Mu myaka yari amaze ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisiko yasuye ibihugu 68, akaba yararanzwe n’ubwiyoroshye, gufasha abakene ndetse n’urukundo. Abayobozi banyuranye hirya no hino bakomeje kwihanganisha Kiliziya Gatolika kubw'urupfu rwa Papa Fransisiko wari Umushumba wa Kiliziya Gatolika kuva muri 2013.
Visi Perezida wa Amerika JD VANCE ni we muyobozi
wa nyuna wakiriwe na Papa Fransisiko, aho yamwakiriye mu gitondo cy'ejo
kuri Pasika bakamarana igihe gito.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X yagize ati "Maze
kumva inkuru y’akababaro ko Papa Fransisiko yitabye Imana. Umutima wanjye
wifatanyije na miliyoni z’Abakristu hirya no hino ku isi bamukundaga. Nishimiye
kumubona ejo hashize, nubwo yagaragazaga intege nke z’uburwayi. Nzahora mwibukira
ku nyigisho (homily) nziza cyane yatangaje mu minsi ya mbere y’icyorezo cya
COVID-19. Yari yuzuyemo ubwitonzi n’icyizere. Imana imuhe iruhuko
ridashira."
Undi muyobozi watanze ubutumwa ku rupfu rwa Papa ni Umwami
w’u Bwongereza Charles III, yatangaje ko Umuryango w’Ubwami "wababajwe
cyane" n’amakuru y’urupfu rwa Papa Fransisiko, wapfuye mu gitondo cyo kuri
uyu munsi.
Umwami Charles yongeyeho ko ukwemera kwa Papa
Fransisiko mu kwita ku bidukikije nk’ikimenyetso cy’umurage w’Imana cyumvikanye
cyane mu mitima y’abantu ku isi hose. Yavuze ko we n’Umwamikazi Camilla
baheruka guhura na Papa Fransisiko muri uku kwezi kwa Mata.
Na none kandi, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron
yatanze ubutumwa bwihanganisha Kiliziya Gatolika, kandi avuga ko yifatanyije n’Abakristu
bose, mu butumwa bwe yanyujije ku rukuta rwe rwa X yagize ati: "Kuva i
Buenos Aires kugera i Roma, Papa Fransisiko yaharaniraga ko Kiliziya yinjiza
ibyishimo n’icyizere mu buzima bw’abakene. Kunga abantu hamwe abantu n’ibiremwa
byose. Icyizere asize ntikikazime, ahubwo kibe urumuri ruhoraho. Ku Bakirisitu
bose, no ku Isi iri mu kababaro, jye n’umugore wanjye tubagejejeho amagambo
y’ihumure kandi twifatanyijwe namwe."
Minisitiri w'Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi abinyujije
ku rubuga rwe rwa X yagize ati: "Mbabajwe bikomeye n’urupfu rwa
Nyirubutungane Papa Fransisko. Muri ibi bihe by’akababaro no kwibuka,
ndihanganisha byimazeyo Abakirisitu Gatolika bo ku isi hose."
Nzirikana n’ibihe byiza
twagiranye, bikansigira isomo rikomeye ku kwiyemeza kwe guteza imbere buri
wese, ntawe uhejwe. Urukundo rwe ku baturage b’u Buhinde ruzahora ruvugwa
iteka. Imana imwakire mu munezero udashira, imuhe iruhuko ridashira mu maboko
yayo y’urukundo."