Abategura Grammy Awards 2027 bahungabanyije n'uko BTS itazitabira

Hanze - 30/07/2026 3:49 PM
Share:
Abategura Grammy Awards 2027 bahungabanyije n'uko BTS itazitabira

Umuyobozi mukuru wa Recording Academy, Harvey Mason Jr., yatangaje ko ababajwe n'icyemezo cyafashwe n'itsinda rya BTS cyo kutohereza indirimbo zaryo mu marushanwa ya Grammy Awards ya 2027.

Mu butumwa yasohoye, Harvey Mason Jr. yavuze ko yubaha icyemezo cya BTS, nubwo byamubabaje kumva ko iri tsinda ritazitabira ibi bihembo by'umuziki bizwi cyane ku isi.

Yagize ati: "Mbabajwe no kumva ko BTS yahisemo kutitabira gahunda ya Grammy Awards muri uyu mwaka, ariko nk'umuhanzi, ndumva kandi nubaha icyemezo cyabo."

Yakomeje asobanura impamvu hashyizweho icyiciro cya Asian Pop, avuga ko cyashyiriweho guha agaciro ubuhanzi butandukanye bwo muri Aziya no kurushaho kugaragaza impano z'abahanzi bo kuri uwo mugabane.

Mason yavuze ko kongeramo ibyiciro bishya bituma abahanzi benshi barushaho kumenyekana no guhabwa amahirwe angana.

Icyemezo cya BTS cyakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bafana babo bazwi nka ARMY bagaragaje ko bishimiye uburyo iri tsinda ryahisemo kwigenga mu byemezo byaryo.

BTS baherutse gutangaza ko batazohereza indirimbo zabo mu marushanwa ya Grammy Awards ya 2027


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...