Abifuza kwiga mu gufata no gutunganya amafoto, amashusho no gukora Graphic Design bashyizwe igorora na InyaRwanda Art Studio

Kwamamaza - 23/05/2025 9:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Abifuza kwiga mu gufata no gutunganya amafoto, amashusho no gukora Graphic Design bashyizwe igorora na InyaRwanda Art Studio

InyaRwanda Art Studio yongeye guha umugisha icyifuzo cy’abakunzi b’ubuhanzi n’itangazamakuru bifuza kwiga umwuga wo gufata amafoto (Photography), amashusho (Videography), no gukora ibijyanye na Graphic Design, binyuze mu gushyiraho porogaramu nshya y’amasomo y’igihe gito (Short courses).

Ni gahunda yiswe InyaRwanda Art Studio Short Course – July Intake, ije ari igisubizo ku busabe bw’abantu benshi bifuzaga kwiga imyuga binyuze mu myigire ishingiye ku bumenyi ngiro (hands-on training), aho umunyeshuri yiga akora, agahabwa amahirwe yo kwimenyereza mu bikorwa bifatika no gukorana n’inzobere muri ibyo bisata babarizwamo.

Kwiga muri InyaRwanda Art Studio ni kimwe mu bifasha urubyiruko n’abashaka kwihangira imirimo kuzamura impano no kuyibyaza umusaruro mu mashami yavuzwe haruguru.

Iyi Porogaramu ishingiye ku gukora ibyo wiga, aho umunyeshuri atunganya amafoto, amashusho cyangwa ibishushanyo (designs) ku bufatanye n’abarimu bafite uburambe kandi babikora kinyamwuga.

Mu rwego rwo kwagura amahirwe no gufasha abashaka kugera ku rwego rwiza mu myuga, iyi porogaramu izajya imara igihe kiri hagati y’amezi atatu (3) n’atandatu (6).

Icyiciro cya mbere kizibanda ku masomo y’ubumenyi ngiro, aho abanyeshuri bazahabwa amahugurwa atuma bamenya ibikoresho, tekiniki zifashishwa, no gutunganya umusaruro wabo kandi vuba.

Icyiciro cya kabiri cy’amezi atatu kizibanda ku kwimenyereza binyuze mu gukora ku mishinga ifatika, aho abanyeshuri bazakorana n’abanyamwuga b’inzobere ndetse banoherezwe mu bikorwa bitandukanye bizajya bibafasha kwaguka.

Ku munyeshuri usoje aya masomo, aba afite;

Ubumenyi bwimbitse n’ingiro mu mwuga yihitiyemo.

Uburambe butuma abasha gutangira gukora ku giti cye cyangwa gukorera ibigo binini.

Icyizere cyo kwinjira ku isoko ry’umurimo rishingiye ku bushobozi no ku bumenyi yitoje.

Iyi porogaramu igenewe umuntu wese ufite inyota n’ubushake bwo kwiga, yaba afite ubumenyi cyangwa ari ntabwo. Ntusabwa kuba warize mu mashuri y’ubugeni kuko InyaRwanda Art Studio igufata nta bumenyi ikagufasha gutangira no kugira ubumenyi buhambaye.

Wifuza kwiyandikisha unyura kuri;

1.      Gusura urubuga artstudio.inyarwanda.com

2.      Kuzuza ibisabwa (unyuze kuri button yanditse register)

3.      Gutegereza ibisubizo byoherezwa binyuze kuri email cyangwa telefone watanze

Ku bindi bisobanuro, wahamagara +250788244702 cyangwa se ukabandikira kuri email art@inyarwanda.com ndetse wasura urubuga artstudio.inyarwanda.com ukamenya amakuru ys Inyarwanda Art Studio umenyere amakuru ku gihe.


Aba mbere bamaze kwibikaho ubumenyi buzababera akabando k'iminsi 


InyaRwanda Art Studio yahaye umugisha icyifuzo cy'abantu bifuzaga kwiga mu masomo y'imyuga y'igihe gito hanyuma bagahita bajya ku isoko ry'umurimo bashakwa cyane

Mu InyaRwanda Art Studio hari ibikoresho bihagije ku buryo buri munyeshuri acyura ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo nyuma yo gusoza amasomo ahabwa n'inzobere muri ibi bisata

Wufuza kuba umuhanga mu gukora Graphic Design? Aya mahirwe yo kubimenya mu gihe gito ntagucike

Ku bifuza kuba indashyikirwa mu gufata no gutunganya amashusho, aya mahirwe mbonekahacye ntabacike

Gufotora ni umwuga umaze igihe kirekire kandi uzahoraho iteka ryose. Aya mahirwe yo kuba inzobere mu gufotora bikagutunga, ntagucike


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...