Abimukira mu mazi abira! Abashaka Green Card bagiye kujya bazisaba bari hanze ya Amerika

Inkuru zishyushye - 23/05/2026 4:21 PM
Share:

Umwanditsi:

Abimukira mu mazi abira! Abashaka Green Card bagiye kujya bazisaba bari hanze ya Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje politiki nshya igiye gusaba abimukira benshi bashaka kubona ibyangombwa bibemerera gutura burundu muri iki gihugu, bizwi nka Green Card, kujya babisabira hanze ya Amerika binyuze kuri ambasade cyangwa consulat zayo.

Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika, US Citizenship and Immigration Services (USCIS), cyatangaje ko abantu bashaka guhindura status yabo y’ubwimukira batazongera kubikora bari muri Amerika, keretse habayeho impamvu zidasanzwe.

Iyi gahunda nshya iri mu ngamba ubutegetsi bwa Donald Trump bukomeje gushyiraho mu rwego rwo kugabanya abinjira muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko.

Mbere y’iyi politiki nshya, abantu bafite visa zo kwiga, abakora by’igihe gito cyangwa abasura Amerika bashoboraga gusaba Green Card bakiri muri icyo gihugu.

Ariko ubu USCIS yavuze ko abo bantu bagomba gusubira mu bihugu byabo maze bagasaba Green Card banyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika bari hanze y’igihugu.

USCIS yavuze ko ibi bizafasha kugabanya abantu bahitaga baguma muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko nyuma yo kwimwa ibyangombwa byo guturayo burundu.

Yagize iti: “Iyo abantu basabiye mu bihugu byabo, bigabanya ikibazo cyo gushakisha no kwirukana abahitamo kwihisha muri Amerika nyuma yo kwangirwa uburenganzira bwo kuhatura.”

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Amerika, igenzura USCIS, yatangaje kuri X ko “igihe cyo gukoresha nabi gahunda y’abinjira n’abasohoka muri Amerika cyarangiye.”

Abatavuga rumwe n’iyi gahunda bavuga ko uburyo bwari busanzweho bwafashaga imiryango kuguma hamwe mu gihe umuntu ategereje igisubizo cya Green Card, kuko iyo gahunda ishobora kumara amezi menshi cyangwa imyaka.

Hari impungenge kandi ko bamwe mu bazasubira mu bihugu byabo gusaba Green Card bashobora kutazongera kwemererwa gusubira muri Amerika.

Nk'uko BBC ibitangaza, kugeza ubu ntiharamenyekana niba abantu bafite dosiye za Green Card zitararangira na bo bazagirwaho ingaruka n’iyi gahunda nshya.

USCIS yavuze ko abantu bafite imishinga ifitiye inyungu ubukungu bwa Amerika cyangwa igihugu muri rusange bashobora gukomeza inzira bari basanzwe barimo, mu gihe abandi bazasabwa gusabira hanze hashingiwe ku miterere ya dosiye zabo.

Kugeza ubu, hari abantu barenga miliyoni imwe bari mu nzira zo gusaba Green Card muri Amerika, nk’uko byatangajwe n’ikigo Cato Institute gikora ubushakashatsi ku bijyanye n’abimukira.

Umuvugizi wa USCIS, Zach Kahler, yavuze ko iyi gahunda izafasha urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka kwibanda ku zindi dosiye zirimo iz’abahohotewe, abahuye n’ikorwa ry’icuruzwa ry’abantu ndetse n’abasaba ubwenegihugu bwa Amerika.

Yanavuze ko iyi gahunda ihuye n’amategeko asanzwe ya Amerika ndetse n’ibyemezo by’inkiko byagiye bifatwa ku bibazo by’abimukira.

Michael Valverde wahoze ari umuyobozi mukuru muri USCIS ku butegetsi bw’Abarepubulikani n’Abademokarate, yavuze ko iyi gahunda nshya izahungabanya gahunda z’imiryango myinshi ndetse n’abakoresha mu kazi.

Yagize ati: “Iyi ni gahunda idasanzwe ishobora kugabanya cyane abinjira muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko. Abantu bakurikije amategeko neza ubu bari mu gihirahiro gikomeye.”

Ubutegetsi bwa Trump bwamaze gushyiraho cyangwa gukaza amabwiriza ku baturage baturuka mu bihugu hafi 40, ndetse hari n’indi gahunda yahagaritse gutanga visa ku basaba kwimukira muri Amerika baturuka mu bihugu 75.

Leta ya Amerika ivuga ko umuntu urenza igihe visa ye yemerewe ashobora kwirukanwa muri icyo gihugu, akabuzwa kongera kubona visa cyangwa kongera kwinjira muri Amerika mu gihe gishobora kugera ku myaka 10.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...