Abayobozi muri Guverinoma na Polisi y'u Rwanda basuzumishije ubuziranenge bw’ibinyabiziga n'imyotsi bisohora

Amakuru ku Rwanda - 22/11/2025 8:12 PM
Share:

Umwanditsi:

Abayobozi muri Guverinoma na Polisi y'u Rwanda basuzumishije ubuziranenge bw’ibinyabiziga n'imyotsi bisohora

Abayobozi muri Guverinoma na Polisi y'u Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ugushyingo 2025, bitabiriye igikorwa cyo gusuzumisha ubuziranenge bw'ibinyabiziga no gupimisha umwotsi bisohora mu Kigo kigenzura ubuziranenge giherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, mu rwego rwo kwimakaza umutekano wo mu muhanda no kurengera ibidukikije.

Ni muri gahunda y'ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda no kurengera ibidukikije, hakumirwa imyotsi yangiza ikirere binyuze mu gusuzumisha ibinyabiziga imyotsi bisohora yangiza ikirere bwatangirijwe i Ndera mu ntangiro z'uku kwezi, abatwara ibinyabiziga birimo imodoka na moto bashishikarizwa kwitabira iyo gahunda yo kubipimisha.

Imodoka za Polisi y'u Rwanda na moto zifashishwa mu kazi ka buri munsi, ntizasigaye  muri uru rugendo, zakorewe isuzuma ry'ubuziranenge no gupimwa imyotsi kugira ngo zikomeze akazi zujuje ibisabwa haba mu rwego rw'ubuziranenge no mu kubungabunga umwuka duhumeka.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin nawe wari mu bitabiriye iyi gahunda, yagarutse ku kamaro k'umwuka mwiza nk'ishingiro ry'ubuzima buzira umuze bwa muntu, aburira abatita ku binyabiziga byabo uko bikwiye ku kaga biteza biturutse ku myotsi ihumanya bisohora.

Yagize ati: "Buri wese arahumeka kandi umwuka twinjiza wagombye kuba ari mwiza. Imyotsi imodoka zisohora iyo ihumanya ikirere bigira ingaruka ku buzima mu bijyanye n'indwara z'ubuhumekero na Kanseri, niyo mpamvu kwitabira iyi gahunda abantu batagomba kubibona nk'umutwaro ahubwo ni ukurokora ubuzima."

Dr. Nsanzimana yashimangiye ko kwitabira iyi gahunda byitezweho gutanga umusaruro mu kugabanya umubare w'abibasirwa n'indwara ziterwa n'ihumanywa ry'ikirere kandi niyitabirwa mu buryo buhoraho nta kabuza zizagabanuka ku rugero rufatika kandi bikazatangarizwa abaturage.

Yashishikarije abatunze ibinyabiziga bose kubigira ibyabo gufata ingamba zo kurengera ubuzima.

Ati: "Gufata ingamba hakiri kare bigabanya indwara ziterwa n'umwuka uhumanye zirimo iz'ubuhumekero na Kanseri y'ibihaha. Ubu bufatanye bw'inzego ni urugero rwiza rwo guhagarika indwara mbere y'uko hari abajyanwa kwa muganga."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi, Madamu Irere Claudette yavuze ko kurinda urubyiriko guhumeka umwuka uhumanye ari uguteganyiriza ejo hazaza heza h'igihugu.

Yagize ati: "Buri wese afite inshingano zo kurinda abakoresha Umuhanda impanuka no guhumeka umwuka mubi ubahungabanyiriza ubuzima by'umwihariko abakiri bato bawunyuramo buri munsi bajya cyangwa bava ku ishuri."

Yagaragaje ko ari iby'agaciro kwita ku bukangurambaga bwo kwirinda guhumanya ikirere kandi ko uburezi nabwo buzakomeza kubigiramo uruhare kuko abanyeshuri bakeneye gukura basobanukiwe akamaro k'umwuka mwiza no kurengera ikirere.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, yavuze ko nka Polisi y'u Rwanda, gahunda yo guteza imbere umutekano no kurengera  ikirere biza mu bishyirwa imbere.

CIP Gahonzire yasabye ba nyir'ibinyabiziga kwitabira iyi gahunda mu bigo byose bigenzura ubuziranenge bw'ibinyabiziga hirya no hino mu gihugu Kandi bakajyanisha gusuzumisha ubuziranenge no gupimisha imyotsi ibinyabiziga bisohora kugira ngo bikorerwe umunsi umwe kandi ahantu hamwe bitabasabye kibifatira ikindi gihe.


Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin nawe mu bitabiriye iyi gahunda 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...