Abasizi barimo Rumaga bahuriye mu itsinda ‘Ibyanzu’ basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Imyidagaduro - 18/04/2025 5:04 AM
Share:

Umwanditsi:

Abasizi barimo Rumaga bahuriye mu itsinda ‘Ibyanzu’ basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Abasizi biganjemo abatsinze mu irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi bunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Kane, tariki 17 Mata 2025. Iri tsinda ryasuye urwibutso rwa Jenoside rand rwa Kigali mu rwego rwo gusobanurirwa amateka y’u Rwanda by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu 1994.

Ibyanzu ni itsinda rigizwe n’urubyiruko riganjemo abatsinze irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi ritegurwa binyuze mu muryango Imbuto Foundation.

Ryashinzwe na Rumaga Junior, umwe mu basizi n’abanditsi b’indirimbo bazwi mu Rwanda, banafata nk’umutoza wabo.

Mu rugendo rwabo, aba basizi batemberejwe ibice bigize urwibutso banahabwa ibiganiro byimbitse bisobanura amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Nyuma y’ibi biganiro bashyize indabo ku mva nk’ikimenyetso cyo guha icyubahiro abazize Jenoside no kubibuka mu cyubahiro.

Binyuze mu butumwa bwabo, bagarutse ku kamaro ko gusura inzibutso ku rubyiruko, bavuga ko ari yo nkingi yo gusobanukirwa amateka no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rushya. 

Bagize bati: “Urubyiruko ni rwo rukeneye cyane kumenya amateka nk’imbaraga z’igihugu. Twasobanuriwe byinshi bituma umuntu yisobanurira neza ibyabaye, bikadufasha guharanira ko bitazongera.”

Rumaga, washinze akanatoza iri tsinda, yavuze ko abahanzi by’umwihariko abasizi bagomba gusobanukirwa amateka kugira ngo inganzo yabo ijye yubaka. 

Yagize ati: “Abahanzi bakora ubuhanzi bushingiye ku muco n’amateka bagomba guhora bihugura. Iyo usobanukiwe amateka, ntibikugora kugenga inganzo yawe ngo itange ubutumwa bwubaka kandi bujyanye n’icyerekezo cy’igihugu.”

Urugendo rwo gusura urwibutso, nk’uko babitangaje, rwabaye isoko y’amasomo y’ingenzi mu mateka, ndetse bagaragaje ko bazakomeza no kugira uruhare mu gusigasira amateka n’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu buhanzi bwabo.

Abasizi bibumbiye mu itsinda 'Ibyanzu' basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu rwego rwo kwiga amateka

Abagize 'Ibyanzu' bavuze ko basobanuriwe uburyo Jenoside yateguwe, igashyirwa mu bikorwa ndetse n'uko yahagaritswe

Ibyanzu biyemeje guhangana na buri wese ugoreka ukuri kw'amateka nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali



Umwanditsi:

Yanditswe 18/04/2025 5:04 AM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...