Abaturage ba Nyagatare bamenye agaciro k’inyama y’ifi ntibagihendwa n’iz’inka

Amakuru ku Rwanda - 03/08/2025 3:32 PM
Share:
Abaturage ba Nyagatare bamenye agaciro k’inyama y’ifi ntibagihendwa n’iz’inka

Hafi y’ibiyaga bihangano bitandukanye byo mu Karere ka Nyagatare iyo uhageze ku minsi baroberaho amafi yo muri ibyo biyaga, uhasanga abantu benshi bategereje kugura ayo mafi, bakemeza ko izi nyama baziyobotse kuko bamenye ibanga ryazo ndetse ko zinahendutse ugereranije n’inzindi nyama.

Abamaze igihe bagura amafi aturuka muri ibi biyaga bemezako baciye ukubiri n’indwara ziterwa n’imirire mibi. Bashingiye ku kamaro k'umusaruro uva mu biyaga bihangano, barifuza ko n’ahandi hari ibindi biyaga bitabyazwa umusaruro byahabwa abishyize hamwe bakora nka koperative bakabibyaza umusaruro, ubundi umusaruro w’amafi ukiyongera muri aka karere kuko uboneka kugeza ubu udahagije.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Matsiko Gonzague, yabwiye RBA ko icyifuzo cy’aka karere ari uko ubworozi bw’amafi budakorwa kubera intungamubiri gusa zivamo ahubwo bigomba gukorwa nk’ishoramari ryungura abarikora n’akarere muri rusange.

Kuri ubu, mu cyerekezo u Rwanda rwihaye, rwiyemeje kongera umusaruro w’inyama harimo n’amafi byibuze ku kigero cya 20% ukava kuri toni 217556 mu 2025/2026 kugeza ku 247223 mu 2028/2029.  Muri izo toni zose amafi azava kuri toni ibihumbi 59 agezwe kuri toni ibihumbi 77.

Twitse ku kamaro k'inyama y'Ifi. Mu nyama y’ifi haba harimo vitamini D ifasha ubwonko n'umubiri muri rusange gukora neza. Amafi menshi yigiramo ubutare bwa ‘zinc’ akanagira ‘omega 3’ ibyo byombi bikaba ari ingenzi cyane ku buzima bwiza bw’uruhu. Kurya amafi nibura rimwe mu cyumweru binafasha kandi kudahura n’ibibazo by’umutima kubera akungahaye cyane ku ntungamubiri nyinshi. 

Mu mafi kandi, habonekamo ubwoko bw’amavuta bwa Omega-3 burinda kurwara indwara z’umutima n’umwijima zikomoka ku mavuta menshi abantu bakura mu nyama z’andi matungo. Si ibyo gusa, kuko kurya amafi bigabanya ibyago byo kwandura Diabete.

Ubushakashatsi bwakozwe na “American Health Association ", mu bagore basaga 50,000 bari hagati y’imyaka 15 na 45, basanze nta ndwara z’umutima bahura nazo. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko umuntu urya ifi buri cyumweru, adashobora kugira ibibazo by’indwara y’umutima kuko abagira ibyago byo kugira izi ndwara usanga 90% baba badafata iki kiribwa.

Ngo iyo ‘Omega 3’ irinda uruhu gukanyarara, ikarurinda kumagara, ikanarurinda kwihinahina cyangwa kwikunja. Omega 3 ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri, kandi iyo ibintu bimeze neza mu mubiri imbere, ngo nta kabuza bigera no ku ruhu inyuma.






Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...