Inkuru dukesha ikinyamakuru The Guardian, ivuga ko imyigaragambyo irenga 400 yabereye mu mijyi itandukanye nka Washington DC, New York, Chicago, ndetse no mu duce twa California, Ohio, n’ahandi. Abanyamerika baba mu mahanga barimo n’abari i Dublin, Irlande, nabo bitabiriye. Abigaragambya biganjemo abari bafite ibyapa basaba kurinda demokarasi, bavuga ko igihugu kiri mu nzira yo kuyitakaza.
Mu mujyi wa Manhattan, abantu bitabiriye urugendo mu mihanda rwagaragaje ko bafite impungenge ku buzima bwa demokarasi. Ibi byakurikiye izindi nyigo za politiki zigaragaza ko ubutegetsi bwa Trump bushinjwa gukabya ububasha no kuniga inzego za Leta, ku bufatanye n’umufatanyabikorwa we Elon Musk n’itsinda rya DOGE.
Heather Dunn, umuvugizi wa 50501, yavuze ko “igikorwa cy’ingenzi ari ukurinda itegeko nshinga no kwirinda ko igihugu gisenywa n’ubuyobozi bw’igitugu.” Yongeyeho ko umuryango we ugizwe n’abantu b’ingeri zose: abademokarate, abigenga n’abarepubulikani bahuriye ku kurengera igihugu cyabo.
Abasesenguzi nka Steven Levitsky wo muri Harvard bemeza ko imyigaragambyo nk’iyi ari ingenzi mu kurwanya iterabwoba ry’ubutegetsi. Yagize ati: “Iyo inzira z’amategeko n’amatora zigifunguye, hakenerwa n’ijwi ry’abaturage mu mihanda kugira ngo demokarasi itazima.”
Imyigaragambyo nk’iyi ikomeje kwiyongera, aho abayitegura bifuza kugera ku mubare wa miliyoni 11 mu gihugu hose, mu rwego rwo kwerekana ko abaturage badashyigikiye imiyoborere ya Perezida Trump.