Nubwo abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye mu Rwanda baba bamaze imyaka itandatu cyangwa irenga biga mu Cyongereza, kandi bamwe bakaba barangiza mu ishami ry'Indimi n'Ubuvanganzo, hari abibaza impamvu kaminuza zo hanze n'abatanga buruse badaha agaciro impamyabumenyi ya A2 mu ndimi, ahubwo bagasabwa kongera gukora ibizamini mpuzamahanga by'Icyongereza nka TOEFL, IELTS cyangwa Duolingo English Test.
TOEFL, IELTS na Duolingo English Test ni ibizamini byemewe ku rwego mpuzamahanga, bigamije gusuzuma ubushobozi bw'umunyeshuri mu gusoma, kwandika, kumva no kuvuga Icyongereza.
Mu myaka ishize, u Rwanda rwashyize imbaraga mu gukoresha Icyongereza nk'ururimi rw'igisha mu mashuri, kuva ku mashuri abanza kugeza ku yisumbuye na za kaminuza.
By'umwihariko, abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bafite impamyabumenyi ya A2 mu ishami ry'Indimi n'Ubuvanganzo baba bamaze imyaka myinshi biga kandi bakora ibizamini mu Cyongereza.
Nyamara, iyo bageze ku rwego rwo gusaba buruse cyangwa kwemererwa kwiga muri za kaminuza zo hanze, bamwe, nk'uko babihamirije InyaRwanda, basabwa kongera gukora ibizamini mpuzamahanga bipima ubumenyi bw'Icyongereza. Ibi bituma bibaza niba impamyabumenyi y'u Rwanda idahagije ku rwego mpuzamahanga.
Nsanzumukiza Shaban ni umwe mu banyeshuri bagaragaza iki kibazo. Yagize ati: "Iyo umuntu yize imyaka myinshi mu Cyongereza kandi akaba afite impamyabumenyi igaragaza ko yize indimi, birumvikana ko yakwibaza impamvu agomba kongera kwerekana ubushobozi bwe binyuze mu kindi kizamini."
Akomeza avuga ko ubwo yasabaga amahirwe yo kujya kwiga mu Budage, yari afite amanota meza agaragaza ko yize mu Cyongereza, ariko asanga imwe muri za kaminuza yashakaga gusabamo isaba ko abanza kubona icyemezo cy'ikizamini mpuzamahanga cyerekana urwego rw'Icyongereza, nka TOEFL, IELTS cyangwa Duolingo English Test, mbere y'uko ubusabe bwe busuzumwa.
Undi munyeshuri witwa Tumukunde Rebecca, washakaga kujya kwiga muri Amerika kuri buruse, yagize ati: "Nari nizeye ko impamyabumenyi mfite yari ihagije kuko nize mu Cyongereza. Natunguwe no kubona nsabwa TOEFL cyangwa Duolingo mbere y'uko ubusabe bwanjye busuzumwa."
Shema Moïse na we avuga ko atumva impamvu basabwa izo mpamyabumenyi z'inyongera, kandi baramaze imyaka myinshi biga mu Cyongereza. Yagize ati: "Ikintu kitugora si ugukora ikizamini gusa, ahubwo ni amafaranga gisaba n'igihe gitwara. Twibaza impamvu umuntu wize mu Cyongereza imyaka myinshi aba agomba kongera kukigaragaza."
Akomeza agira ati: "Iyo usomye ibisabwa usanga hari igihe bavuga ko ugomba kuba ufite TOEFL, IELTS cyangwa Duolingo. Bituma twibaza niba impamyabumenyi twahawe mu ndimi idahagije ku rwego rwa za kaminuza zo hanze."
Nubwo abanyeshuri bo mu Rwanda bibaza impamvu basabwa kongera gukora ibizamini by'Icyongereza kandi barize muri urwo rurimi imyaka myinshi ndetse bakaba bafite impamyabumenyi ibigaragaza, ku ruhande rwa za kaminuza zo hanze bavuga ko ibi bizamini bigamije kugira igipimo kimwe cyo gusuzuma ubushobozi bw'ururimi ku banyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye.
Ikigo Educational Testing Service (ETS) gitegura ikizamini cya TOEFL kivuga ko TOEFL iBT ari ikizamini gipima ubushobozi bw'umunyeshuri mu Cyongereza gikoreshwa mu masomo, harebwa ubumenyi bwo gusoma, kumva, kuvuga no kwandika. ETS ivuga ko iki kizamini gikoreshwa n'ibigo byinshi by'amashuri makuru ku isi mu gusuzuma abanyeshuri bifuza kwiga mu Cyongereza.
Ku rundi ruhande, Duolingo ivuga ko Duolingo English Test ari ikizamini cyemewe n'ibigo byinshi by'amashuri makuru ku isi, kigamije gupima urwego rw'umunyeshuri mu Cyongereza hifashishijwe ikoranabuhanga.
Impamvu zitangwa n'izi nzego ni uko abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye baba bafite impamyabumenyi zitandukanye ndetse n'amateka atandukanye y'imyigire.
Kuba umunyeshuri yarize mu Cyongereza ntibihita bisobanura ko buri kaminuza yo hanze izabyemera mu buryo bumwe, kuko buri yose igena ibisabwa byayo ku banyeshuri mpuzamahanga.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kaminuza nyinshi zigira ibisabwa byihariye ku banyeshuri mpuzamahanga mu bijyanye n'ururimi rw'Icyongereza, aho zishobora kwakira amanota ya TOEFL, IELTS cyangwa Duolingo nk'ikimenyetso cy'ubushobozi bw'ururimi.
Icyakora, hari izisonera bamwe bitewe n'igihugu bizemo cyangwa ururimi rwakoreshejwe mu myigire yabo. Byongeye kandi, si buri kaminuza ku isi isaba ibi bizamini.
Nubwo ibi bisobanuro bitangwa na za kaminuza, bamwe mu banyeshuri bo mu Rwanda bakomeje kwibaza impamvu umunyeshuri wamaze imyaka myinshi yiga mu Cyongereza, ndetse akaba yararangije ishami ry'Indimi n'Ubuvanganzo afite impamyabumenyi ya A2, adahabwa agaciro nk'ufite impamyabumenyi mpuzamahanga zemeza urwego rw'ururimi.
Hari n'abavuga ko byaba byiza umunyeshuri umaze imyaka myinshi yiga mu Cyongereza, akaba yararangije afite impamyabumenyi ya A2 mu ndimi, yahabwa amahirwe yo gukora cyangwa guhabwa icyemezo mpuzamahanga cyemeza urwego rw'Icyongereza mbere yo kurangiza amashuri yisumbuye, aho gutegereza kukishakira nyuma igihe asaba buruse cyangwa kwiga muri za kaminuza zo hanze.
