Ibyo bigarukwaho na bamwe mu bakobwa mu buhamya batanga aho bagaragaza ko abasore bakora batyo bakomeje kubakomeretsa imitima. Ubusanzwe mu rukundo ni kenshi uzumva hari abantu batandukana bitewe nuko umwe aba yaratengushye mugenzi we biturutse ku mpamvu zitandukanye.
Muri iyi minsi nk'uko bigarukwaho n'abakobwa ibintu byahinduye isura kuko abasore bavugwa ko bigize abashurashuzi aho baza basaba urukundo babeshya ko intego ari ukuzabana ariko nyuma bikarangirira mu marira n'agahinda ibigira ingaruka ku mitekerereze yabo.
Ubuhamya bw’abakobwa
Byukusenge Rosine w'imyaka 26 atuye mu Karere ka Muhanga mu buhamya bwe avuga ko yahemukiwe n'umusore bakundanye azi ko ari umuntu ufite icyerekezo ndetse bazabana ariko nyuma yo kumwiyegurura, umusore aza kubivamo.
Ati: "Hari abasore b'abana babi, nakundanaga n'umuhungu mbona ari imfura, tukajya tuganira nkabona ko ari wa muntu ufite gahunda, narishyizemo ko ari we tuzabana, gusa yaje kubivamo mubajije impamvu atangira kumbwira impamvu zitumvikana ngo yabivuyemo. Byarambabaje kuko kwiha umuntu wese akakubabaza biragora kubyikuramo bigusigira igikomere ku mutima".
Gisubizo Pelagie w'imyaka 24 atuye i Kigali asobanura ko abasore asigaye abafata kimwe bitewe n'uburyo amaze kubeshywa n'abasore barenze umwe.
Yagize ati: "Abasore barabeshya ku rwego ntabivugaho, ashobora kuza afite imitwe myishi agirango akugereho, nawe kuko uba ubona nta kibazo kandi ubona afite gahunda ukamwemerera gusa abo tumaze gukundana bamaze kuba benshi kandi bose baza bakagenda, ikibabaje ni uburyo uba waramwizeye".
Uwurukundo Domina w'imyaka 27 atuye mu Karere ka Kamonyi, nawe avuga ko hari abasore batagifite indangagaciro akurikije uburyo babahemukira.
Abasore ntabwo ari ko babibona
Ku rundi ruhande, bamwe mu basore si ko babibona. Mu kiganiro na inyaRwanda.com, bamwe mu basore bemera ko gukundana n'abakobwa nyuma bakabivamo babiterwa n'impamvu zitandukanye, gusa icyo bahurizaho ni uko urukundo atari gereza.
Irankunda Moise, umusore w'imyaka 22 utuye i Muhanga, avuga ko urukundo atari gereza. Ati: "Gukundana n'umukobwa ntibivuze ko mwihambiranaho iyo wumva bitakivamo uramureka kuko ntabwo urukundo ari gereza".
Muragijimana Celestin w'imyaka 28 atuye mu Karere ka Gicumbi nawe avuga ko hari igihe umukobwa n'umuhungu bakundana kabone nubwo baba bateganya kuzabana ariko bigahinduka nyuma bitewe n'impamvu zitandukanye.
Ati: "Gukundana n'umukobwa ntabwo iteka ryose bivuze ngo ni we muzabana kuko mu rukundo abantu dupfa ibintu bitandukanye, rero iyo bitagenze neza uvanamo akawe karenge, kimwe nuko nawe agenda".
Ingaruka bigira ku buzima bwo mu mutwe
Abahanga mu mitekerereze bagaragaza ko kubeshywa mu rukundo bishobora gutera ibikomere ku muntu byabayeho.
Ubushakashatsi bwakozwe na Jennifer Freyd ku cyo yise Betrayal trauma bugaragaza ko ubuhemu bukorwa n’umuntu wizeye bushobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima bwo mu mutwe birimo kwiheba no guhangayika. Nanone, ubushakashatsi bugaragaza ko gutakaza icyizere mu mubano bigira ingaruka zo kongera kwizera abandi.
Nk'uko bivugwa n'abahanga mu mitekerereze ni ingenzi gufata igihe cyo kumenya uwo mukundana mbere yo kwiyegurira umubano. Amir Levine abivuga mu gitabo cye Attached: The New Science of Adult Attachment, ko kwihutira kujya mu rukundo uhubutse bishobora gutuma ubabara.
Niyo mpamvu abakobwa basabwa kwitonda bakabanza bakamenya neza umusore uza abasaba urukundo, intego ye kandi bakitonda bakabiha igihe.
Mu rukundo, si buri magambo meza aba ari ukuri. Hari abakobwa benshi bahura n’abasore babagora, ariko n’abasore na bo bakagira inkuru zabo ku bakobwa babababaza.
Ni ho abahanga bashimangira ko urukundo rudakwiye gushyirwamo hutihuti kuko kumenyana ni urugendo, si isiganwa. Ufata igihe, ni we wubaka umubano na mugenzi we ugakomera.
Ifoto twakoresheje hejuru, yakozwe na AI
Umwanditsi: Joyeux Ndungutse
