Danny Mutabazi umwe mu baramyi b'ibyamamare mu Rwanda, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Binkoze ku mutima", "Amarira y’Ibyishimo", "Umutangabuhamya". Umwaka wa 2025 yawuhariye gutunganya album ye nshya yise "Waranzuye". Ubu, avuga ko agarukanye imbaraga nyinshi aho abakunzi be bagomba kwitega indirimbo nyinshi kandi zihimbitse.
Mu mpera z'iki cyumweru, yasangije abakunzi be integuza ya Album nshya yise "Waranzuye". Icyo gihe yanditse kuri Instagram ye ko iyi album "izajya hanze vuba". Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026, yongeye kwibutsa abakunzi be uruhisho abafitiye aho yanditse ati: "Abo waciye imanzi mu biganza turaririmba ko nta rubanza. Mwitegure album "Waranzuye".
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Danny Mutabazi yavuze ko iyi Album ye nshya yayiteguye kuva mu mwaka wa 2025, ikaba ifite umwihariko mu njyana, mu myandikire y’indirimbo ndetse no mu butumwa bukubiyemo. Yavuze ko yizeye ko indirimbo ziri kuri iyi album zizomora imitima y'abantu banyuranye, ndetse benshi bazakira agakiza abandi bakire indwara zitandukanye.
Ati: “Waranzuye ni Album nateguye guhera mu 2025, ubu ngiye kuyishyira hanze vuba cyane muri uyu mwaka wa 2026. Ni Album ifite ubudasa mu buryo butandukanye, mu njyana no mu myandikire y’indirimbo. Ndizeye ntashidikanya ko izi ndirimbo zizomora imitima ya benshi. Nizeye ko hari abarwayi bazakira indwara, ndetse n’abandi bakakira agakiza binyuze mu butumwa bazasangamo.”
Danny Mutabazi ari mu bahanzi ba Gospel bari mu bihe byiza mu murimo w’ivugabutumwa, ugendeye ku butumire bwinshi yakira mu nsengero zitandukanye n'ubundi indirimbo ze zomora imitima ya benshi. Mu mwaka wa 2022, yanyeganyeje inkuta za BK Arena mu gitaramo cya Israel Mbonyi cyo kuwa tariki ya 25 Ukuboza 2022.
Ni umwe mu banditsi b’indirimbo bafite ubuhanga bukomeye, ari na byo byatumye Irene Murindahabi, ureberera mu muziki Vestine na Dorcas, amugirira icyizere akabandikira indirimbo zitandukanye zagize igikundiro kinini. Hari n'abandi benshi yagiye yandikira indirimbo ariko si ko babitangaza mu itangazamakuru bitewe n'amasezerano baba bagiranye.
Danny Mutabazi yateguje album y'ubudasa yise "Waranzuye" nyuma y'igihe kinini yari amaze atumvikana mu muziki
"Nizeye ko hari abarwayi bazakira indwara, ndetse n’abandi bakakira agakiza binyuze mu butumwa bazasangamo" Danny Mutabazi avuga kuri album ye nshya "Waranzuye"
Danny Mutabazi aramurika vuba album ye nshya yuje ubutumwa bwomora imitima
