Kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo, Friedrich Merz, Minisitiri w’Intebe mushya w’u Budage, Emmanuel Macron, Perezida w’u Bufaransa, Keir Starmer, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, hamwe na Donald Tusk, Minisitiri w’Intebe wa Poland, bose bahuriye ku murwa mukuru wa Ukraine, i Kyiv. Bageze i Kyiv, bakiriwe na Andriy Yermak, Umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida Zelensky.
Uru ruzinduko rurafatwa nk’ikimenyetso cy’ubufatanye bw’ibihugu bikomeye by’i Burayi mu gushyigikira Ukraine, ndetse no mu gushyira igitutu ku Burusiya kugira ngo buhagarike ibikorwa by’intambara.
"Hari akazi kenshi kagomba gukorwa ndetse n’ibibazo byinshi byo kuganirwaho. Iyi ntambara igomba kurangira ku masezerano y’amahoro asesuye kandi arengera ubutabera. Moskou igomba gushyirwaho igitutu ngo yemere agahenge," ibi byanditswe na Andriy Yermak, Umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida Zelensky, ku rubuga rwe rwa Telegram.
Ahantu ha mbere abayobozi b’i Burayi basuye nyuma yo kugera i Kyiv ni Independence Square, aho bunamiye bubaha abasirikare ba Ukraine baguye ku rugamba.
Ukraine ifashijwe n’ibihugu by’i Burayi, ikomeje gusaba ko haba agahenge kagomba gutangira ako kanya kandi kakamara iminsi 30. Ibi kandi bishyigikiwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Ku ruhande rw’u Burusiya, buracyanga kubyemeza ku mugaragaro. Buvuga ko bushyigikiye igitekerezo cy’agahenge k’iminsi 30, ariko bukagaragaza ko hari “ibice bikomeye” bigomba kubanza gusobanurwa no kwigwaho mbere y’uko bufata icyemezo cya nyuma.
Abayobozi batadukanye ku mubane w'i Burayi bahuriye muri Ukraine mu rwego rwo gushyira igitutu ku Burusiya ngo buhagarike intamabara