Ubu
bukwe bwa kabiri bw’umuherwe wa gatatu ku Isi, bumaze igihe bwitezweho
kuzarangwa n’udushya ndetse bwahawe izina ry’ubukwe bw’umwaka wa 2025, mu gihe abandi bavuga ko ari ubw'ikinyejana.
Ni nyuma y’imyaka ibiri
bemeranyije ko bazabana akaramata, ubwo Bezos yambikaga impeta ya karati 30 Lauren
Sánchez bari mu kiruhuko ku mugabane w’i Burayi.
By’umwihariko, ku wa 15
Gicurasi 2025, Lauren Sanchez n’inshuti ze bakoze ibirori bisezera ku bukumi
byabereye mu mujyi wa Paris, aho byitabiriwe n’abarimo umuhanzikazi Katy Perry
hamwe n’umunyamideli Kim Kardashian.
Mu Ugushyingo 2024,
Sánchez yavuze ko imyiteguro y'ubukwe bwe ayifata nk’uko abakobwa bose bategura ubukwe
bayifata. Ati: “Nanjye mfite urukuta rwa Pinterest. Ndi nka buri mukobwa wese utekereza ku
munsi we w’amateka.”
Nubwo byinshi kuri ubu bukwe byagizwe ibanga, abo mu miryango yabo bavuga ko buzaba
ibirori bidasanzwe. Paul Sánchez, mukuru wa Lauren, yabwiye TMZ ati: “Ndakeka ko buzasa n’ubw’umwamikazi Diana.
Buzaba ibirori bikomeye, byuzuye ibyamamare n’umunezero mwinshi.”
Ubukwe buzabera he?
Abayobozi bemeje ko
ubukwe buzabera mu mujyi wa Venice nyuma y’uko Bezos ahakanye ibihuha bivuga ko
bushobora kubera ahitwa Aspen muri Leta ya Colorado. Meya wa Venice, Luigi Brugnaro,
yasohoye itangazo yemeza ko ubukwe buzabera mu mujyi ayobora, kandi ko butazabangamira
ubuzima busanzwe bw’abawutuye.
Yagize ati: “Amakuru y’ibihuha yagiye akwirakwizwa ku
bukwe bwa Jeff Bezos nta shingiro afite. Abatumirwa ntibarenze 200, kandi
ubukwe buzubahiriza agaciro n’umwihariko wa Venice.”
Amakuru yizewe aturuka
muri Associated Press avuga ko 80% by’ibizakoreshwa mu bukwe bizaturuka ku
bacuruzi bo muri Venice. Uruganda rw’igihe kirekire ruzwi nka Rosa Salva nirwo
ruzatanga impano ziganjemo ibiribwa by’akataraboneka, mu gihe Laguna B izatanga
ibikoresho byakozwe mu buryo bw’umwihariko hifashishijwe ibirahure bizwi nka Murano glass.
Nubwo batigeze batangaza
ahazabera ubukwe nyir’izina, hari ibivugwa ko bushobora kubera kuri 'yacht' ya
Bezos ya miliyoni 500 z’amadolari yitwa Koru,
cyangwa ku kirwa cya San Giorgio
Maggiore kiriho urusengero rw’amateka n’icyumba cy’umuco. Indi
nyubako ivugwaho kwakira ubu bukwe ni Scuola
Grande della Misericordia, inyubako ya kera iri ku nkombe y’amazi.
Ni bande batumiwe muri ubu bukwe bw’agatangaza?
Ubu bukwe bugezweho i Burayi buzatumirwamo ibyamamare bikomeye nk’uko byagenze no mu birori byo
gusaba. Mu mpeshyi ya 2023, Bezos na Sánchez bakoreye ibirori bikomeye mu bwato
bwa Bezos, bari kumwe na Bill Gates. Mu Ugushyingo, Diane von Furstenberg
yabakoreye ibirori bibera iwe i Beverly Hills, byanitabiriwe n’abarimo Oprah
Winfrey, Salma Hayek Pinault, Barbra Streisand, Miranda Kerr, Suki Waterhouse
na Robert Pattinson.
Ni mu gihe bivugwa ko
abahanzi bazaririmba muri ubu bukwe ari abakomeye banatwaye ibihembo bya
‘Grammy Awards’, barimo Elton John hamwe na Lady Gaga usanzwe ari inshuti ya
hafi ya Lauren Sanchez.
Urutonde rw’abatumirwa rwatangajwe n’abegereye umuryango, harimo Ivanka Trump na Jared Kushner,
Karlie Kloss na Joshua Kushner. Abandi bashobora kwitabira harimo Kris Jenner
na Kim Kardashian, inshuti za hafi za Sánchez, ndetse n’abari kumwe na we mu
rugendo rwo mu isanzure barimo Katy Perry na Gayle King.
Abatumirwa bazacumbikirwa
mu mahoteli y’akataraboneka arimo Aman Grand Canal (aho George Clooney na Amal
bakoreye ubukwe mu 2014), ndetse na Gritti Palace, St. Regis, Belmond Cipriani
na Hotel Danieli. Abashyitsi basabwe kutitwaza impano, ahubwo bagatanga inkunga
mu bikorwa by’ubugiraneza. Hazatangwa n’impano z’umwihariko ziganjemo ibirahuri
byakozwe na Laguna B n’ibiribwa bikorerwa muri Rosa Salva.
Abateguye ubu bukwe
Bezos na Sanchez bashyize mu
maboko y’ikigo Lanza & Baucina
Limited inshingano zo gutegura ubukwe bwabo. Iki kigo kizwiho gutegura
ibirori by’ibyamamare bikomeye, nk’ubukwe bwa George na Amal Clooney (2014), ndetse
n’ubwa Salma Hayek na François-Henri Pinault (2009).
Mu itangazo bageneye Page
Six, bemeje ko bagiye gukora ubukwe bwubahiriza umujyi wa Venice n’abawutuye.
Bagize bati: “Guhera ku ntangiriro,
umukiriya wacu yasabye ko dukora ibishoboka byose kugira ngo ubuzima bw’abatuye
n’abasura Venice budahungabana. Twishimiye gukoresha abakozi bo muri Venice,
kandi umukiriya wacu ashyigikiye imishinga y’iterambere rirambye yo kurengera
ibidukikije.”
Ikanzu y’umugeni
Nubwo Sánchez
ataratangaza uwamukoreye umwambaro w’ubukwe, hari ibihuha bivuga ko Anna
Wintour, umuyobozi w’ikinyamakuru Vogue, ari kumufasha guhitamo ikanzu
y’ubukwe. Haravugwa kandi izina rya Oscar
de la Renta nk’umwe mu bashobora kuba barakoze iyo kanzu. Muri Werurwe
2025, bombi bagaragaye bari mu igeregeza ry’imyenda muri Dolce & Gabbana i Milan.
Jeff Bezos agiye
kurushinga na Lauren Sanchez nyuma y’imyaka irindwi bakundana, ndetse iyi ni
inshuro ya kabiri agiye gushaka umugore nyuma yo gutandukana na MacKenzie Scott
mu 2019.