
ibinyabiziga, bikanafasha abanyeshuri kubona ubumenyi bufatika bwo kubyaza
umusaruro ibyo biga.
Mu
bijyanye n’ikoranabuhanga, Action College yigisha amasomo ya ICT, Computer
Networking, na Computer Maintenance, agamije gutegura urubyiruko rufite
ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo rigezweho.
Iri
shuri kandi rifasha abakandida bigenga (candidats libres) mu masomo atandukanye
arimo Ubukerarugendo n’Ubukerarugendo n’Ubukerarugendo (Tourism &
Hospitality), Ibaruramari (Accounting), Imibare, Mudasobwa n’Ubukungu (MCE),
ndetse n’amashami ya Ubuvanganzo, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (LEG) na
Networking.
Binyuze
muri ubu buryo, Action College ikomeje kuba kimwe mu bigo bihagaze neza mu
Rwanda mu gutanga uburezi buhuje n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, bushyigikira
iterambere ry’abanyeshuri haba mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Action College,
Ingabire Cynthia, yashimye abafatanyabikorwa ba Action College barimo na
Confucius Institute bagiranye ubufaanye bugamije guteza imbere ururimi
rw’Igishinwa
Umuyobozi
Ushinzwe Abafatanyabikorwa muri Action College, Steven Rwabuhihi, yavuze ko Confucius
Institute yahaye Action College ibitabo 290 n’uburenganzira bwo gutanga
icyemezo cya HSK
Ubuyobozi bwa Action College buvuga ko abanyeshuri biga Igishinwa muri Action College bagiye kubona amahirwe yo kwiga no gukorera mu Bushinwa
REBA AMASHUSHO UBWO ACTION COLLEGE YASINYAGA AMASEZERANO Y'UBUFATANYE NA CONFUCIUS INSTITUTE