Inzoga ya Be One Gin ikorwa na Roots Investment Group Ltd ikaba inzoga yenzwe neza kandi igezweho aho uyisomye ashima uwayenze. Ubu noneho, abakunzi bayo bashyizwe igorora, aho abayikunda bari kuyisanga byoroshye i Gikondo ahari kubera Expo. Si ibyo gusa, ahubwo hari na cocktail zimeze neza.
Akomoza ku mwihariko bafite kugeza ubu, yagize ati: "Tubafitiye 'cocktails' zitegurwa n'umuntu ubizi neza, zikaba zitunganwa hakoreshejwe Be One Gin."
Yakomeje avuga ko hari n'izindi nzoga ebyiri bitegura gushyira ku isoko, zirimo n'icupa rinini rya Be One Gin rifite mililitiro 750 rigiye gusohoka vuba. Ati: "Turi hano kugira ngo twereke abantu bishyashya kandi ku isoko byiza cyane."
Yashimangiye ko abantu bari kubagana ku bwinshi, baba abashaka 'cocktails' ndetse n'abashaka Be One Gin, ahamagarira n'abandi bashaka gusogongera uburyohe bw'iyi nzoga kwihutira kubagana.
Munyaneza yashimiye abakiliya ko bakiriye neza ibinyobwa byabo ku isoko nubwo nta gihe kirekire bamaze batangiye. Ati: "Icyo nabwira abantu ni uko banywa Be One Gin, iraboneka mu gihugu hose aho waba uherereye hose urayibona. Abantu bakomeze bayinywe, bayikunde kuko ari iyabo, tunabateguza ko tubafitiye ibindi bintu byiza tubategurira kandi bimeze neza. Batwitabire kuko dufite ibintu byinshi byo guhereza Abanyarwanda kandi bitunganyijwe mu buryo bwiza cyane kubera ko dufite ubuziranenge."
Uwifuza kunywa Be One Gin ashobora kujya kuyikurira ku ruganda ku Gisozi ugana ku Kagari ka Musezero, ahitwa mu Gakinjiro.
Iri murikagurisha
Mpuzamahanga riba buri mwaka. Iyi ni inshuro yaryo ya 28.
Be One Gin iri kunyobwa ku bwinshi muri EXPO 2025
Be One Gin niyo nzoga ya mbere ikunzwe cyane mu Rwanda muri iki gihe
Hagiye gusohoka icupa rinini rya Be One Gin
Inkumi za Be One Gin zikomeje gukururira benshi gusogongera ku buryohe bw'iyi nzoga
Iri cupa riragera ku isoko vuba
Abari kwerekeza muri EXPO bashaka Be One Gin bari kwakiranwa urugwiro
Munyaneza Karama Fiston
ushinzwe ubuziranenge bw'ibikorerwa muri Roots Investments Group itunganya
inzoga ya Be One Gin, yahamagariye abantu kubagana ari benshi kuko ibyiza biri
imbere